Aya ni amagambo yavuzwe n’abaturage bo mu murenge wa Ruheru taliki ya 31Nyakanga 2018, bishimira imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda mu gihe hatangizwaga ku mugaragaro umushinga ‘Mudasomwa Pico Hydro project’, wubaka urugomero ruzatanga KW 34 z’amashanyarazi zizacanira ingo zisaga 300 bigeze.
Ubusanzwe abaturage bo muri uyu Murenge bari bamaze igihe bategerezanyije icyizere kuzahabwa amashanyarazi kuko ngo bari barabisezeraniwe na Nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda nk’uko babyivugira.
Umwe mu baturage baturiye uru rugomero, Ahishakiye Florida utuye mu Kagali ka Remera mu mudugudu wa Cyivugiza, yagize ati “Ubu tutarabona umuriro ugenda uzunguza igishirira, urumva ko ubu tukiri mu icuraburindi. Ntabwo twatekerezaga ko twabona umuriro, ariko twagiye kureba Perezida Kagame ubwo yiyamamazaga muri Cyahinda, atwemerera umuriro. Ejo bundi Minisitiri yaraje ati imvugo niyo ngiro!”
Uyu mushinga watangijwe ku mugaragaro taliki ya 31 Nyakanga, uri kubakwa ku nkunga y’Ikigega cya Guverinoma ya Suède gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (SIDA), binyuze mu mushinga Energy4Impact ndetse ukagirwamo uruhare n’abaturage kuko bishimiye iki gikorwa bavuga ko kizasohoza inzozi zabo.
Abaturage bishimiye uyu mu shinga kuko ngo uzabafasha mu bikorwa by’ubucuruzi, imyigire y’abana babo cyane ko uzacanira ibigo by’amashuri bihegereye ukanabakura mu icuraburindi bari bamaze mo igihe
Uru rugomero ruzuzura rutwaye miliyoni 107Frw, mushinga Energy4Impact ukaba waramaze gusinyana inkunga ingana na 50%, naho inkunga y’abaturage ikaba ingana na miliyoni zirindwi z’amafanga y’u Rwanda, ikindi gice gisigaye kikazatangwa n’abafatanyabikorwa.
Uyu mushinga n’indi myinshi iteganyijwe ije mu gihe hamaze iminsi hari ikinyoma n’ igihuha gikwirakwizwa n’abahunze u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye ahanini bishingihe ku nda nini n’ingengabitekerezo ya jenoside bamaze iminsi babeshya ngo bafashe Nyaruguru.
Rushyashya yegereye umwe mu baturage bo mu Murenge wa Ruheru ishaka kumenya uko bafata ibyo bihuha maze asubiza ko abahunze igihugu cyabo bakarorongotanira mu mahanga no mu mashyamba bazagwa ishyanga abanyarwanda binywera inshyushyu.
Yagize ati “twe turi mu muvuduko w’iterambere naho abirirwa bavugira kuli za whatsapp ko bifuza gufata Nyaruguru cyangwa ngo bafashe agace ka Nyaruguru, nibakomeze bibeshye bireme agatima, twe dukomeze dukore twiteze imbere twiyubakire igihugu cyacu, hanyuma bo bakomeze bavugeee kugeza bananiwe.”
Ibi bikorwa ntibyakorwa ahantu haba hari umutekano muke nkuko ababyifuza bashaka kugaragaza. Kandi bigaragara ko abaturage basobanukiwe ntawabashobora kubashuka cyangwa ngo abatere ubwoba ku bw’ikizere bafitiye ubuyobozi bw’igihugu.