• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza   |   29 Jun 2026

  • PAC: Ikibazo cy’ibitabo bitagezwa mu mashuri cyabaye ingorabahizi   |   29 Jun 2026

  • Gen Ibingira yatanze ubuhamya bw’ibyabaye umunsi wa mbere ahura na Perezida Kagame ku rugamba   |   28 Jun 2026

  • Umukiliya w’ibanze w’ibisahurano byibwa na FDLR ni MONUSCO; Col. BORA   |   28 Jun 2026

  • Abantu 53,426 bari bakatiwe igihano cyo kwicwa kubera guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   28 Jun 2026

  • Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara   |   27 Jun 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Afurika y’Epfo : Abanyarwanda bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Afurika y’Epfo : Abanyarwanda bakiranye urugwiro Perezida Kagame, RNC [ Ibigarasha ] bikwira imishwaro

Ubwanditsi 27 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe n’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri icyo gihugu, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka ’BRICS’.

BRICS ni umuryango washinzwe mu 2009 ukaba ari impine y’amazina y’ibihugu bitanu biri kwihuta mu bukungu ukurikije uko byandikwa mu Cyongereza, aribyo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, binatuwe na 40% by’abaturage bose b’Isi.

Ku wa 26 Nyakanga 2018 nibwo Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Johannesburg ahari kubera iyi nama yatangiye ku wa Gatatu.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yavuze  ko Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bakoze urugendo rwerekeza hafi y’inyubako ya Sandton International Convention Centre mu Mujyi wa Johannesburg irimo kuberamo inama ya BRICS, mu rwego rwo guha ikaze Umukuru w’Igihugu cyabo.

Aba Banyarwanda bari bambaye imyambaro ndetse bafite n’ibyapa byanditseho amagambo agaragaza urukundo bafitiye Perezida Kagame kandi batewe ishema no kuba bakomoka mu Rwanda.

Twamenye ko RNC, Ibigarasha byashatse kwigaragambya  kure cyane yaho iyi nama yaberaga,  Police ibiburizamo bakwira  imishwaro , ariko ngo bari bake cyane.

Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yatanze ikiganiro cyagarutse ku nyungu Afurika ishobora gukura mu bufatanye na BRICS, avuga ko bifuza kandi biteguye gukorana n’uyu muryango hibandwa ku byiciro by’ingenzi bigize gahunda ya 2063 birimo iterambere ry’inganda, ibikorwaremezo ndetse n’umutekano n’amahoro.

Iyi nama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Vladimir Putin w’u Burusiya, hamwe na Xi Jinping w’u Bushinwa na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bo bagezeyo bavuye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Abitabiriye uru rugendo bari bambaye imipira igaragaza urukundo bafitiye u Rwanda n’umuyobozi warwo

 

Bari bakereye kwereka Perezida Kagame ko bamuri inyuma

 

 

Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo bishimiye uruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu

 

Bakoze urugendo rwerekeza ku nyubako ya ya Sandton International Convention Centre mu mujyi wa Johannesburg iri kuberamo inama ya BRICS

 

Bari bambaye imipira, banitwaje ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko bishimiye kugira Kagame nka Perezida wabo

 

2018-07-27
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Bwana Sam Dusengiyumva Niwe Uramutswa Umujyi wa Kigali nyuma yo gusimbura Bwana Rubingisa

Ubwanditsi 15 Dec 2023
Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Judi Rever, Inkoramutima ya Kayumba Nyamwasa yahagurukiye guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 29 Jun 2020
Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Ubwanditsi 18 Sep 2024
Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Imbonerakure za CNDD zikomeje gucengera mu Nkambi y’impunzi ya Nakivale muri Uganda

Ubwanditsi 08 May 2018

2 Ibitekerezo

  1. Shimon
    July 27, 20186:54 pm -

    Ye? Koko? mbega weee, ego ko!!
    Hahahahahahahaah

    Subiza
    • Bandora Charles
      July 30, 201811:16 am -

      Uyo musaza twahaga icyubahiro, ubu niwe yabaye haduyi y, urwanda? ndumva ibye bigiye kugera iwandabaga, ubungubu koko arumva azabasha abanyarwanda aribo bamurwaniye, ngo nuko afite umufaransa, umuzungu abonye bikomeye akuramake akarenge.yananiwe nico yamarira abaganda none aje na nkurunziza kudushora muntambara, nubwo ndigukura, mukamenya neza aho abatera baje, Muzehe HE PK azavuze vuvuzera gusa, turi tayari kubarwanya ni kubaherekeza kubageza aho baje bava, ndumva yaba ari namahirwe niba ariburundi, mbese bukaba indi y ‘ urwanda, abashenzi, murareba n’ ubusembwa!!!!!!!!!!!

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yareze Uganda muri CAF
Mu Mahanga

FERWAFA yareze Uganda muri CAF

Ubwanditsi 27 Apr 2016
RDC: Abantu 25 biganjemo inyeshyamba za FDLR baguye mu mirwano na Mai-Mai
HIRYA NO HINO

RDC: Abantu 25 biganjemo inyeshyamba za FDLR baguye mu mirwano na Mai-Mai

Ubwanditsi 07 Jan 2020
Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 10 kubera gucuruza amahembe y’inzovu

Ubwanditsi 20 Aug 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru