Perezida Paul Kagame yavuze ko Afurika idashobora gutera imbere mu gihe abaturage badafite ubuzima bwiza, bagakomeza kwibasirwa n’indwara zitandura nka kanseri zikaza umurego bitewe n’inzego z’ubuzima zidakora neza.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu Nama yiga kuri Kanseri y’Ibere niy’Inkondo y’Umura yateguwe n’Ihuriro ry’Abadamu b’Abaperezida bo muri Afurika ryo Kurwanya Sida (OAFLA) yabereye i New York, ahateraniye Inteko Rusange ya 73 y’Umuryango w’Abibumbye.
Mu ijambo rye nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Perezida Kagame yavuze ko iterambere ry’ubukungu ridashoboka mu gihe hakiri inzego z’ubuzima zijenjeka.
Yagize ati “Afurika ntabwo ishobora gutera imbere abaturage bacu badafite ubuzima bwiza. Indwara nka kanseri zikomeje gukaza umurego ahanini bitewe n’inzego z’ubuzima zidakora neza uko bigomba hamwe na hamwe.”
“Abanyafurika iyo barwaye akenshi indwara ziba zishobora kubaviramo urupfu kurusha mu bindi bice by’Isi kuko ubutabazi bw’ibanze, iyo buramutse buhari, bubageraho bitinze.”
Perezida Kagame yavuze ko izi nzego zikwiye gukomeza gushyigikirwa.
Ati “Usanga biba bibi cyane iyo bigeze ku ndwara zibasira abari n’abategarugori nka kanseri y’ibere na kanseri y’inkondo y’umura. Iyo hatari politiki zijyanye n’uburinganire n’iterambere ry’abari n’abategarugori usanga ubuzima bw’abagore butitabwaho uko bikwiye.”
Yanavuze ko ubuke bw’abaganga b’abagore nabwo bushobora gutuma abagore batitabira serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane iyo ari abantu batisangaho kugeza ubwo igihe kibarengana.
Perezida Kagame ariko yavuze ko Afurika ishoboye kandi izi ibikenewe ngo ikemure imbogamizi ifite.
Yavuze ko hari umusaruro wagiye ugaragara nko mu guhangana n’indwara ya Sida, avuga ko ibyo byose byabyaye amasomo yo kurushaho kurengera ubuzima bw’umugore.
Bumwe mu buryo yavuze bukwiye gushyirwamo imbaraga ni ukugeza ubwishingizi bw’ubuzima kuri bose, gushyiraho uburyo buhoraho bwo kwisuzumisha kanseri mu mavuriro mato ngo igaragare hakiri kare no gushyira imbaraga mu bufatanye bugamije kubaka inzego z’ubuzima zikomeye muri buri gihugu.
Yakomeje agira ati “Ubushake bwa politiki burakenewe mu kugera kuri izi ntego. Byongeye, Abanyafurika benshi ubu bafite telefoni zigendanwa kandi bakoresha internet. Ikoranabuhanga rigezweho riri kugira uruhare mu mpinduka mu mitangire ya serivisi z’ubuzima binyuze mu kuzibona byoroshye kandi ku giciro gito.”
“Ariko dukwiye guhora tubaza niba ubuzima bw’umugore bwitabwaho mu kugena imikorere y’iri koranabuhanga rigezweho.”
Perezida Kagame ariko yashimye ko imbaraga ziri gushyirwa mu kurwanya kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura ziri kugenda zitanga umusaruro.
Yashimangiye ko ibikorwa bya OAFLA, AU n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu gushyiraho gahunda y’ubuvugizi, bizongerera ingufu intambwe zimaze guterwa.
Rebero Jeremy
Mana! Duhe kumenya kwiyoroshya, tumenyeko ntawe uba impuguke muri byose.