• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Pasiteri Kamanzi wari umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana yitabye Imana

Ubwanditsi 30 Jul 2018 Mu Rwanda

Ku mugoroba wo ku wa 29 Nyakanga 2018 nibwo amakuru y’ urupfu rwa Pasiteri Kamanzi Théophile wayoboraga Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR) akaba n’Umuhuzabikorwa w’Igiterane Rwanda Shima Imana yamenyekanye.

Saa 23h 50 nibwo Pasiteri Kamanzi yashizemo umwuka azize uburwayi bwa kanseri y’igifu. Yaguye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK aho yari amaze icyumweru arwariye.

Pasiteri Kamanzi yatangiye kuremba mu mpera z’umwaka ushize ariko akomerezwa cyane mu ntangiriro za Mutarama 2018 ndetse aza no kujya kuvurizwa mu Buhinde muri Gicurasi, aho yamaze ukwezi yitabwaho n’inzobere zo muri icyo gihugu.
Dunia Ali Gilbert wabaye Umunyamabanga wihariye wa Pasiteri Kamanzi Théophile mu myaka ibiri, yatangarije Igihe ko igihugu kibuze umuntu w’ingenzi.

Yagize ati ‘‘Mu kwezi kwa mbere ntiyageze mu biro kuko yari arwaye cyane. Yavuye mu Buhinde agaruka mu Rwanda akajya avuga ubutumwa ariko ubona agikomeye. Mu cyumweru gishize yararembye bamujyana muri CHUK. Mu masaha y’ijoro nibwo yitabye Imana.’’

Yakomeje ati ‘‘Ni umuntu wabaga mu kanama nkemurampaka ka Peace Plan, yigeze kuyobora Rwanda Shima Imana. Buri munota yakiraga abashumba bamugisha inama. Yari umupasiteri ufite ukuri kw’ijambo ry’Imana, utaripfana kandi w’inyangamugayo.’’

Pasiteri Kamanzi ni we wari uhagarariye Eglise Apostolique pour le Réveil au Rwanda (EARR), ifite amatorero agera kuri 36 hirya no hino mu gihugu; yanabaye Umuyobozi Mukuru w’Umuryango, Peace Plan na Rwanda Shima Imana.

Igiterane Rwanda Shima Imana cyatangiye mu Rwanda mu 2012 binyujijwe mu Muryango Rwanda Driven Ministries/Peace Plan gihuza Abanyarwanda baturutse mu matorero atandukanye ya Gikirisitu.

Pasiteri Kamanzi wari utuye i Nyamirambo Cosmos, asize umugore Umulisa Médiatrice babyaranye abana bane, barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.
Umuryango wa Pasiteri Kamanzi nturatangaza igihe umuhango wo guherekeza nyakwigendera uzabera.

2018-07-30
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rwamagana: Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Rwamagana: Polisi yakanguriye urubyiruko w’Abayisilamu kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 24 Oct 2017
Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Victoire Ingabire: Yahisemo kuba Umugaragu w’abifuza gusubiza u Rwanda habi

Ubwanditsi 25 Jun 2025
Icyo Jay Polly yavuze ku mugore we mbere y’uko amukura amenyo

Icyo Jay Polly yavuze ku mugore we mbere y’uko amukura amenyo

Ubwanditsi 06 Aug 2018
ULK yibukije abanyeshuri ko Icyongereza n’Ikoranabuhanga ari inkingi mwikorezi mu iterambere

ULK yibukije abanyeshuri ko Icyongereza n’Ikoranabuhanga ari inkingi mwikorezi mu iterambere

Ubwanditsi 27 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda
Mu Mahanga

Letshego bank irashimirwa guteza imbere abakiriya bayo mu Rwanda

Ubwanditsi 29 Jul 2016
Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika
Amakuru

Charles N. Lambert yatangije urugamba rwo kubaho bwa kabiri kwa Afurika

Ubwanditsi 26 Apr 2021
Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?
INKURU NYAMUKURU

Ese inzego z’iperereza za Uganda zaba zigendera ku byifuzo bya RNC mu guta Abanyarwanda muri yombi?

Ubwanditsi 21 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru