Jenerali Ulimwengu, Impuguke mu mategeko ukomoka muri Tanzania yagereranyije Yoweri Museveni uyobora Uganda, n’umusore wayoboye abandi mu rugamba rwo kubohora iki gihugu mu myaka isaga 30 ishize avuga ko bombi bahuye bakozanyaho.
Ulimwengu usanzwe ari umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’ikinyamakuru Raia Mwema, yashingiye ku myitwarire ya Museveni w’iki gihe, n’ibitekerezo yari afite ubwo yatangizaga impinduramatwara yamusize ku butegetsi.
Ibitekerezo bye kuri iyi ngingo yabinyujije mu nyandiko igaragara mu kinyamakuru, The East African.
Ulimwengu yahamije ko benshi mu bamenye Museveni nk’umunyeshuri wari urangaje imbere impinduramatwara ubwo yigaga muri Kaminuza ya Dar es Salaam, iyo bitegereje uwo yaje kuba we batangira kwibaza icyacura aba bombi baramutse bahuye.
Umwe mu bamumenye mu myaka ya 1960 na 70 we ngo ntiyatinye kuvuga ko bahuye ‘Bakozanyaho’.
Uyu mugabo avuga ko mu gihe akomeje kujanjagura imitwe y’abagerageza kugaragaza ko batamushyigikiye ariko, niko ahindukiza amaso akabona inyandiko ku nkuta zimubwira ziti “genda! Ntabwo ugikenewe, kandi n’utabikora ku bushake tuzashakisha uburyo bwose tukwikurira mu nzira”.
Ulimwengu avuga ko bitangaje kuba aho gushakisha umuti urambye, Museveni yahisemo gufunga Bobi Wine mu minsi yashize agakorerwa iyicarubozo ashinjwa ‘ubugambanyi’. Yarekuwe atanze ingwate.
Ni mu gihe nyamara icyaha nk’iki Museveni ubwe yagishinjwe mu 1980, ubwo yafataga umwanzuro wo kwegura intwaro akarwanya guverinoma yari iyobowe na Milton Obote.
Ni igikorwa cyashyigikiwe cyane kuko uretse kuba cyari gifite ishingiro, buri wese yemezaga ko ari ngombwa.
Ulimwengu ati “Sinzi byinshi ku byo Bobi Wine yavuze cyangwa yaririmbye, gusa nkeka ko ibyaha by’ubugambanyi ashinjwa ari ibinyoma, ariko impinduramatwara yatangije ifite ishingiro.”
Nk’uko yakomeje abivuga muri kirya gihe, ngo Museveni ntiyigeze anategereza ko haba amatora ngo byemezwe ko habaye uburiganya ahubwo yavuze ko naramuka adatsinze hazaba intambara.
Ibi kandi ni nako byaje kugenda, maze mu 1986 ajya ku butegetsi, nyuma y’imyaka itandatu y’intambara itoroshye yasize imennye amaraso y’abaturage batari bake.
Ibyishimo n’icyizere yari yarahaye abaturage ariko ngo ntibyarambye kuko yaje gutangira guhinduka no kwigwizaho ubutegetsi binyuze muri ruswa, kubaka akazu n’igisirikare gikoresha imbaraga z’umurengera.
Yacishagamo agategura amatora abeshya ko anyura mu mucyo.
Ulimwengu avuga ko nyuma y’uko Kizza Besigye bahanganye igihe kirekire abaye nk’unaniwe, kuri ubu Museveni ari guhangana n’umugabo ukiri muto unyeganyeza imisozi.
Ngo ni ibintu bitagoye kubera ibibazo biri muri Uganda birimo ubukungu butifashe neza n’ubushomeri mu rubyiruko bugenda bufata indi ntera.
Ati “Mu bigaragara ariko Yoweri nta gitekerezo na kimwe afite ku birebana n’icyo yabikoraho uretse kuvuga ko azaguma ku butegetsi uko byagenda kose.”
Ulimwengu asanga Museveni yagakwiye gufatira urugero kuri Repubulika ya Congo, izwi nka Congo-Brazzaville iherutse gushyira umukono ku masezerano yo guhagarika imvururu z’urudaca zari zarayogoje igihugu, ndetse umutwe wa Ninjas ukemera gushyira intwaro hasi.
Mu Cyumweru gishize umuyobozi w’umutwe wa Ninjas, Frederick Bintsamou, yavuze amagambo y’ubuhanga, Ulimwengu avuga ko yagakwiye kubera Museveni impumeko.
Uyu mugabo uzwi nka Pastor Ntumi, yagize ati “ Umuntu ashobora gushyira intwaro hasi, ariko impamvu zituma twese dufata intwaro zigomba gukemurwa.”
Ulimwengu yemeza ko Museveni aramutse ahaye agaciro “Impamvu ituma twese dufata intwaro”, haboneka umuti usumba gukozanyaho na Bobi Wine.
Btwenge
MATTHEW. 7: 3 Yesu christ ati;
Kuki mushimishwa no kureba
agatotsi kari mujisho rya bagenzi banyu
Mukirengagiza inkingi nini yitambitse
Mumaso yanyu?????
We must buy the Mirror!!! Indorerwamo!!