• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze Irangizwa

Uganda: Perezida Yoweri Museveni Yarusimbutse Imwe Mu Modoka Ze Irangizwa

Editorial 14 Aug 2018 POLITIKI

Igipolisi cya Uganda ndetse n’Umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu (SFC) byatangiye iperereza ku cyatumye perezida Museveni agabwaho igitero muri Arua imwe mu modoka ye ikangizwa bikomeye.

Ushinzwe itangazamakuru muri perezidansi ya Uganda, Don Wanyama yemereye Chimpreports aya makuru, avuga ko Perezida Museveni yari ari muri imwe mu modoka ziba zimuherekeje ubwo zagabwagaho igitero n’abashyigikiye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi.

Amafoto yashyizwe ahagaragara n’uyu mukozi wa perezidansi agaragaza ibirahuri by’imodoka byashwanyujwe, akanemeza ko Perezida Museveni ntacyo yabaye. Iyo witegereje amafoto neza, ubona ko ikirahuri k’imbere mu modoka uturutse inyuma ntacyo cyabaye, mu gihe ikindi kirahuri cy’inyuma cyangiritse.

Umuvugizi wa polisi muri Kampala, Emilian Kayima, yemeje ko imodoka za Perezida Museveni zagabweho igitero ahagana saa 6:30 z’umugoroba n’abo yise ingengera, ubwo ngo yari avuye ahitwa Booma ahari habereye ibikorwa byo kwamamaza abakandida ba NRM mu matora y’abadepite.

Imwe mu modoka ziba ziri imbere niyo yatewe irangizwa bikomeye.

Bitewe n’uko ubusanzwe imodoka ya perezida Museveni ari umutamenwa, iperereza ngo rigomba kuzagaragaza ikintu cyakoreshejwe mu kuyangiza.

Iyi modoka iba ifite ibirahuri bibiri inyuma

Iyi nkuru iravuga ko ari bwo bwa mbere kuva mu myaka isaga 30 amaze ku butegetsi ubuzima bwa perezida Museveni bugiye mu kaga kuri uru rwego.

Ibi ngo bikaba byabaye nyuma y’iyicwa ry’umushoferi wa Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine. Uyu mushoferi witwa Yasin Kawuma akaba yariciwe mu myivumbagatanyo yo kuri uyu wa Mbere.

Bobi Wine mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere abinyujije kuri twitter akaba yavuze ko umushoferi we yarashwe na polisi ikeka ko ari we irashe. Ntiyigeze ariko avuga icyo abishingiraho.

2018-08-14
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame azayobora inama y’abakuru b’ibihugu yiga ku kibazo cya RDC

Perezida Kagame azayobora inama y’abakuru b’ibihugu yiga ku kibazo cya RDC

Editorial 16 Jan 2019
INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

INGABIRE VICTOIRE AKOMEJE KUBA UMUYOBORO UNYUZWAMO AMAFARANGA ATERA INKUNGA FDLR

Editorial 29 May 2025
Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe

Perezida Edgar Lungu yagaragaje icyizere afitiye Kagame mu guhindura Afurika Yunze Ubumwe

Editorial 22 Feb 2018
Uganda: Minisitiri W’umutekano, Gen. Tumwiine Aravugwaho Kwigarurira Ku Ngufu Ubutaka Bw’abaturage

Uganda: Minisitiri W’umutekano, Gen. Tumwiine Aravugwaho Kwigarurira Ku Ngufu Ubutaka Bw’abaturage

Editorial 04 Jul 2018

Igitekerezo kimwe

  1. Shimon
    August 14, 20184:24 pm -

    Mukomeze mwenyegeze murabona ikivamo. Umuriro mucana ni akazi kanyu

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakinnyi ba filme 9 bakunzwe mu Rwanda bazajya bahembwa buri kwezi
IMIKINO

Abakinnyi ba filme 9 bakunzwe mu Rwanda bazajya bahembwa buri kwezi

Editorial 18 Feb 2016
Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru
POLITIKI

Trump agiye guhura na Kim Jong-UN wa Koreya ya ruguru

Editorial 09 Mar 2018
U Rwanda rwitabaje ibindi bihugu mu kwamagana umucamanza Theodor Meron
ITOHOZA

U Rwanda rwitabaje ibindi bihugu mu kwamagana umucamanza Theodor Meron

Editorial 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru