Ku mugoroba w’uwa 8 Nzeri 2018 nibwo hamenyekanye urupfu rw’uwahoze ayobora Polisi mu Karere ka Buyende, Assistant Superintendent of Police (ASP) Muhammad Kirumira, warashwe n’abantu bataramenyekana bagendaga kuri moto, agahita yitaba Imana.
Ni urupfu rwakurikiye urw’abandi benshi baraswa muri Uganda mu buryo bumwe, bikibazwaho n’abatari bake muri icyo gihugu.
Umwanditsi mu kinyamakuru, Great lakes Watchman, yasubije amaso inyuma yifashisha indirimbo ‘Redemption Song’y’umuhanzi w’umunyabigwi mu njyana ya Reggae, Bob Marley, waririmbye ati “bazica abahanuzi bacu kugeza ryari, kandi duhari turebera?”
Icyo gihe ngo nicyo Abanya-Uganda bagezemo, mu kunamira Kirumira hamwe n’abandi bagiye bicwa bazira kugaragaza ko badashyigikiye Museveni.
Afande Kurumira nk’uko yabyitwaga n’abatari bake, yatangiye kumenyekana ubwo yamaganaga uko Museveni ayoboye Uganda.
Hari ubwo yigeze kuvuga ati “niba gukosora isura ya polisi bisaba ko bamwe tuba ibitambo, aho nzashyingurwa i Mpigi; azabe ariho bajyana umurambo wanjye.”
Kirumira yagiye ashimangira ko abaturage bakwiye guhaguruka bakavana igihugu cyabo mu maboko ya Museveni kuko igihe akiburiho nta n’umwe ushobora kwisanzura.
Hari n’aho yagize ati “Iyo uvuze urapfa; waceceka ugapfa. Ikiruta ni uko wavuga ugapfa kuko ubutumwa buba bwageze ku bantu; nkora nk’intumwa. Icyo mbwira abicanyi bafite imbunda ni uko kunyica ubu ntacyo bimaze, narangije inshingano zo gutanga ubutumwa ku baturage.”Yakunze no kwamagarana yivuye inyuma ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Uganda n’iyicarubozo, agashishikariza itangazamakuru gukomera ku rugamba basangiye rwo kurwanira ubwisanzure.
Nyuma ngo inshuti ye Bobi Wine yenyegeje umuriro, bikora icyo iki kinyamakuru cyise “imvange itoroheye igogora rya Museveni.”
Gikomeza kigira kiti “Biragaragara ko bombi bari mu bagomba kwicwa. Bobi Wine, ku buntu bw’Imana yabashije kurokoka igitero cyari kumuhitana gitwara umushoferi we. Afande Kirumira we ntiyagize ayo mahirwe. Gusa ibikorwa birigaragaza, nibwo butumwa bwatanzwe.”
“Ubutumwa ni ukwereka Bobi Wine ubu ukiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gukiruka iyicarubozo yakorewe, ikimutegereje naramuka agarutse mu rugo ngo akomeze guhangana n’ubutegetsi bwa Museveni.”
Guhera mu 2012 nibura abantu 16 bakomeye barishwe mu Mujyi wa Kampala, mu bwicanyi bwibasiye cyane abayisilamu.
Aba barimo ba Sheikh Abdul Karim Sentamu, Abubakar Kiwewa, Yunus Mudungu, Mohammad Maganda, Abdul Kadir Muwaya, Mustafa Bayiga, Abdulrashid Wafula na Sheikh Ibrahim Hassan Kirya.
Ibyo ngo byafashwe nk’ibyaharuraga amayira yo kwivugana abandi bantu nka Major Mohammad Kiggundu na depite Ibrahim Abiriga wishwe arashwe mu mezi make ashize.
Icyo kinyamakuru gikomeza kigira kiti “Muri icyo gihe, byari byoroshye ko umuntu yafata ubwo bwicanyi ngo abuhirikire ku kudatinya amategeko muri Kampala, ngo byitwe ko ari abagizi ba nabi bari kubukora.”
“Nyamara abo bitwa abagizi ba nabi bafite imikorere ihamya ko Museveni ari kwica abanya-Uganda yifashishije inzobere zatojwe kwica; byongeye, ubwoko bw’intwaro bifashisha zerekana ko bari mu bagize Special Forces mu mikoranire na CMI ya Abel Kandiho.”
Umushinjacyaha Joan Kagezi, Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi ya Uganda, Andrew Kaweesi n’abandi, baricwaga Museveni akagenda nk’utabaye, nk’uko byagenze Afande Kirumira akimara kuraswa.
Nyamara ngo nubwo bigenda bityo abaturage bazi ibiri kuba, nk’uko bamaganye Museveni ageze aho Kirumira yarasiwe muri Bulenga.
Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, saa sita z’ijoro zibura iminota mike nibwo Perezida Museveni yahageze arinzwe n’abasirikare batabarika.
Bamwe mu baturage bateye hejuru bamubwira ko barambiwe uburyo abaturanyi bakomeje kwicwamo.
Umwe yagize ati “Mzee, urabibona? Ibi turabirambiwe. Turakurambiwe hamwe n’inzego z’umutekano zawe. Turagira ngo ugire icyo ukora. Ko abantu bari gushira uzayobora iki, igihugu cyambaye ubusa?”
Kubwira Museveni imbona nkubone ko bamurambiwe, bisa n’ubutumwa bwa Kirumira wavuze ati “ikiruta ni uko wavuga ugapfa ubutumwa bumaze kugera ku baturage.”
Ubu bwicanyi bwose Museveni ngo aburi inyuma, yibasira abashaka bose gushyira hanze imikorere ye idahwitse cyangwa kugaragaza ubushobozi muri politiki, ngo akunde agumishe hasi abanya-Uganda bashaka impinduka.
Icyo kinyamakuru gikomeza kiti “Iyo baba ari abagizi ba nabi bari kwica abantu, mu bushobozi Museveni afite yari kubafata nk’uko yihutiye gufata 33 avuga ko bateye amabuye imodoka ze muri Arua. Icyaha cyahawe intebe muri Uganda ubwo Museveni yahaga abanyabyaha bazwi, Col. Kaka na Gen. Abel Kandiho, kuyobora ISO na CMI.”
ISO ni urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu gihe CMI ishinzwe ubutasi bwa gisirikare.
Gusa ngo Abanya-Uganda bamaze kumenya neza ko Museveni “atananiwe guhagarika ibi bibazo by’umutekano muke, ahubwo ari kubyifashisha mu gukura mu nzira abanzi be muri politiki.”
Nyuma y’urupfu rwa Kirumira, umugore we yagize ati “Guverinoma izi abari kwica abagabo bacu. Ibiri kuba byose guverinoma irabizi. Kuki guverinoma itabihagarika? Uyu munsi bishe umugabo wanjye, ejo bazica umugabo w’undi mugore.”
Nyuma y’urwo rupfu, Museveni yavuze ko ibi bikorwa byose bizatuma yongera gukoresha icyo yise “Luwero methods”, uburyo bwakoreshejwe mu kwica abantu benshi mu ntambara y’inyeshyamba za NRA, ahagana mu 1980.
Ibyo ngo bisobanura ko urupfu rwa Kirumira ari nk’ubutumwa ku bandi barwanya Museveni, ko bagomba kwitonda.
Guhera muri Werurwe Kirumira yari yaravuze ko hari abantu bashaka kumwivugana, hakibazwa impamvu nta kintu Museveni yakoze mu kurengera ubuzima bwe, bigahuzwa n’uko ngo ari we utanga amategeko y’ubwo bwicanyi.
Muri ibi byose ngo abambari ba Museveni n’akazu kagizwe n’Abahima, nibo badafite icyo bikanga muri ibi bibazo byose Uganda irimo.
Ntareyakanwa
ASP Kirumira yishwe nabashaka kuzimangatanya ibimenyetso by’ ibikorwa bigayitse byagiye bihitana abagande benshi ndetse n’abandi batari abagande, hakiyongeraho n’ubujura bwakorwaga bwitwaje intwaro n’ibikundi bya Kale Kayihura.
Kale kayihura yabaye umuntu mubi birenze urugero.