Umunya-Ethiopia Desalegn Bereket Temalew yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kahagurukiye mu Mujyi wa Rubavu gasorezwa mu Kinigi hafi ya Pariki y’Ibirunga akoresheje amasaha abiri, iminota 53 n’amasegonda 38 ku ntera y’ibilometero 108,5.
Desalegn yageze mu Kinigi akurikiwe na Mugisha Moïse ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yasize isegonda rimwe. Ku mwanya wa gatatu hari Julius Jayde, ukurikirwa na Lagab Azzedine na Manizabayo Eric.
Umunyarwanda Mugisha Samuel ukinira Team Rwanda wahagurutse i Rubavu ari uwa mbere ku rutonde rusange yasoje ku mwanya wa 20 asizwe iminota ibiri n’amasegonda 44 n’uwa mbere ariko aguma ku isonga ndetse yongera kwambikwa umwenda w’umuhondo.
Ku munsi wa gatandatu wa Tour du Rwanda 2018, abasiganwa bahagurutse i Rubavu aho bazenguruka inshuro enye mu mujyi mbere yo gufata umuhanda werekeza munsi ya Parike y’Ibirunga mu Kinigi ahari ikigo cya “Africa Rising Cycling Center” kibamo, kikanitorezwamo abakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda.
Uduce dutanu tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda twari dukomeye by’umwihariko tune duheruka twari indyankurye kuri Mugisha Samuel uri imbere ku rutonde rusange. Uyu musore w’imyaka 21 afite akazi katoroshye ko kurinda umwenda w’umuhondo yambaye akaba asigaje utundi dutatu kugira ngo agere ikirenge mu cy’Abanyarwanda bamaze kwegukana iri siganwa kuva ryaba mpuzamahanga mu 2009 barimo Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph.
Mu duce dutatu dusigaye, kamwe katangiriye i Rubavu kuri uyu wa Gatanu karasorezwa mu Kinigi ku ntera ya kilometero 108,5, ni ahantu harimo imisozi itatu iza gutangirwa amanota ku mukinnyi uzamuka kurusha abandi.
Ni agace Mugisha na bagenzi be bari gukinira amakipe yo mu Rwanda bagomba kwigaragarizamo cyane kuko ari mu mihanda bitorezamo buri munsi ariko kataza kuborohera ahanini kubera n’ikipe ya Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa iyoboye kugeza ubu mu makipe yose, ifite Abanyarwanda Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude na bo bahazi kandi bakomeye cyane.
Abandi bakinnyi bo kwitega muri aka gace ni ab’ikipe ya Team Embrace The World bigaragara ko yitabiriye isiganwa idafite intego nyamukuru yo kuryegukana ahubwo ishaka gutwara uduce (etapes) dore ko muri dutanu tumaze gukinwa yegukanyemo dutatu harimo tubiri tw’Umudage Julian Hellmann (Huye- Musanze na Karongi-Rubavu) n’aka Rugg Timothy ka Musanze-Karongi.