Umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire muri aya masaha ashyira saa yine za mu gitondo bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere. Bikaba bije nyuma y’aho Perezida Kagame ahaye imbabazi imfungwa n’abagororwa 2138.
Kizito Mihigo wari umaze imyaka 4 muri gereza, ku wa 27 Gashyantare 2015 ni bwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.
Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.
Nyuma yo gukatirwa igifungo yagannye inkiko ajuririra igihano yahawe, nyuma aza gukuramo ubujurire bwe.
Kuri Ingabire Umuhoza Victoire, we yari amaze imyaka itanu muri gereza, aho mu Kuboza 2013 yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Urukiko rw’Ikirenga rukamukatira imyaka 15 y’Igifungo.
Lille
Ngo iki? Victoire ngo yaramaze imyaka 5 muri gereza? Yemweeee, Kandi yarafunzwe muri 2010 kugirango atiyamamariza amtora!!! None se ubwo ntamazemo imyaka 8???
Sema Halelua
Ahaaaa! Njye Ndumiwe Gusa Dushimye Imana Kuko Umuhanzi Wacu Ndetse Numunyapolotike Ingabire Bafunguwe Ibindi Tubireke Kuvugango Ingabire Afunzwe Imyaka 5 Gusa Ubuse Ninde Uyobeweko Yafunzwe Mukwa 2010 Bamuziza Gushaka Kwiyamamaza Gusa Nshimye Paul Kagame Kubwimbabazi Atanze Yujuje Ryategeko Ryimana Ngo Mugirirane Imbabazi, Paul Kagamewe Njye Ndamwemera Kbs Nikindi Gihe Tuzamutora.