• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»IMIKINO»Desalegn Bereket yegukanye agace ka Rubavu-Kinigi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Desalegn Bereket yegukanye agace ka Rubavu-Kinigi, Mugisha agumana umwenda w’umuhondo

Ubwanditsi 10 Aug 2018 IMIKINO

Umunya-Ethiopia Desalegn Bereket Temalew yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda kahagurukiye mu Mujyi wa Rubavu gasorezwa mu Kinigi hafi ya Pariki y’Ibirunga akoresheje amasaha abiri, iminota 53 n’amasegonda 38 ku ntera y’ibilometero 108,5.

Desalegn yageze mu Kinigi akurikiwe na Mugisha Moïse ukinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yasize isegonda rimwe. Ku mwanya wa gatatu hari Julius Jayde, ukurikirwa na Lagab Azzedine na Manizabayo Eric.

Umunyarwanda Mugisha Samuel ukinira Team Rwanda wahagurutse i Rubavu ari uwa mbere ku rutonde rusange yasoje ku mwanya wa 20 asizwe iminota ibiri n’amasegonda 44 n’uwa mbere ariko aguma ku isonga ndetse yongera kwambikwa umwenda w’umuhondo.

Ku munsi wa gatandatu wa Tour du Rwanda 2018, abasiganwa bahagurutse i Rubavu aho bazenguruka inshuro enye mu mujyi mbere yo gufata umuhanda werekeza munsi ya Parike y’Ibirunga mu Kinigi ahari ikigo cya “Africa Rising Cycling Center” kibamo, kikanitorezwamo abakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda.

Uduce dutanu tumaze gukinwa muri Tour du Rwanda twari dukomeye by’umwihariko tune duheruka twari indyankurye kuri Mugisha Samuel uri imbere ku rutonde rusange. Uyu musore w’imyaka 21 afite akazi katoroshye ko kurinda umwenda w’umuhondo yambaye akaba asigaje utundi dutatu kugira ngo agere ikirenge mu cy’Abanyarwanda bamaze kwegukana iri siganwa kuva ryaba mpuzamahanga mu 2009 barimo Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco na Areruya Joseph.

Mu duce dutatu dusigaye, kamwe katangiriye i Rubavu kuri uyu wa Gatanu karasorezwa mu Kinigi ku ntera ya kilometero 108,5, ni ahantu harimo imisozi itatu iza gutangirwa amanota ku mukinnyi uzamuka kurusha abandi.

Ni agace Mugisha na bagenzi be bari gukinira amakipe yo mu Rwanda bagomba kwigaragarizamo cyane kuko ari mu mihanda bitorezamo buri munsi ariko kataza kuborohera ahanini kubera n’ikipe ya Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière (POCCL) yo mu Bufaransa iyoboye kugeza ubu mu makipe yose, ifite Abanyarwanda Ndayisenga Valens na Uwizeye Jean Claude na bo bahazi kandi bakomeye cyane.

Abandi bakinnyi bo kwitega muri aka gace ni ab’ikipe ya Team Embrace The World bigaragara ko yitabiriye isiganwa idafite intego nyamukuru yo kuryegukana ahubwo ishaka gutwara uduce (etapes) dore ko muri dutanu tumaze gukinwa yegukanyemo dutatu harimo tubiri tw’Umudage Julian Hellmann (Huye- Musanze na Karongi-Rubavu) n’aka Rugg Timothy ka Musanze-Karongi.

2018-08-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Rayon Sports, APR FC na Police FC mu makipe yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro

Rayon Sports, APR FC na Police FC mu makipe yitwaye neza mu mikino ibanza ya 1/4 y’igikombe cy’Amahoro

Ubwanditsi 28 Apr 2022
Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Amavubi y’abagore ntakitabiriye amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika

Ubwanditsi 13 Oct 2021
Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yasinyiye ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Byiringiro Lague wakiniraga APR FC yasinyiye ikipe ya Sandvikens IF yo mu kiciro cya gatatu muri Suwede

Ubwanditsi 27 Jan 2023
Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika

Cameroon imaze gutwara ibikombe 5 bya Afurika, Gambia yitabiriye ku ncuro ya mbere yageze muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cya Afurika

Ubwanditsi 29 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu
HIRYA NO HINO

Gen Kabarebe yashimye ubwitange bw’Inkeragutabara mu gukorera igihugu

Ubwanditsi 03 Sep 2019
Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft
IKORANABUHANGA

Bill Gates yavuze ikosa rikomeye yakoze ubwo yari mu buyobozi bwa Microsoft

Ubwanditsi 26 Jun 2019
Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica
ITOHOZA

Noble Marara, bwa kabiri yongeye kubeshyera u Rwanda ko rushaka kumwica

Ubwanditsi 15 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru