• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yakiriye Minisiitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi

Perezida Kagame yakiriye Minisiitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi

Ubwanditsi 24 Jul 2018 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yakiriye Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde ku mugoroba wo ku wa 23 Nyakanga 2018 nyuma yo guherekeza Xi Jinping, Perezida w’u Bushinwa wa mbere wari ugeze i Kigali, wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri.

Modi ubaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde ugendereye u Rwanda, uruzinduko rwe rugamije gukomeza umubano uri hagati y’ibihugu byombi.

Uru ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye mu Buhinde muri Werurwe, anitabira Inama Mpuzamahanga yiga ku kubyaza umusaruro ingufu z’izuba izwi nka ’ International Solar Alliance’.

Akigera i Kigali Modi yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ari kumwe na Perezida Kagame wamushimiye kuba yemeye ubutumire bwe agasura u Rwanda.

Ku munsi wa kabiri, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde azasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ahe icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urete gusura urwibutso, Narendra Modi azasura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rweru mu Karere ka Bugesera, anitabire inama y’Ihuriro ry’abashoramari b’u Buhinde n’ab’u Rwanda.

Mu Karere ka Bugesera ni naho Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde azatanga inka 200 mu gushyigikira gahunda ya Girinka.

Modi yatangaje ko mu gihe cya vuba u Buhinde buzafungura Ambasade yabwo mu Rwanda. Mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Gatatu tariki ya 11 Nyakanga 2018, harimo ko yemeje ko uwitwa Oscar Kerketta ahagararira u Buhinde mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, afite icyicaro i Kigali.

Umubano w’u Rwanda n’u Buhinde watangiye mu 1999, aho rwashyize i New Delhi Ibiro by’uhagarariye u Rwanda, ruhohereza Ambasaderi wa mbere mu 2001.

U Rwanda rufite Abahinde bagera ku 3,000, bagaragara mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi burimo ibikoresho by’ikoranabuhanga, ibinyabiziga, inganda n’ibindi.

Muri iki gihe Abahinde bakomeje gushora imari ifatika mu Rwanda, kuko nko hagati ya 2011-2016 habarurwa imishinga 66 ifite agaciro ka miliyoni $317, harimo ikomeye nka Airtel, Zinc Hotel na Kaminuza ya Mahatma Gandhi. Bafite kandi ishoramari mu ruganda rw’icyayi rwa Gisovu, Imana Steel, Sahasra Electronic Pvt Ltd n’ahandi.

Mu 2011 u Buhinde bwagurije u Rwanda miliyoni 80 z’amadolari zo kubaka urugomero rwa Nyabarongo I, rutanga megawatt 27 z’amashanyarazi; mu 2013 bwatanze inguzanyo ya miliyoni 120.05 z’amadolari mu mushinga wo kuhira mu Karere ka Kirehe; mu 2016 buguriza u Rwanda miliyoni 81 z’amadolari zo kubaka amashuri y’imyuga n’ibigo bihugura urubyiruko ku kwihangira imirimo.

Muri Gicurasi uyu mwaka ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 66.6 z’amadolari, ni ukuvuga miliyari zigera kuri 56 z’amafaranga y’u Rwanda, yo kubaka umuhanda Base-Butaro-Kidaho mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nk’igihugu gifite uburezi bwateye imbere, Abanyarwanda bahabwa buruse zo kujya kwigayo aho mu 2001 gusa, hagiyeyo ababarirwa muri 700.

Hari n’abasirikare bakuru 25 b’Abanyarwanda u Buhinde bwahaye buruse mu 2015-2016, bajya kwiga mu mashuri makuru akomeye ya gisirikare.

Mu rwego rw’ingufu, urugomero rw’amshanyarazi rwa Nyabarongo rutanga Megawatt 28, rwubatswe ku nguzanyo ya miliyoni 80 $ yatanzwe na Leta y’u Buhinde.

U Buhinde bwohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda ku buryo nko mu 2016, byabarirwaga agaciro ka miliyoni 87.58 $ mu gihe rwoherejeyo ibifite agaciro k’ibihumbi 950 $. Mu byo bwohereza harimo imiti, imodoka, imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi.

U Rwanda rwohereza mu Buhinde ibisigazwa by’ibyuma bishaje bya Aluminium, ibikomoka ku mata, icyayi n’ikawa, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Magingo aya, ubuhahirane bw’ibihugu byombi bworohejwe n’ingendo zidahagarara za RwandAir, Kigali – Mumbai, kuva muri Mata 2017.

2018-07-24
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

‘Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame

‘Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame

Ubwanditsi 08 Mar 2017
Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) – Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) – Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

Ubwanditsi 14 Aug 2017
Liberia: Bazindukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida

Liberia: Bazindukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida

Ubwanditsi 27 Dec 2017
Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo

Abasirikari b’Afrika y’Epfo bakomeje gusiga ubuzima muri Kongo

Ubwanditsi 02 Mar 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Ubwanditsi 11 Jan 2024
AMAFOTO – APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania
Amakuru

AMAFOTO – APR FC yatangiye neza CECAFA Kagame Cup itsinda Singida Big Stars yo muri Tanzania

Ubwanditsi 09 Jul 2024
GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes
Amakuru

GANZA TV: Abakunzi ba Filime Mpuzamahanga bashyizwe igorora kuri Startimes

Ubwanditsi 08 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru