Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kanyankore Alex wahoze ayobora Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere, akurikiranyweho ibyaha birimo itonesha.
Mu butumwa RIB yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, bugira buti “ Uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) Kanyankore Alex yatawe muri yombi kubera ibyaha akekwaho by’itonesha no kwakira impano kugira ngo atange serivisi mu gihe yari umuyobozi wa BRD.”
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye itangazamakuru ko Kanyankole yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 02 Ukwakira.
Yanemeje kandi ko uyu mugabo kuva yava ku buyobozi bwa BRD yitabaga ubugenzacyaha mu iperereza kuri ibi byaha akekwaho.
Kanyankole yavuye ku buyobozi bwa BRD mu Ukuboza 2017 nyuma y’imyaka ine ari umuyobozi.
Muri icyo gihe ni nabwo yaje kugabanywamo kabiri, igice cyayo cy’ubucuruzi (BRD Commercial Bank) kikagurwa na Atlas Mara, gihuzwa na Banki y’Abaturage y’u Rwanda.
Ku buyobozi bwe Kanyankole kandi iyi banki yubatse gahunda y’ibikorwa ya 2016-2020, ari nabwo guverinoma yayeguriye inshingano zo gutanga no gukurikirana inguzanyo ihabwa abanyeshuri biga muri kaminuza za leta, iyo bamwe bazi nka buruse.
Mbere yo kujya muri BRD, Kanyankole yabanje kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga, NAEB (2011- 2013), mbere akaba yarayoboraga ikigo gishinzwe Kawa, OCIR-CAFE (2008 -2011) mu gihe mbere yaho yayoboye OCIR-THE (2005-2008).
BRD ni banki ya leta yashinzwe muri Kanama 1967 nubwo yahawe ibyangombwa bitangwa na Banki Nkuru y’u Rwanda muri Kanama 2009. Ifite imari shingiro igera kuri miliyari 7.8Frw.
BRD ifitwemo imigabane n’inzego zitandukanye zirimo Guverinoma y’u Rwanda, Ibigo bya leta (Ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize, RSSB na NAEB), inzego zigenga n’abantu ku giti cyabo. Harimo kandi n’inzego z’abanyamahanga barimo na Guverinoma y’u Bubiligi.
humura
nakurikiranwe nahamwa nibyaha akekwaho abihanirwe kuko kugirango igihugu cyacu kigume gutera imbere ntagutoneshwa kugomba kugaragara mukazi ndetse nomumitangire ya sirevice