U Rwanda n’u Buhinde byasinyanye amasezerano umunani arimo ay’inguzanyo ya miliyoni 200 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zirenga 174 z’amafaranga y’u Rwanda, zizakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo mu byanya byahariwe inganda no guteza imbere ubuhinzi binyuze muri gahunda yo kuhira.
Aya masezerano yasinywe ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, ubwo Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’u Rwanda bakiraga Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, n’itsinda ryamuherekeje muri Village Urugwiro.
Narendra watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, ni we Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde uhagiriye uruzinduko.
U Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 100 z’amadolari zo kubaka ibikorwa remezo byo mu byanya byagenewe inganda ari byo; Bugesera, Rwamagana ndetse no kwagura igice cyahariwe inganda cya Kigali (Kigali Special Economic Zone). Izindi miliyoni 100 z’amadolari zizifashishwa mu mishinga itatu yo kuhira imyaka.
Ibihugu byombi byasinyanye andi masezerano atandatu arimo ay’ubufatanye mu by’ingabo, ubufatanye mu bucuruzi, guhanahana ubumenyi mu by’ubutoza bw’imikino itandukanye, ubufatanye mu buhinzi n’ubworozi, ubufatanye mu bushakashatsi mu by’inganda n’ubufatanye mu bushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi.
Nyuma y’uko Abaminisitiri n’abayobozi b’ibigo ku mpande zombi bashyize umukono kuri aya masezerano, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bisangiye intumbero z’iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo, ashimira ubufasha bw’u Buhinde mu gushyigikira gahunda z’iterambere ry’u Rwanda.
Yagize ati “Amasezerano yasinywe uyu munsi, azatuma dukomeza kwibanda ku bufatanye mu bintu by’ingenzi. Duhaye ikaze uhagarariye u Buhinde mushya ari we wa mbere uzaba ufite icyicaro i Kigali, ibi bizateza imbere umubano usanzwe”.
Yakomeje agira ati “Iyo muduhaye miliyoni 100 z’amadolari, ni izo guteza imbere imibereho y’abaturage ntabwo ari izo kugabana ngo buri umwe ashyire mu mufuka we, turabizeza ko azakoreshwa neza ibyateganyijwe kuko niwo muco turimo gushyira imbere kandi na Afurika yose irimo kubyumva gutyo”.
U Rwanda ruherutse kwemeza ko uwitwa Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali. Niwe wa mbere ugize icyicaro i Kigali kuko ubusanzwe Ambasade y’u Buhinde muri Uganda ari yo yakurikiranaga ibikorwa byabwo mu Rwanda n’u Burundi.
Perezida Kagame yahaye ikaze abashoramari bo mu Buhinde cyane cyane mu byerekeye n’inganda zikora imyenda n’imiti, aho iki gihugu gifite byinshi cyagezeho kandi byafasha u Rwanda muri gahunda yarwo yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ‘Made in Rwanda’.
Minisitiri w’Intebe, Narendra Modi, yashimye intambwe y’iterambere u Rwanda rumaze gutera nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko imiyoborere ya Perezida Kagame no kugira intego ari byo byatumye rutera imbere mu bukungu mu buryo bwihuse.
Yavuze ko u Buhinde bufite uruhare mu iterambere ry’u Rwanda kandi buzakomeza gutanga umusanzu wabwo mu rugendo rw’iterambere ry’ahazaza.
Yagize ati “Dufitanye ubufatanye mu mahugurwa mu by’ikoranabuhanga, iterambere ry’ibikorwa remezo, mu by’imari, guteza imbere icyaro ndetse n’ikoranabuhanga, kubaka ubushobozi kandi turashaka gukomeza”.
Minisitiri w’Intebe Narendra, yanatangaje ko bifuza gushyiraho isomero ryo kuri Internet ry’abana ndetse n’uburyo bwo kwiga Iyakure buzatuma Abanyarwanda baruhuka gukora ingendo bajya kwiga mu Buhinde.
Ku rwego Mpuzamahanga u Rwanda n’u Buhinde bihuriye mu bikorwa byo kugarura amahoro nk’ibihugu bitanga umusanzu munini mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro.
Minisitiri w’Intebe Narendra yazanye n’itsinda ry’abashoramari n’abikorera, aho biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri bazahura na bagenzi babo bo mu Rwanda bakaganira ku buryo bakorana.
Biteganyijwe kandi ko kuri uyu wa Kabiri Narendra azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, akajyana na Perezida Kagame mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera gutanga impano y’inka 200 yageneye abaturage ngo ashyigikire gahunda ya Girinka.
Shimon
Ariko ndabaza , igihugu kiguriza ikindi gifite abaturage bakennye bikabije? Kuki iyi mfashanyo batayifashisha abaturage babo baba bakennye? Iyi politiki sindayumva. Iyo ageze ino nabwo leta ihita iyamira abaturage bagakomeza gusama isazi.
Singaye na Muligande wigeze kuvuga ko aterwa isoni n abiba ib yabanyarwanda aribo bakagombye kubareberera, andi reka abivuge we ntiyigeze yiba aho yanyuze hose. Imana imurinde akaga kose.