Abanyamuryango b’Urugaga Rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, bagaragarije Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ko nubwo hari intambwe yatewe mu gushyiraho politiki igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, bafite ikibazo cy’uko bimwe mu bikorerwa mu nganda zo mu Rwanda bigisoreshwa, mu gihe ibisa nabyo bitumizwa hanze y’u Rwanda byo byasonewe umusoro.
Ibi abikorera babigarutseho ku mugoroba wo ku wa 14 Kanama mu birori byo gushimira abacuruzi bafatwa nk’indashyikirwa mu byiciro bitandukanye bahuriye muri Golden Circle, byahujwe no guhemba abitwaye neza mu Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2018.
Umuyobozi wa PSF, Robert Bapfakurera yavuze ko nk’abikorera biyemeje gutanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu bibanda cyane ku bikorwa bigamije kongerera abacuruzi ubushobozi no kubona amasoko hanze.
Yakomeje avuga ko kandi bishimira ko muri uru rugamba Guverinoma y’u Rwanda hari byinshi yakoze igamije kubashyigikira birimo nko gukuriraho umusoro bimwe mu bikoresho nkenerwa mu nganda, ariko avuga ko babangamirwa n’uko hari ibikorerwa mu gihugu bisoreshwa.
Ati “Iri sonerwa ry’imisoro usanga rireba gusa ibikoresho bitumizwa mu mahanga, mu gihe ibikorerwa mu Rwanda usanga bitanga umusoro. Aha usanga bisubiza inyuma abakorera ibyo bikoresho mu Rwanda, ingero ni nyinshi ariko natanga nk’urugero rumwe rw’ibikoresho abantu bakoresha mu gupfunyika. Ibikoresho byo gupfunyika usanga abantu bamwe babitumiza hanze badatanga umusoro, ariko ibikorerwa mu Rwanda bigatanga umusoro.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yashimiye abikorera kubera uruhare rukomeye bakomeje kugira mu iterambere ry’igihugu binyuze mu gutanga akazi kuri benshi, ubucuruzi n’ubuhahirane haba imbere mu gihugu no hanze, abizeza ubufasha mu gukuraho imbogamizi bahura nazo.
Ati “Guverinoma irashimira abacuruzi n’abashoramari bose kubera uruhare bakomeje kugira mu iterambere. Guverinoma y’u Rwanda kandi ikaba ibasaba kurushaho kongera ingano y’ibyo mukora haba mu bwiza no mu bwinshi kandi irabasezeranya ubufatanye buhoraho nk’uko twabyiyemeje.”
Dr Ngirente yashimye urwego imurikagurisha rya Kigali rimaze kugeraho mu myaka 21 ishize ritangiye, avuga ko kugira ngo intego guverinoma yihaye zizagerweho bazakomeza gufatanya n’abikorera muri gahunda zitandukanye, anabasezeranya ko ibibazo bagaragaje bazicara hamwe bakabiganiraho.
Muri ibi birori hahembwe abacuruzi umunani bahize abandi bahuriye muri Golden Circle ndetse hanatangwa ibihembo ku bamurika bitwaye neza muri Expo iri kubera mu Rwanda kuva tariki ya 26 Nyakanga.
Iyi Expo iri busozwe kuri uyu wa 15 Kanama yitabiriwe n’abamurika bagera kuri 500, muri bo 85% bakaba barishimiye uko ryateguwe. Ni mu gihe 95% by’abarisuye umunsi ku munsi bishimiye ibicuruzwa byagaragayemo, n’aho 98% bashima uburyo bushya bwo kwinjira hakoresheje ikarita rya Tap&Go.
PSF kandi ivuga ko abasaga 97% bishimiye uko umutekano wari wifashije, gusa bose bahuriza ku kuba aho imurikagurisha ribera ari hato, umugambi wo kwihutisha kubaka aho rizajya ribera hajyanye n’igihe ukaba ugiye kwihutishwa.