Ku mugoroba wo ku wa 29 Nyakanga 2018 nibwo amakuru y’ urupfu rwa Pasiteri Kamanzi Théophile wayoboraga Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR) akaba n’Umuhuzabikorwa w’Igiterane Rwanda Shima Imana yamenyekanye.
Pasiteri Kamanzi yatangiye kuremba mu mpera z’umwaka ushize ariko akomerezwa cyane mu ntangiriro za Mutarama 2018 ndetse aza no kujya kuvurizwa mu Buhinde muri Gicurasi, aho yamaze ukwezi yitabwaho n’inzobere zo muri icyo gihugu.
Dunia Ali Gilbert wabaye Umunyamabanga wihariye wa Pasiteri Kamanzi Théophile mu myaka ibiri, yatangarije Igihe ko igihugu kibuze umuntu w’ingenzi.
Yagize ati ‘‘Mu kwezi kwa mbere ntiyageze mu biro kuko yari arwaye cyane. Yavuye mu Buhinde agaruka mu Rwanda akajya avuga ubutumwa ariko ubona agikomeye. Mu cyumweru gishize yararembye bamujyana muri CHUK. Mu masaha y’ijoro nibwo yitabye Imana.’’
Yakomeje ati ‘‘Ni umuntu wabaga mu kanama nkemurampaka ka Peace Plan, yigeze kuyobora Rwanda Shima Imana. Buri munota yakiraga abashumba bamugisha inama. Yari umupasiteri ufite ukuri kw’ijambo ry’Imana, utaripfana kandi w’inyangamugayo.’’
Pasiteri Kamanzi ni we wari uhagarariye Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR), ifite amatorero agera kuri 36 hirya no hino mu gihugu; yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, Peace Plan na Rwanda Shima Imana.
Igiterane Rwanda Shima Imana cyatangiye mu Rwanda mu 2012 binyujijwe mu Muryango Rwanda Driven Ministries/Peace Plan gihuza Abanyarwanda baturutse mu matorero atandukanye ya Gikirisitu.
Pasiteri Kamanzi wari utuye i Nyamirambo Cosmos, asize umugore Umulisa Médiatrice babyaranye abana bane, barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.
Umuryango wa Pasiteri Kamanzi nturatangaza igihe umuhango wo guherekeza nyakwigendera uzabera.