Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga 2018 nyuma yo guherekeza Xi Jinping, Perezida w’u Bushinwa wa mbere wari ugeze i Kigali, wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri.
Modi ubaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde ugendereye u Rwanda, uruzinduko rwe rugamije gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi.
Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye mu Buhinde muri Werurwe, anitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku kubyaza umusaruro ingufu z’izuba izwi nka ’ International Solar Alliance’.
Akigera i Kigali Modi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida Kagame wamushimiye kuba yemeye ubutumire bwe agasura u Rwanda.
Ku munsi wa kabiri, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahe icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urete gusura urwibutso, Narendra Modi azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, anitabire inama y’Ihuriro ry’abashoramari b’u Buhinde n’ab’u Rwanda.
Mu Karere ka Bugesera ni naho Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde azatanga inka 200 mu gushyigikira gahunda ya Girinka.
Modi yatangaje ko mu gihe cya vuba u Buhinde buzafungura Ambasade yabwo mu Rwanda. Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, harimo ko yemeje ko uwitwa Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.
Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu 1999, aho rwashyize i New Delhi Ibiro by’uhagarariye u Rwanda, ruhohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.
U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.
Muri iki gihe Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.
Mu 2011 u Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 80 z’amadolari zo kubaka urugomero rwa Nyabarongo I, rutanga megawatt 27 z’amashanyarazi; mu 2013 bwatanze inguzanyo ya miliyoni 120.05 z’amadolari mu mushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe; mu 2016 buguriza u Rwanda miliyoni 81 z’amadolari zo kubaka amashuri y’imyuga n’ibigo bihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo.
Muri Gicurasi uyu mwaka ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru.
Nk’igihugu gifite uburezi bwateye imbere, Abanyarwanda bahabwa buruse zo kujya kwigayo aho mu 2001 gusa, hagiyeyo ababarirwa muri 700.
Hari n’abasirikare bakuru 25 b’Abanyarwanda u Buhinde bwahaye buruse mu 2015-2016, bajya kwiga mu mashuri makuru akomeye ya gisirikare.
Mu rwego rw’ingufu, urugomero rw’amshanyarazi rwa Nyabarongo rutanga Megawatt 28, rwubatswe ku nguzanyo ya miliyoni 80 $ yatanzwe na Leta y’u Buhinde.
U Buhinde bwohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda ku buryo nko mu 2016, byabarirwaga agaciro ka miliyoni 87.58 $ mu gihe rwoherejeyo ibifite agaciro k’ibihumbi 950 $. Mu byo bwohereza harimo imiti, imodoka, imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi.
U Rwanda rwohereza mu Buhinde ibisigazwa by’ibyuma bishaje bya Aluminium, ibikomoka ku mata, icyayi n’ikawa, amabuye y’agaciro n’ibindi.
Magingo aya, ubuhahirane bw’ibihugu byombi bworohejwe n’ingendo zidahagarara za RwandAir, Kigali – Mumbai, kuva muri Mata 2017.