Itsinda ry’abaturage mu mujyi muto wa Igayaza mu Karere ka Kakumiro mu gihugu cya Ugada ryagabye igitero ku biro by’ushinzwe umutekano mu karere (DISO) bamusaba kumenya aho abantu babiri batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Abo bantu babiri ni Abdul Karim Niwamanya na Abdul Safari, bose batuye muri Igayaza muri Kakumiro, batawe muri yombi kuwa Gatanu saa 5:30 z’umugoroba ngo n’Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu (ISO.
Uwitwa Ali Ahimbisibwe, wahoze mu gisirikare cya Uganda (UPDF) ari nawe se wa Niwamanya, yavuze ko yifatanyije n’abandi baturage bakajya ku biro by’ushinzwe umutekano mu karere (DISO) bagiye gushaka amakuru y’umuhungu we ariko bakabwirwa kujya kubariza ku biro bya ISO muri Kampala.
Yavuze ko ubwo bajyaga Kampala babwiwe gusubira Kakumiro bakabaza amakuru y’abantu babo DISO.
Uyu ati: “Ni gute umuhungu wanjye yajya mu bikorwa by’inyeshyamba kandi ari njye ukorana n’umutekano? Ndashaka DISO kutubwira aho aba bantu bafungiye,”
Ku ruhande rwe ariko, DISO Edward Byarugaba ntiyigeze abitaho ahubwo yifungiranira mu biro amasaha agera kuri atandatu aza kuvanwamo na polisi yahise imujyana kuri station ya polisi ya Kakumiro.
Uhagarariye abaturage mu karere, Mary Lule Senkungu, yanenze inzego z’umutekano guta muri yombi abantu zitabimenyesheje igipolisi cy’akarere n’abandi bayobozi bashinzwe umutekano mu karere.
Madamu Senkungu yakomeje avuga ko yagiye ku biro bya minisitiri w’umutekano utari uhari, ariko abasha kumenya ko aba batawe muri yombi bakiriho kandi batekanye nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Ni mu gihe umuyobozi wa polisi mu Karere ka Kakumiro, Hassan Katumba Mugerwa, yavuze ko atigeze amenyeshwa igikorwa cyo guta muri yombi abo bantu.
Kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda kikaba giherutse gutangaza ko Abdul Safari na Abdul karim Niwamanya, bakorera ishyaka RNC, rikuriwe na Kayumba Nyamwasa, aho baba mu bikorwa byo gushakisha abantu bo kwinjiza mu ngabo z’iri shyaka rifite imigambi yo guhungabanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Bikaba bivugwa ko uturere twa Kakumiro, Kibaale na Kagadi dutuwe n’Abanyarwanda benshi usanga bari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi n’indi mirimo ijyanye nabyo.
Ibi biravugwa mu gihe imibanire y’u Rwanda na Uganda ikomeje kuba ndanze, aho abategetsi b’u Rwanda bakomeje gushinja aba Uganda gufasha, no korohereza abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, mu gihe Uganda nayo ikomeje guta muri yombi Abanyarwanda ibashinja kuba intasi za guverinoma y’u Rwanda. Ibi bibazo bikaba byaratangiye mu Ukwakira 2017 nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda, Rene Rutagungira na n’ubu ukiri mu maboko y’ubutabera bwa Uganda.
rutahizamu
Ariko se aba barihora iki rwose, ubu barareba bakabona hari aho bazamenera u Rwanda? baribeshya ahubwo ndi bo na mesa kamwe nkareka kwirirwa mburabunda nikanga n’imbeba ikomye nkaza nkafatanya n’abandi kubaka urwatubyaye.