Ikipe ya Rayon Sports yegukanye irushanwa ngarukamwaka ritegurwa na Agaciro Development Fund, itsinze mukeba wayo APR FC igitego 1-0, ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro i Remera.
Igitego Mugisha François Master yatsinze APR FC ku munota wa 91 nicyo cyabaye ikinyuranyo, muri uyu mukino waranzwe no kwigana ku mpande zombi.
Iminota myinshi yaranzwe no gufungana cyane kuko abatoza b’amakipe yombi bahisemo gukoresha abakinnyi bo hagati bugarira batatu; Mugiraneza, Nizeyimana Mirafa, na Nshimiyimana Imran kuri APR FC na Olivier Sefu, Donkor Prosper Kuka na Mugisha Francois Master ba Rayon.
Byatumye igice cya mbere kirangira nta gitego nta n’uburyo bwinshi bwabyara ibitego bwabonetse.
Kimenyi Yves wa APRF yatabaye ikipe ye inshuro ebyiri ku mipira yatewe na Bimenyimana Bonfils Caleb na Muhire Kevin. Gusa ni umupira umwe gusa Bashunga Abouba yakuyemo wari utewe na Savio Nshuti Dominique.
Igice cya kabiri cyatangiye Ljubomir “Ljupko” Petrović utoza APR FC ahita akore impinduka. Akuramo umukinnyi wo hagati wugarira Imran Nshiyimana ashyiramo Blaise Itangishaka ukina hagati asatira.
Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yahise itangira kuyobora umukino kugera ku munota wa 53 ubwo kapiteni wungirije wayo Herve Rugwiro yahabwaga ikarita itukura ku ikosa yakoreye Niyonzima Olivier Sefu mu maso y’umusifuzi Ishimwe Jean Claude.
Gukina ari abakinnyi 10 byahinduye umukino bituma Rayon Sports itangira gusatira cyane. Umutoza Robertinho wa Rayon yabyuririyeho yongeramo abandi bakinnyi basatira barimo rutahizamu mushya bavanye muri Ghana Michael Sarpong bita Balloteli.
Iminota 90 y’umukino yarangiye nta kipe irabona igitego ariko Rayon sports ikomeza gusatira cyane nubwo APR FC yari yongeyemo abakinnyi benshi bugarira nka Rusheshangoga Michel wagiye mu kibuga asimbuye Nkizingabo Fiston na Shaffy Songayingabo asimbura Savio Nshuti Dominique.
Ku munota hafi wa kabiri w’inyongera nibwo Rayon Sports yabonye igitego cy’intsinzi cyatsinzwe na Mugisha François Master ku mupira yahawe na Michael Sarpong.
Rayon Sports yegukanye igikombe cy’Agaciro ku nshuro ya kabiri yikurikiranya kuko ni nayo yari yagitwaye muri 2017.
Rayon sports yatwaye igikombe yahembwe miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, APR FC ihembwa miliyoni imwe. AS Kigali yabaye iya gatatu itsinze Etincelles FC 2-1 yahembwe ibihumbi 500Frw.
Umukinnyi w’irushanwa ni Muhire Kevin watanze imipira ibiri yavuyemo ibitego muri iri rushanwa. Yahembwe itike ya RwandAir ijya aho azahitamo mu byerekezo byayo.
Abakinnyi batatu banganyije ibitego bibiri bahembwa nk’abatsinze byinshi kurusha abandi ni Bimenyimana Bonfils Caleb wa Rayon Sports, Byiringiro Lague wa APR FC na Ndarusanze Jean Claude AS Kigali. Nabo bahembwe itike ya RwandAir.
Abakinnyi 11 babanje mu kibuga
APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Buregeya Prince, Nshimiyimana Imran, Nkizingabo Fiston, Nizeyimana Mirafa, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Byiringiro Lague, na Nshuti Dominique Savio.
Rayon Sports: Bashunga Abouba, Rwatubyaye Abdul, Manzi Thierry, Eric Rutanga, Iradukunda Eric, Donkor Prosper Kuka, Niyonzima Olivier Sefu, Muhire Kevin, Bimenyimana Bonfils Caleb, Mugisha Francois na Manishimwe Djabel.