• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere

Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere

Editorial 15 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyapolitiki Ingabire Umuhoza Victoire muri aya masaha ashyira saa yine za mu gitondo bamaze gusohoka muri Gereza ya Mageragere. Bikaba  bije nyuma y’aho Perezida Kagame ahaye imbabazi imfungwa n’abagororwa 2138.

Kizito Mihigo wari umaze imyaka 4 muri gereza, ku wa 27 Gashyantare 2015 ni bwo Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika, icyaha cyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi gusa ahanagurwaho icyaha cyo gucura umugambi w’icyaha cy’iterabwoba.

Kizito yaregwaga hamwe n’Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga wakatiwe gufungwa imyaka 25, nyuma akaza gutoroka gereza na Dukuzumuremyi Jean Paul wakatiwe igifungo cy’imyaka 30; mu gihe Niyibizi Agnes we yagizwe umwere.

Nyuma yo gukatirwa igifungo yagannye inkiko ajuririra igihano yahawe, nyuma aza gukuramo ubujurire bwe.

Kuri Ingabire Umuhoza Victoire, we yari amaze imyaka itanu muri gereza, aho mu Kuboza 2013 yahamijwe ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, Urukiko rw’Ikirenga rukamukatira imyaka 15 y’Igifungo.

 

2018-09-15
Editorial

IZINDI NKURU

Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Kayumba Nyamwasa Yivuyemo nk’inopfu, ahishura ko Abanyarwanda batazi icyo ikiryabarezi cye RNC giharanira.

Editorial 26 Dec 2021
Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu

Ambasaderi w’Ubutaliyani muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yiciwe mu gitero cyagabwe ku modoka zari zitwaye abakozi ba Loni mu burasirazuba bw’iki gihugu

Editorial 22 Feb 2021
BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

Editorial 08 Dec 2019
Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Claude Muhayimana yafunguwe mu ibanga mu Kuboza 2022, amaze umwaka umwe gusa muri gereza.

Editorial 07 Jan 2023

2 Ibitekerezo

  1. Lille
    September 15, 20188:36 am -

    Ngo iki? Victoire ngo yaramaze imyaka 5 muri gereza? Yemweeee, Kandi yarafunzwe muri 2010 kugirango atiyamamariza amtora!!! None se ubwo ntamazemo imyaka 8???

    Subiza
  2. Sema Halelua
    September 15, 20185:35 pm -

    Ahaaaa! Njye Ndumiwe Gusa Dushimye Imana Kuko Umuhanzi Wacu Ndetse Numunyapolotike Ingabire Bafunguwe Ibindi Tubireke Kuvugango Ingabire Afunzwe Imyaka 5 Gusa Ubuse Ninde Uyobeweko Yafunzwe Mukwa 2010 Bamuziza Gushaka Kwiyamamaza Gusa Nshimye Paul Kagame Kubwimbabazi Atanze Yujuje Ryategeko Ryimana Ngo Mugirirane Imbabazi, Paul Kagamewe Njye Ndamwemera Kbs Nikindi Gihe Tuzamutora.

    Subiza

Leave a Reply to Lille Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika
ITOHOZA

N.Korea iratangaza ko yiteguye kurwana intambara y’imperuka na Leta ya Amerika

Editorial 28 Sep 2017
RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze
UBUKERARUGENDO

RwandAir yemerewe gutangira ingendo zijya muri Israël idahagaze

Editorial 07 Jan 2019
Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu
Mu Mahanga

Ikoreshwa ry’imihanda kuri uyu wa gatanu

Editorial 15 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru