Abaturage bo mu gace ka Mutao na Kanyatsi hafi y’Ikirunga cya Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru, guhera ku wa Gatandatu batangiye guhunga imirwano ya FDRL ihanganye n’Ingabo za Leta ya Congo, FARDC.
Amakuru yatangajwe n’imiryango itegamiye kuri Leta yo mu gace ka Mutao na Kanyatsi, avuga ko abaturage bahunze nyuma y’ibitero inyeshyamba za FDRL zaturutse muri Parike y’ibirunga zagabye ku birindiro by’ingabo za FARDC.
Radio Okapi yatangaje ko abaturage bahunze berekeza ahitwa Muja na Kanyaruchinya hafi y’Umujyi wa Goma.
Kugeza ubu abaguye muri iyo mirwano ntibaramenyekana kuko Radio Okapi itabashije kuvugana n’umuvugizi wa FARDC muri ‘operation Sokola 2’ yo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.
Umuyobozi w’agace ka Nyiragongo, M. Albert Yaobali, yavuze ko ibintu byifashe nabi mu gace ka Muja kabereyemo imirwano, asaba abaturage kwakira neza ababahungiyeho.