• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO: Shema Ngoga Fabrice wahoze ayobora FERWAFA yakoze ihererekanyabubasha na Me Gasarabwe Claudine   |   29 Oct 2026

  • Eric Nshimiye wagiye gushinjura Jean Leonard Teganya ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, na we ahamijwe kubeshya ubutabera muri Amerika   |   29 Oct 2026

  • Rayon Sports ikubutse mu mikino Nyafurika, yatsinze Musanze 3-0, uba umukino wa mbere wa BK Pro League itsinze   |   29 Oct 2026

  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Isano ya Museveni n’urupfu rwa Kirumira rwashegeshe imitima y’Abanya-Uganda
ASP Muhammad Kirumira wishwe yari inshuti ikomeye na Bobi Wine

Isano ya Museveni n’urupfu rwa Kirumira rwashegeshe imitima y’Abanya-Uganda

Ubwanditsi 12 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ku mugoroba w’uwa 8 Nzeri 2018 nibwo hamenyekanye urupfu rw’uwahoze ayobora Polisi mu Karere ka Buyende, Assistant Superintendent of Police (ASP) Muhammad Kirumira, warashwe n’abantu bataramenyekana bagendaga kuri moto, agahita yitaba Imana.

Ni urupfu rwakurikiye urw’abandi benshi baraswa muri Uganda mu buryo bumwe, bikibazwaho n’abatari bake muri icyo gihugu.

Umwanditsi mu kinyamakuru, Great lakes Watchman, yasubije amaso inyuma yifashisha indirimbo ‘Redemption Song’y’umuhanzi w’umunyabigwi mu njyana ya Reggae, Bob Marley, waririmbye ati “bazica abahanuzi bacu kugeza ryari, kandi duhari turebera?”

Icyo gihe ngo nicyo Abanya-Uganda bagezemo, mu kunamira Kirumira hamwe n’abandi bagiye bicwa bazira kugaragaza ko badashyigikiye Museveni.

Afande Kurumira nk’uko yabyitwaga n’abatari bake, yatangiye kumenyekana ubwo yamaganaga uko Museveni ayoboye Uganda.

Hari ubwo yigeze kuvuga ati “niba gukosora isura ya polisi bisaba ko bamwe tuba ibitambo, aho nzashyingurwa i Mpigi; azabe ariho bajyana umurambo wanjye.”

Kirumira yagiye ashimangira ko abaturage bakwiye guhaguruka bakavana igihugu cyabo mu maboko ya Museveni kuko igihe akiburiho nta n’umwe ushobora kwisanzura.

ASP Muhammad Kirumira [ RIP ] n’umuryango we
Hari n’aho yagize ati “Iyo uvuze urapfa; waceceka ugapfa. Ikiruta ni uko wavuga ugapfa kuko ubutumwa buba bwageze ku bantu; nkora nk’intumwa. Icyo mbwira abicanyi bafite imbunda ni uko kunyica ubu ntacyo bimaze, narangije inshingano zo gutanga ubutumwa ku baturage.”Yakunze no kwamagarana yivuye inyuma ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu muri Uganda n’iyicarubozo, agashishikariza itangazamakuru gukomera ku rugamba basangiye rwo kurwanira ubwisanzure.

Nyuma ngo inshuti ye Bobi Wine yenyegeje umuriro, bikora icyo iki kinyamakuru cyise “imvange itoroheye igogora rya Museveni.”

Gikomeza kigira kiti “Biragaragara ko bombi bari mu bagomba kwicwa. Bobi Wine, ku buntu bw’Imana yabashije kurokoka igitero cyari kumuhitana gitwara umushoferi we. Afande Kirumira we ntiyagize ayo mahirwe. Gusa ibikorwa birigaragaza, nibwo butumwa bwatanzwe.”

“Ubutumwa ni ukwereka Bobi Wine ubu ukiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho ari gukiruka iyicarubozo yakorewe, ikimutegereje naramuka agarutse mu rugo ngo akomeze guhangana n’ubutegetsi bwa Museveni.”

Guhera mu 2012 nibura abantu 16 bakomeye barishwe mu Mujyi wa Kampala, mu bwicanyi bwibasiye cyane abayisilamu.

Aba barimo ba Sheikh Abdul Karim Sentamu, Abubakar Kiwewa, Yunus Mudungu, Mohammad Maganda, Abdul Kadir Muwaya, Mustafa Bayiga, Abdulrashid Wafula na Sheikh Ibrahim Hassan Kirya.

Ibyo ngo byafashwe nk’ibyaharuraga amayira yo kwivugana abandi bantu nka Major Mohammad Kiggundu na depite Ibrahim Abiriga wishwe arashwe mu mezi make ashize.

Icyo kinyamakuru gikomeza kigira kiti “Muri icyo gihe, byari byoroshye ko umuntu yafata ubwo bwicanyi ngo abuhirikire ku kudatinya amategeko muri Kampala, ngo byitwe ko ari abagizi ba nabi bari kubukora.”

“Nyamara abo bitwa abagizi ba nabi bafite imikorere ihamya ko Museveni ari kwica abanya-Uganda yifashishije inzobere zatojwe kwica; byongeye, ubwoko bw’intwaro bifashisha zerekana ko bari mu bagize Special Forces mu mikoranire na CMI ya Abel Kandiho.”

Umushinjacyaha Joan Kagezi, Komiseri Mukuru Wungirije wa Polisi ya Uganda, Andrew Kaweesi n’abandi, baricwaga Museveni akagenda nk’utabaye, nk’uko byagenze Afande Kirumira akimara kuraswa.

Nyamara ngo nubwo bigenda bityo abaturage bazi ibiri kuba, nk’uko bamaganye Museveni ageze aho Kirumira yarasiwe muri Bulenga.

Nk’uko Daily Monitor yabitangaje, saa sita z’ijoro zibura iminota mike nibwo Perezida Museveni yahageze arinzwe n’abasirikare batabarika.

Bamwe mu baturage bateye hejuru bamubwira ko barambiwe uburyo abaturanyi bakomeje kwicwamo.

Umwe yagize ati “Mzee, urabibona? Ibi turabirambiwe. Turakurambiwe hamwe n’inzego z’umutekano zawe. Turagira ngo ugire icyo ukora. Ko abantu bari gushira uzayobora iki, igihugu cyambaye ubusa?”

Kubwira Museveni imbona nkubone ko bamurambiwe, bisa n’ubutumwa bwa Kirumira wavuze ati “ikiruta ni uko wavuga ugapfa ubutumwa bumaze kugera ku baturage.”

Ubu bwicanyi bwose Museveni ngo aburi inyuma, yibasira abashaka bose gushyira hanze imikorere ye idahwitse cyangwa kugaragaza ubushobozi muri politiki, ngo akunde agumishe hasi abanya-Uganda bashaka impinduka.

Icyo kinyamakuru gikomeza kiti “Iyo baba ari abagizi ba nabi bari kwica abantu, mu bushobozi Museveni afite yari kubafata nk’uko yihutiye gufata 33 avuga ko bateye amabuye imodoka ze muri Arua. Icyaha cyahawe intebe muri Uganda ubwo Museveni yahaga abanyabyaha bazwi, Col. Kaka na Gen. Abel Kandiho, kuyobora ISO na CMI.”

ISO ni urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu gihe CMI ishinzwe ubutasi bwa gisirikare.

Gusa ngo Abanya-Uganda bamaze kumenya neza ko Museveni “atananiwe guhagarika ibi bibazo by’umutekano muke, ahubwo ari kubyifashisha mu gukura mu nzira abanzi be muri politiki.”

Nyuma y’urupfu rwa Kirumira, umugore we yagize ati “Guverinoma izi abari kwica abagabo bacu. Ibiri kuba byose guverinoma irabizi. Kuki guverinoma itabihagarika? Uyu munsi bishe umugabo wanjye, ejo bazica umugabo w’undi mugore.”

Nyuma y’urwo rupfu, Museveni yavuze ko ibi bikorwa byose bizatuma yongera gukoresha icyo yise “Luwero methods”, uburyo bwakoreshejwe mu kwica abantu benshi mu ntambara y’inyeshyamba za NRA, ahagana mu 1980.

Ibyo ngo bisobanura ko urupfu rwa Kirumira ari nk’ubutumwa ku bandi barwanya Museveni, ko bagomba kwitonda.

Guhera muri Werurwe Kirumira yari yaravuze ko hari abantu bashaka kumwivugana, hakibazwa impamvu nta kintu Museveni yakoze mu kurengera ubuzima bwe, bigahuzwa n’uko ngo ari we utanga amategeko y’ubwo bwicanyi.

Muri ibi byose ngo abambari ba Museveni n’akazu kagizwe n’Abahima, nibo badafite icyo bikanga muri ibi bibazo byose Uganda irimo.

2018-09-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Kabuga yoherezwa i Arusha muri Tanzania

Ubwanditsi 30 Sep 2020
Rubavu : Ni nde uri hejuru y’amategeko utambamira ibyemezo by’Urukiko ku rubanza rwa Kopertive KO.A.DU

Rubavu : Ni nde uri hejuru y’amategeko utambamira ibyemezo by’Urukiko ku rubanza rwa Kopertive KO.A.DU

Ubwanditsi 15 Jul 2019
Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Uko itabwa muri yombi rya Gen Kale Kayihura ryagenze n’uko yagerageje gucika ntibimuhire

Ubwanditsi 14 Jun 2018
Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza  zifite inzu zitazwi  zikorerwamo iyicarubozo  ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Minisitiri w’Umutekano muri Uganda, yemeye ko Inzego z’iperereza zifite inzu zitazwi zikorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda yangira abadepite kuzisura

Ubwanditsi 30 Aug 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Ntareyakanwa
    September 13, 20186:44 am -

    ASP Kirumira yishwe nabashaka kuzimangatanya ibimenyetso by’ ibikorwa bigayitse byagiye bihitana abagande benshi ndetse n’abandi batari abagande, hakiyongeraho n’ubujura bwakorwaga bwitwaje intwaro n’ibikundi bya Kale Kayihura.

    Kale kayihura yabaye umuntu mubi birenze urugero.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we
Mu Rwanda

Iya 17 Mata 1994: Perefe wa Butare warwanyaga ubwicanyi yicanwe n’umuryango we

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ibyo dukora byose bishoboka iyo dufite umutekano- Perezida Kagame

Ubwanditsi 18 Apr 2019
Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi
IMIKINO

Uwari Umunyabanga mukuru wa FERWAFA yasimbujwe uwari ushinzwe imari n’ubutegetsi

Ubwanditsi 03 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru