• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Umubiri wa Koffi Annan wakiranywe icyubahiro kigenerwa intwari muri Ghana

Umubiri wa Koffi Annan wakiranywe icyubahiro kigenerwa intwari muri Ghana

Editorial 11 Sep 2018 HIRYA NO HINO

Umubiri w’uwahoze ari Umunyamabanga mukuru wa Loni, Dr Koffi Ata Annan, wagejejwe mu gihugu cye cy’amavuko cya Ghana, kuri uyu wa Kabiri.

Ni umuhango wari ku rwego rwo hejuru rugenerwa intwari za Ghana.

Umubiri wa Annan ukimara kururuswa ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kotoka, wakiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, wari wifatanije n’abo mu muryango wa Annan, barimo n’uwari umugore we.

Uyu muhango wubahirizwaga n’itsinda ry’abacuranzi bo mu Ngabo za Ghana bari bambaye impuzankano ya gisirikare.

Nk’ikimenyetso cy’uko umubiri wa Annan wakiriwe ku butaka bwa Ghana, ukimara kururuswaga mu ndege, ibendera rya Loni ryari ritwikirijwe isanduku, ryasimbujwe iry’igihugu cya Ghana.

Biteganijwe ko Koffi Annan azashyingurwa kuwa 13 Nzeri 2018. Umubiri we uraba uri nyubako ikorerwamo inama mpuzamahanga iri Accra, ari naho ababyifuza bashobora kujya kuwusezeraho bwa nyuma.

Annan yapfuye kuwa 18 Kanama 2018, aguye mu Busuwisi ku myaka 80. Afite ibigwi byo kuba ari we wabaye Umunyafurika wa mbere watorewe kuba Umunyamabanga mukuru wa Loni kuva tariki ya 1 Mutarama 1997 kugeza 31 Ukuboza 2006.

Annan yanigeze guhabwa igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel mu 2001, ku bwo kuba yaraharaniye amahoro no guha umurongo w’imbere ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu.

Bamunenga kuba atarashoboye guhangana uko bikwiye na Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa Loni irebera, kandi ari we ari ukuriye ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri uwo muryango icyo gihe.

Mu 1998, ubwo yari mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika birimo n’u Rwanda yemeye ko Loni ititwaye uko bikwiye mu guhagarika Jenoside no gukumira ko ibaho.

Isanduku ya Koffi Annan yageze muri Ghana itwikirijwe ibendera rya Loni

Isanduku yahise ishyirwaho ibendera rya Ghana

Umubiri wa Koffi Annan watwawe ahabera inama mpuzamahanga i Accra kugira ngo asezerweho

2018-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Abagore mu myiyerekano ishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga

Burundi: Abagore mu myiyerekano ishyigikira ko Perezida Nkurunziza ahindura Itegekonshinga

Editorial 17 Dec 2017
Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Suede :  Indiri y’abantu barwanya Leta y’u Rwanda.

Editorial 09 Aug 2019
Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

Diamond ushinjwa gusakaza amashusho y’ubusambanyi yarekuwe by’agateganyo

Editorial 18 Apr 2018
Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82

Umubare w’abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda wageze kuri 82

Editorial 02 Apr 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)
IMIKINO

Tour du Rwanda mu Burengerazuba: Edwin Avila yegukanye agace Rubavu- Karongi (AMAFOTO)

Editorial 27 Feb 2019
AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.
Amakuru

AMAFOTO: Umukino wa Manchester United na Liverpool wasubitswe kubera imyigaragambyo y’abafana ba Manchester binubira uko ikipe yabo iyobowe.

Editorial 03 May 2021
Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa
POLITIKI

Perezida Xi Jinping yagaragaje ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ari ntagereranywa

Editorial 22 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru