• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi

Uganda: Babiri Bashinjwa Gukorana Na RNC/Kayumba Baba Batawe Muri Yombi

Editorial 08 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU

Itsinda ry’abaturage mu mujyi muto wa Igayaza mu Karere ka Kakumiro mu gihugu cya Ugada ryagabye igitero ku biro by’ushinzwe umutekano mu karere (DISO) bamusaba kumenya aho abantu babiri batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bashinjwa gukorana n’umutwe w’inyeshyamba urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Abo bantu babiri ni Abdul Karim Niwamanya na Abdul Safari, bose batuye muri Igayaza muri Kakumiro, batawe muri yombi kuwa Gatanu saa 5:30 z’umugoroba ngo n’Urwego rushinzwe Umutekano w’imbere mu gihugu (ISO.

Uwitwa Ali Ahimbisibwe, wahoze mu gisirikare cya Uganda (UPDF) ari nawe se wa Niwamanya, yavuze ko yifatanyije n’abandi baturage bakajya ku biro by’ushinzwe umutekano mu karere (DISO) bagiye gushaka amakuru y’umuhungu we ariko bakabwirwa kujya kubariza ku biro bya ISO muri Kampala.

Yavuze ko ubwo bajyaga Kampala babwiwe gusubira Kakumiro bakabaza amakuru y’abantu babo DISO.

Uyu ati: “Ni gute umuhungu wanjye yajya mu bikorwa by’inyeshyamba kandi ari njye ukorana n’umutekano? Ndashaka DISO kutubwira aho aba bantu bafungiye,”

Ku ruhande rwe ariko, DISO Edward Byarugaba ntiyigeze abitaho ahubwo yifungiranira mu biro amasaha agera kuri atandatu aza kuvanwamo na polisi yahise imujyana kuri station ya polisi ya Kakumiro.

Uhagarariye abaturage mu karere, Mary Lule Senkungu, yanenze inzego z’umutekano guta muri yombi abantu zitabimenyesheje igipolisi cy’akarere n’abandi bayobozi bashinzwe umutekano mu karere.

Madamu Senkungu yakomeje avuga ko yagiye ku biro bya minisitiri w’umutekano utari uhari, ariko abasha kumenya ko aba batawe muri yombi bakiriho kandi batekanye nk’uko Daily Monitor  dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ni mu gihe umuyobozi wa polisi mu Karere ka Kakumiro, Hassan Katumba Mugerwa, yavuze ko atigeze amenyeshwa igikorwa cyo guta muri yombi abo bantu.

Kimwe mu binyamakuru byandikirwa mu Rwanda kikaba giherutse gutangaza ko Abdul Safari na Abdul karim Niwamanya, bakorera ishyaka RNC, rikuriwe na Kayumba Nyamwasa, aho baba mu bikorwa byo gushakisha abantu bo kwinjiza mu ngabo z’iri shyaka rifite imigambi yo guhungabanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bikaba bivugwa ko uturere twa Kakumiro, Kibaale na Kagadi dutuwe n’Abanyarwanda benshi usanga bari mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi n’indi mirimo ijyanye nabyo.

Ibi biravugwa mu gihe imibanire y’u Rwanda na Uganda ikomeje kuba ndanze, aho abategetsi b’u Rwanda bakomeje gushinja aba Uganda gufasha, no korohereza abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu, mu gihe Uganda nayo ikomeje guta muri yombi Abanyarwanda ibashinja kuba intasi za guverinoma y’u Rwanda. Ibi bibazo bikaba byaratangiye mu Ukwakira 2017 nyuma y’itabwa muri yombi ry’Umunyarwanda, Rene Rutagungira na n’ubu ukiri mu maboko y’ubutabera bwa Uganda.

2018-08-08
Editorial

IZINDI NKURU

Leta ya Uganda ikomeje gukorera ubuvugizi Tribert Rujugiro, umuterankunga wa RNC imukundisha abaturage b’icyo gihugu

Leta ya Uganda ikomeje gukorera ubuvugizi Tribert Rujugiro, umuterankunga wa RNC imukundisha abaturage b’icyo gihugu

Editorial 11 Apr 2020
Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Kurekura Kabuga ngo ni uko ashaje ni agahomamunwa, abo arusha imyaka icumi bishe abayahudi baraburanishwa no muri iki gihe

Editorial 13 Aug 2023
Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Perezida Kagame yavuze ko FDLR nidasenywa u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo rukoresheje uburyo rusanzwe rukoresha

Editorial 04 Jul 2025
Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Jean Paul Turayishimiye ariyemerera ko yishe umukecuru w’imyaka 70  

Editorial 12 Jul 2019

Igitekerezo kimwe

  1. rutahizamu
    August 9, 201810:12 am -

    Ariko se aba barihora iki rwose, ubu barareba bakabona hari aho bazamenera u Rwanda? baribeshya ahubwo ndi bo na mesa kamwe nkareka kwirirwa mburabunda nikanga n’imbeba ikomye nkaza nkafatanya n’abandi kubaka urwatubyaye.

    Subiza

Leave a Reply to rutahizamu Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Myugariro w’umunyarwanda  Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus
Amakuru

Myugariro w’umunyarwanda Dylan Maes wakinaga muri Portugal yerekeje muri Cyprus

Editorial 03 Aug 2022
NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara  mu Rwanda kuri uyu wambere”
ITOHOZA

NTAGIHINDUKA : Padiri Thomas Nahimana “arasesekara mu Rwanda kuri uyu wambere”

Editorial 23 Jan 2017
Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye
Mu Rwanda

Perezida Kagame yasoje umwiherero w’abayobozi, dore impanuro yabageneye

Editorial 02 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru