Uwahoze ayobora Polisi mu Karere ka Buyende, Assistant Superintendent of Police (ASP) Muhammad Kirumira, yarashwe n’abantu bataramenyekana bagendaga kuri moto, ahita yitaba Imana.
Uyu mugabo waherukaga gusezera mu gipolisi, yarashwe kuri uyu wa Gatandatu ari hafi y’urugo rwe ahitwa Bulenga mu Karere ka Wakiso ubwo yari mu modoka ye ya Toyota Corona.
Yicanwe n’undi mugore byaje gutangazwa ko yitwa Mukyala Ali, wacuruzaga serivisi za Mobile Money hafi aho.
Ababibonye bavuga ko ku mwanya yari yicayemo wagenewe umuntu utwaye imodoka, warashwemo amasasu atanu.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Emilian Kayima yatangaje ko abapolisi bahise boherezwa aho byabereye.
Kirumira yasezeye mu gipolisi mu mwaka ushize, aza kugezwa imbere y’urukiko ashinjwa imitwarire mibi ndetse yamburwa amapeti yari afite.
Arashwe mu gihe muri Uganda ubwicanyi bumaze gufata indi ntera, cyane bugirwamo uruhare n’abantu bagenda kuri moto.
Ni nako byagenze muri Werurwe 2017 ubwo uwari umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Assistant Inspector General of Police (AIGP) Andrew Felix Kaweesi yicwaga arashwe ubwo yavaga iwe mu rugo i Kulambiro mu Mujyi wa Kampala.
Abaturage bararambiwe
Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, abaturage benshi bahise bahurura bajya kureba ibibaye.
Saa sita z’ijoro zibura iminota mike nibwo Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yageze aho Kirumira yarasiwe, mu mutekano uhambaye arinzwe n’abasirikare batabarika.
Bamwe mu baturage bateye hejuru bamubwira ko barambiwe uburyo bagenzi babo bakomeje kwicwamo.
Igisirikare cyabanje kubacecekesha, ariko ntibyabuza ko umwe umwe, wumva ajujura ndetse bamwe bagatera hejuru bavuga ko barambiwe igitugu cy’ubuyobozi n’uburyo abantu bafite mazina akomeye bakomeza kwicwa nabi.
Umwe yateye hejuru ati “Mzee, urabibona? Ibi turabirambiwe. Turakurambiwe hamwe n’inzego z’umutekano zawe. Turagira ngo ngo ugire icyo ukora. Ko abantu bari gushira uzayobora iki, igihugu cyambaye ubusa?”
Abasirikare barinda Museveni batatanyije abo bantu, basaba n’abanyamakuru kuzimya camera zabo ndetse n’abari batangiye kwerekana uko icyo gikorwa cyagendaga bahita babihagarika.
Undi mugabo nawe mbere yo gucecekeshwa na polisi yagize ati “Mzee, Kirumira yakubwiye ko bashaka kumwica ariko ntiwigeze umwumva. Se nawe yarakwegereye kuri iyo ngingo ariko uraceceka. Watubwira Perezida wacu uwo ari we niba udashobora guhagarika ubwicanyi mu gihugu uyoboye?”
Nyuma agoye kuhava, Museveni yabasezeyeho ariko bose bumiwe.
Nyuma Perezida Museveni yasohoye itangazo ko inzego z’umutekano zigiye gukora ibishoboka mu guhangana n’ubu bwicanyi bwa hato na hato, no kugira ngo abishe Kirumira bamenyekane.