• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Uruganda rw’abo kwa Rwigara rwinjijwe mu rubanza RRA iregamo abanyamigabane kuruhombya

Uruganda rw’abo kwa Rwigara rwinjijwe mu rubanza RRA iregamo abanyamigabane kuruhombya

Editorial 26 Sep 2018 Mu Rwanda

Urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwategetse ko uruganda rukora itabi, Premier Tobacco Company (PTC) rw’abo mu muryango wa Assinapol Rwigara rugaragara mu rubanza Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) kiregamo abanyamigabane barwo kuruhombya.

RRA irega abanyamigabane b’uruganda PTC kugira uruhare mu micungire mibi yarwo, byatumye rutishyura imisoro igera muri miliyari hafi esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu banyamigabane ba PTC baregwa ku isonga harimo Adeline Mukangemanyi ari we mugore wa Rwigara, umukobwa we Anne Uwamahoro ari na we uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi by’umuryango, Surrass Company Ltd n’abandi.

Mu iburanisha riherutse, Me Rwayitare Janvier wunganira abaregwa yari yasabye ko PTC igobokeshwa mu rubanza kubera inyungu ifitemo (kugobokesha ni uguhamagaza abandi bafite inyungu mu rubanza kugira ngo ruburanishwe bahari).

Yavugaga ko bitumvikana uburyo abanyamigabane baregwa ku giti cyabo bakabazwa iby’umusoro utarishyuwe, mu gihe uruganda babereye abanyamigabane nta cyo rubazwa. Yabifashe nko gucira urubanza urwo ruganda kandi rudahari.

Abunganira RRA bavuze ko atari ngombwa ko PTC iba iri mu rubanza kuko abaregwa ari abanyamigabane ku giti cyabo bashinjwa imicungire mibi, bagatuma uruganda rutishyura imisoro.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kivuga ko umuryango wa Rwigara urimo ibirarane by’imisoro y’amafaranga agera kuri miliyari esheshatu byo guhera mu mwaka wa 2012.

Mu gusoma umwanzuro kuri uyu wa Kabiri, umucamanza yavuze ko uruganda PTC rufite inyungu mu rubanza kuko ari rwo rwaciwe imisoro, abarezwe bakaba abanyamigabane bwarwo.

Yanzuye ko PTC yemerewe kugaragara mu rubanza ruzakomeza tariki 11 Ukwakira 2018 saa mbili za mu gitondo. Me Twahirwa Jean Baptiste wunganira Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ni we mu baburanyi wari uhari.

Muri miliyari zigera kuri esheshatu y’imisoro ikigo cy’imisoro n’amahoro cyishyuza uruganda PTC, hamaze kubonekamo miliyari 1.7 yavuye mu mashini z’uruganda zatejwe cyamunara muri Kanama uyu mwaka ndetse n’itabi ryagurishijwe miliyoni 500 Frw muri Werurwe uyu mwaka.

2018-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Imyitwarire ya Jean Luc Musana ntiyatunguye benshi Burya arya akaribwa n’akataribwa

Editorial 17 Aug 2022
Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Sagashya wari Gitifu w’Umujyi wa Kigali yirukanwe

Editorial 15 Nov 2017
Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibyagezweho mu mikino uyu mwaka

Ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bwamurikiwe ibyagezweho mu mikino uyu mwaka

Editorial 12 Jun 2017
Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Perezida Kagame yibereye mu Rugwiro, Interahamwe n’Ibigarasha birikirigita bigaseka

Editorial 28 Jun 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Champions league: PSG irahabwa amahirwe yo gutsinda Chealsea
IMIKINO

Champions league: PSG irahabwa amahirwe yo gutsinda Chealsea

Editorial 16 Feb 2016
Amashyaka PL na PSD mu nzira yo gutangaza abakandida babo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?
POLITIKI

Amashyaka PL na PSD mu nzira yo gutangaza abakandida babo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?

Editorial 31 May 2017
Liberia: Bazindukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida
POLITIKI

Liberia: Bazindukiye mu cyiciro cya kabiri cy’amatora ya perezida

Editorial 27 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru