Ku mugoroba w’itariki 30 Kanama 2018 ku rusengero rwa Zion Temple Gatenga, ubwo Gitwaza yigishaga icyigisho gifite umutwe ugira uti “ibimenyetso n’ibitangaza’ yavuze amagambo akomeje guteza ururondogoro mu bachristu kubera uburyo yumvikanamo kwishyira hejuru no kwishongora ko ari we muhanuzi uruta abandi.
Uwo munsi Gitwaza yagize ati: “Sinzi niba muri iki gihugu hari umuhanuzi unduta. Ibi mbabwira si ukwirata kandi Imana ibimbababarire niba hari akantu ko kwirata kandimo. Sinzi ko muri iki gihugu, muri Afurika mufite umuhanuzi umeze nkanjye. Birashoboka ko azaza ariko muri iki gihe ndiho ntimuzamubona. Muzamushakishe mumumbwire.”
Amakuru dukesha urubuga rwa Internet rwa patmosfc.org rwagiranye ikiganiro na prophet Bosco ubu uri mu ivugabutumwa ku mugabane wa Amarika yatangaje ko atigeze atangaza ayo magambo mu itangazamakuru iryo ariryo ryose ati”Ndamaganira kure ariya magambo yagaragaye mu itangazamakuru ambeshyera ndi umukozi w’Imana sinshobora guhagurukira Umukozi w’Imana wasizwe nkavuga amagambo nkariya asebanya adafite umumaro nanjye mfite uko byumva namwegera tukaganira kuko dukorana umurimo w’Imana”.
Prophet Bosco yaboneyeho gutangaza ko hari abantu batanzwi bitwa (hackers),binjiye muri compte ya messenger facebook ye bakamwiyitirira bakavuga ariya magambo yose ariko akaba yatangiye kwitabaza inzego zibishinzwe kugirango zimufashe ku bikemura. Anasaba uwari wese waba arimo kubyandika ko yabihagarika kuko ari ikinyoma cyambaye ubusa.
[ VIDEO ] Prophet Bosco uri kumugabane wa Amerika, ahakana ibyatangajwe mu itangazamakuru asoza yasabye abakristo bakorera umurimo w’Imana mu itorero Zion temple ko bakomera kandi bakihanganira kiriya kibazo.
Source : Ben/patmosfc.org