• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amir wa Qatar

Editorial 26 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Amir) Sheikh Tamim bin Hamad al-Thani yakiriye Perezida Paul Kagame unayoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku kwagura ishoramari no kunoza umubano w’ibihugu byombi na Afurika muri rusange.

Aba bayobozi bagiranye ibiganiro ku wa 24 Nzeri i New York, ubwo bombi bari bitabiriye Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye.

Nk’uko itangazo rya Guverinoma ya Qatar ribivuga, “iki kiganiro cyibanze ku buryo bwo gusigasira no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye, by’umwihariko ubukungu, ishoramari n’ubukerarugendo.”

Ubukerarugendo ni urwego rukomeye u Rwanda ruri gushyiramo imbaraga, kuko ruza imbere mu kwinjiza amadevize menshi mu gihugu.

Mu mwaka ushize bwinjije miliyoni $438 zivuye kuri miliyoni $390 mu 2016, ndetse bumaze kubyara imirimo 90,000. Guverinoma yiyemeje kuzamura amafaranga u Rwanda rubusaruramo akagera kuri miliyoni $800 mu 2024.

Amir wa Qatar kandi yanaganiriye na Perezida Kagame ku bibazo by’akarere no ku rwego mpuzamahanga, n’uruhare Qatar yagira mu gushyigikira umutekano n’ituze mu bihugu bihurira mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe.

U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye umubano mwiza.

Ku wa 18 Gashyantare 2018 Perezida Kagame yahuriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Mohammed bin Abdulrahman Al-Thani i Munich mu Budage, baganira ku mikoranire hagati y’ibihugu byombi, uburyo bayiteza imbere no gukuraho imbogamizi zihari.

Muri Gicurasi 2017 u Rwanda na Qatar byashyize umukono ku masezerano yo gushyiraho imikoranire mu bya dipolomasi. Indege za Qatar Airways kandi zikora ingendo zihuza Doha na Kigali n’ibindi byerekezo birimo na Dubai.

Ku wa 26 Gicurasi 2015, ibihugu byombi byasinye amasezerano y’ubufatanye mu birebana no kurwanya ibiyobyabwenge. Yahujwe n’inama yigaga ku bibazo biterwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge (Qatar International Anti-Drug Forum) yaberaga i Doha.

Yashyizwe mu bikorwa nyuma y’aho mu mpera za 2014 na mbere y’aho hagaragaye abacuruza ibiyobyabwenge ndetse bamwe bafatiwe mu Rwanda kandi bahageze baciye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Doha muri Qatar bavuye muri Amerika y’Epfo.

Qatar ituwe n’abaturage 2,694,849. Imibare ya Banki y’Isi yo mu 2016 igaragaza ko umusaruro mbumbe w’iki gihugu ungana na miliyari $152.5.

Mu 2017 iki gihugu cyohereje hanze ibicuruzwa byiganjemo ibikomoka kuri gaz, peteroli n’ifumbire mvaruganda bifite agaciro ka miliyari $56.26.

2018-09-26
Editorial

IZINDI NKURU

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Mu mpera ziki cyumweru abakekwaho Jenoside babiri bashyikirijwe ubutabera mu Rwanda no mu Bufaransa

Editorial 17 Apr 2021
Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Afurika y’Epfo mu mugambi wo kwitambika amavugururwa muri AU arangajwe imbere na Kagame

Editorial 05 Feb 2018
Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Uko u Burundi na Uganda byafashije Kayumba Nyamwasa kurema umutwe wa gisirikare muri RDC

Editorial 03 Oct 2019
Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Umubiligi yangiwe kuba intumwa y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri aka karere kubera politiki mbi y’igihugu cye

Editorial 24 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo
POLITIKI

Bobi Wine ari guhigwa bukware na Polisi ya Uganda aho yamaze no kugota agace bivugwa ko aherereyemo

Editorial 16 Dec 2018
‘ IGISWAHILI ‘ Kunyungu z’Umunyarwanda
Mu Rwanda

‘ IGISWAHILI ‘ Kunyungu z’Umunyarwanda

Editorial 21 Jul 2017
APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa
Amakuru

APR FC yatangaje umunya-Maroc Taleb Abderrahim nk’umutoza wayo mu gihe cy’Imyaka 2 iri imbere ishobora kongerwa

Editorial 17 Jun 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru