• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Uganda: Kirumira uheruka gusezera mu gipolisi yarashwe arapfa

Editorial 09 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Uwahoze ayobora Polisi mu Karere ka Buyende, Assistant Superintendent of Police (ASP) Muhammad Kirumira, yarashwe n’abantu bataramenyekana bagendaga kuri moto, ahita yitaba Imana.

Uyu mugabo waherukaga gusezera mu gipolisi, yarashwe kuri uyu wa Gatandatu ari hafi y’urugo rwe ahitwa Bulenga mu Karere ka Wakiso ubwo yari mu modoka ye ya Toyota Corona.

Yicanwe n’undi mugore byaje gutangazwa ko yitwa Mukyala Ali, wacuruzaga serivisi za Mobile Money hafi aho.

Ababibonye bavuga ko ku mwanya yari yicayemo wagenewe umuntu utwaye imodoka, warashwemo amasasu atanu.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima yatangaje ko abapolisi bahise boherezwa aho byabereye.

Kirumira yasezeye mu gipolisi mu mwaka ushize, aza kugezwa imbere y’urukiko ashinjwa imitwarire mibi ndetse yamburwa amapeti yari afite.

Arashwe mu gihe muri Uganda ubwicanyi bumaze gufata indi ntera, cyane bugirwamo uruhare n’abantu bagenda kuri moto.

Ni nako byagenze muri Werurwe 2017 ubwo uwari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi yicwaga arashwe ubwo yavaga iwe mu rugo i Kulambiro mu Mujyi wa Kampala.

Abaturage bararambiwe

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, abaturage benshi bahise bahurura bajya kureba ibibaye.

Saa sita z’ijoro zibura iminota mike nibwo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yageze aho Kirumira yarasiwe, mu mutekano uhambaye arinzwe n’abasirikare batabarika.

Bamwe mu baturage bateye hejuru bamubwira ko barambiwe uburyo bagenzi babo bakomeje kwicwamo.

Igisirikare cyabanje kubacecekesha, ariko ntibyabuza ko umwe umwe, wumva ajujura ndetse bamwe bagatera hejuru bavuga ko barambiwe igitugu cy’ubuyobozi n’uburyo abantu bafite mazina akomeye bakomeza kwicwa nabi.

Umwe yateye hejuru ati “Mzee, urabibona? Ibi turabirambiwe. Turakurambiwe hamwe n’inzego z’umutekano zawe. Turagira ngo ngo ugire icyo ukora. Ko abantu bari gushira uzayobora iki, igihugu cyambaye ubusa?”

Abasirikare barinda Museveni batatanyije abo bantu, basaba n’abanyamakuru kuzimya camera zabo ndetse n’abari batangiye kwerekana uko icyo gikorwa cyagendaga bahita babihagarika.

Undi mugabo nawe mbere yo gucecekeshwa na polisi yagize ati “Mzee, Kirumira yakubwiye ko bashaka kumwica ariko ntiwigeze umwumva. Se nawe yarakwegereye kuri iyo ngingo ariko uraceceka. Watubwira Perezida wacu uwo ari we niba udashobora guhagarika ubwicanyi mu gihugu uyoboye?”

Nyuma agoye kuhava, Museveni yabasezeyeho ariko bose bumiwe.

Nyuma Perezida Museveni yasohoye itangazo ko inzego z’umutekano zigiye gukora ibishoboka mu guhangana n’ubu bwicanyi bwa hato na hato, no kugira ngo abishe Kirumira bamenyekane.

2018-09-09
Editorial

IZINDI NKURU

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Ikibazo cy’u Rwanda na Uganda ntaho gihuriye n’imipaka – Perezida Kagame

Editorial 30 Jan 2020
Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Dr. David Himbara na Kayumba Nyamwasa ba kanwa kabi

Editorial 11 Sep 2019
Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Ingabo za Callixte Sankara , Rusesabagina na Col. Wilson zigambye igitero cyo muri  Nyaruguru

Editorial 16 Jul 2018
Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Uruhuri rw’ingabo z’amahanga muri Kongo si igisubizo,ahubwo rwongereye ibibembe mu binyoro

Editorial 14 Mar 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida
HIRYA NO HINO

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Editorial 19 May 2019
Amavu n’amavuko  by’ikipe y’igihugu “Amavubi”
IMIKINO

Amavu n’amavuko by’ikipe y’igihugu “Amavubi”

Editorial 13 Jan 2016
Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Editorial 12 Mar 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru