Abanyarwanda batuye muri Afurika y’Epfo bagaragaje ibyishimo bidasanzwe batewe n’uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame muri icyo gihugu, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka ’BRICS’.
BRICS ni umuryango washinzwe mu 2009 ukaba ari impine y’amazina y’ibihugu bitanu biri kwihuta mu bukungu ukurikije uko byandikwa mu Cyongereza, aribyo Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, binatuwe na 40% by’abaturage bose b’Isi.
Ku wa 26 Nyakanga 2018 nibwo Perezida Kagame yageze mu mujyi wa Johannesburg ahari kubera iyi nama yatangiye ku wa Gatatu.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Vincent Karega, yavuze ko Abanyarwanda batuye muri iki gihugu bakoze urugendo rwerekeza hafi y’inyubako ya Sandton International Convention Centre mu Mujyi wa Johannesburg irimo kuberamo inama ya BRICS, mu rwego rwo guha ikaze Umukuru w’Igihugu cyabo.
Aba Banyarwanda bari bambaye imyambaro ndetse bafite n’ibyapa byanditseho amagambo agaragaza urukundo bafitiye Perezida Kagame kandi batewe ishema no kuba bakomoka mu Rwanda.
Twamenye ko RNC, Ibigarasha byashatse kwigaragambya kure cyane yaho iyi nama yaberaga, Police ibiburizamo bakwira imishwaro , ariko ngo bari bake cyane.
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yatanze ikiganiro cyagarutse ku nyungu Afurika ishobora gukura mu bufatanye na BRICS, avuga ko bifuza kandi biteguye gukorana n’uyu muryango hibandwa ku byiciro by’ingenzi bigize gahunda ya 2063 birimo iterambere ry’inganda, ibikorwaremezo ndetse n’umutekano n’amahoro.
Iyi nama yitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Vladimir Putin w’u Burusiya, hamwe na Xi Jinping w’u Bushinwa na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, bo bagezeyo bavuye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
Shimon
Ye? Koko? mbega weee, ego ko!!
Hahahahahahahaah
Bandora Charles
Uyo musaza twahaga icyubahiro, ubu niwe yabaye haduyi y, urwanda? ndumva ibye bigiye kugera iwandabaga, ubungubu koko arumva azabasha abanyarwanda aribo bamurwaniye, ngo nuko afite umufaransa, umuzungu abonye bikomeye akuramake akarenge.yananiwe nico yamarira abaganda none aje na nkurunziza kudushora muntambara, nubwo ndigukura, mukamenya neza aho abatera baje, Muzehe HE PK azavuze vuvuzera gusa, turi tayari kubarwanya ni kubaherekeza kubageza aho baje bava, ndumva yaba ari namahirwe niba ariburundi, mbese bukaba indi y ‘ urwanda, abashenzi, murareba n’ ubusembwa!!!!!!!!!!!