Ku ruhande rwa Leta y’Ubufaransa uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kugeza ubu rugarukira “ku makosa mu gufata imyanzuro” kubwa Perezida Nicolas Sarkozy. Aya mateka mabi aracyakomeza kuba urukuta mu mubano w’u Rwanda na France. Mu ijambo rya Perezida Macron ku Nteko rusange irangiye ya UN, mu buryo buziguye yagaragaje ko ashaka impinduka ku mateka n’ejo hazaza mu bufatanye n’imibanire y’ibihugu…
Hari ibitaranoga neza ariko kugeza ubu; uruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Bamwe ku ruhande rw’Ubufaransa bahakana uruhare rwa Leta yabo muri iyi Jenoside, uruhande rw’u Rwanda rwo ntirushidikanya uru ruhare mu gutegura, gutera inkunga no gukora Jenoside, kuyihakana no guhishiira abayikoze.
Amiral Jacques Lanxade wari umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside mu Rwanda, mu kwezi kwa gatanu we yavuze ko igisirikare cy’Ubufaransa “ntacyo kishinja”.
Kuwa kabiri, mu ijambo ritsindagira cyane ingingo ze mu Nteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye Perezida Emmanuel Macron yakomeje kuri ibi mu buryo rusange kandi buziguye.
Ati “Ntimuzibagirwe na rimwe ko za Jenoside zitumye muri hano uyu munsi zabayeho kubera za ‘discours’ dukomeje kwimenyereza, zabayeho kubera ibikorwa bidashinga dushimagiza, kubera ko dukomeje kubaho no kubana nk’amahanga nk’aho ntacyabaye, kubera gutinya, kubera uruhare muri byo…
Hoya… njyewe simbitinye…. kuko mva mu gihugu cyazanye amasezerano atumye turi hano, kuko mva mu gihugu kihagazeho ariko cyakoze amakosa menshi, ibintu bibi byinshi…none rero ndagira ngo ntidukomeze kwemera ubwo bufatanye mu kugambanira amateka.”
Macron yasabye ubufatanye bw’isi mu gukemura akaga isi ifite, ngo ariko bakabikora nk’abantu nyabantu, bashingiye ku byo bifuza, ku mateka yabo.
Mu byo yavugiye muri UN i New York harimo amagambo agarukwaho kenshi mu kibazo cy’Ubufaransa n’u Rwanda, Jenoside, uruhare, amakosa, ibibi…
Ubushake bwa Perezida Macron mu gukemura ikibazo hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, ubu butanagira ambasaderi i Kigali, ntibushidikanywaho.
Icyo gihe, mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko imishinga itanga umusaruro ufatika ari yo ishobora gushingirwaho umubano w’ibihugu byombi ukongera gukomera.
Ariko ko atakwirengagiza ko ibibazo byabaye hagati y’ibihugu byombi bitakemurwa n’itangazo ry’umunsi umwe ahubwo ubufatanye mu kubaka ejo hazaza.
Nyuma y’uruhare Leta y’iki gihugu ishinjwa kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Leta y’u Rwanda inenga iy’Ubufaransa guhishira abantu benshi bashinjwa uruhare muri Jenoside babayo.
Alain na Dafroza Gauthier mu muhate wabo, bakora umurimo wo gukurikirana aba bantu bashinjwa Jenoside bari mu Bufaransa n’Iburayi.
Aba bashingiye ku kuba, tariki 13 uku kwezi, Perezida Macron yaremeye ko Leta yagize uruhare mu kubura (urupfu) k’umufaransa Maurice Audin wari umwarimu w’imibare muri Algeria ariko adashyigikiye igihugu cye mu bukoroni cyakoreraga Algeria, nabo babona hari ikizere…
Alain Gauthier yabwiye Le Monde ati “nizera ko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi {muri Mata 2019) Perezida Macron azemeza uruhare nyarwo rw’Ubufaransa. Bitari gusaba imbabazi gusa ahubwo no kwemera ko guverinoma y’Ubufaransa yahisemo uruhande rubi; urw’abakoze Jenoside.”
Ruti
Ariko se kuki igihugu cyacu kirwanira kuyobora OIF kandi ntagifaransa tugira iwacu ? Ndabona nuyu wanditse iyi nkuru atarumvise ijambo Macron yavuze muri Onu.Umunyamakuru bigaragara ko yumvisemo bike cyane kandi nabyo akabyumva nabi.Macron yabaye nkushubije Trump amubwirako kwita ku nyungu za Amerika atitaye kuz ibindi bihugu ari ibintu bishobora gutuma abatuye isi bahangana aho gufashanya…ibyo bikaba byateza intambara maze yibutsa Trump ko Onu yashinzwe biturutse ku bibazo bisa nkibyo ashaka guteza.Ibi rero biratangaje kubona umunyamakuru yumva ko iyo bavuze genocide baba bavuze u Rwanda.Ese Genocide=Rwanda ? Cg Rwanda=genocide ? Igisubizo ni OYA.URwanda rufite ibindi byiza rwamenyekaniraho bitari genocide.
Ruzira
Nanjye ndabona uwanditse iyi nkuru iyo aba yarumvise speech ya Trump n iya Macron byari kumworohera kumva ko Macron yasubizaga Trump amwibutsako kubangamira inyungu z ibindi bihugu agamije gushyira inyungu za Amerika imbere bishobora guteza imidugararo isa n iyatumye UN ishingwa.