• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu Dr. Kayumba akeneye ubufasha- Shyaka Kanuma

Impamvu Dr. Kayumba akeneye ubufasha- Shyaka Kanuma

Editorial 03 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Namenye Dr Christopher Kayumba guhera muri za 90 twembi twari tukiri bato, turimo kugira uruhare mu kuzahura urwego rw’itangazamakuru, rwo kimwe n’izindi zose, rwari rwarashegeshwe n’intambara na Jenoside.

Icyo gihe Chris yari akiri umunyeshuri, akora mu itangazamakuru abifatanya n’amasomo, mu kinyamakuru gito twakoragaho cyitwaga Newsline, cyasohokaga buri kwezi.

Nahamya ko Kayumba ari umugabo w’umuhanga. Nanaba umuhamya w’uko ibisindisha byagize ingaruka zikomeye kuri bwa buhanga. Nta muntu ndi gucira urubanza, Chris cyangwa undi uwo ari we wese uhanganye n’ingaruka zo kunywa akarenza urugero.

Ndifuza gutanga igitekerezo mu kiganiro cyazamuwe ku butumwa umwarimu muri UNR yanditse kuri Twitter ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ashinja Polisi akarengane avuga ko yamugiriye.

Polisi yasubije ku magambo akomeye yandikaga kuri Twitter, imusaba kunyuza akababaro mu nzira zikwiye, isoza imuha nimero ya telefoni yahamagaraho.

Byarakomeje, Kayumba avuga ibirego, ibyinshi bidafitanye isano nini n’impamvu yavugaga y’ugushyamirana kwe n’uru rwego nyubahirizategeko.

Aha ho ndareka Polisi yivuganire.

Icyantunguye cya mbere ni uburyo tweet ya mbere ya Kayumba, mu byo yavugaga harimo ko atagifite ubwisanzure bwo gutwara imodoka. Hari 10:12 za mu gitondo, ku wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018. Iyo tweet ndayifite kuri WhatsApp yanjye.

Ni ibiki Dr. Kayumba yakoraga ahanganye na polisi mu gitondo cyo ku wa Gatandatu wa nyuma wa Nzeri, igihe abanyarwanda benshi bari bahugiye mu Umuganda? Narabyibajije.

Amashusho aheruka amugaragaza ashyamiranye na Polisi yandenze ubwenge.

Muri ayo mashusho ubona Kayumba udandabirana, yambaye umupira n’ipantaro ya siporo, bigaragara ko yasinze cyane, aterana amagambo n’abapolisi, ava ku mupolisi umwe ajya ku wundi. Ababwira nabi ku mpamvu zifitanye isano n’imodoka ye.

Abapolisi bagaragara bashaka kumwumvisha impamvu y’ibyabaye, ariko uko bagerageza kuvuga cyane ariko abacecekesha, we agashinja abo bapolisi kwiyoberanya ahubwo akabasaba amakarita abaranga!

Anagaragara areba abamotari n’abandi bantu baba bashungereye, akababwira ibibazo bye n’abo bapolisi. Abamotari bo baraseka bagahita bigendera.

Nyuma bigaragara abapolisi bamufashe bakamujisha, bakamuryamisha hasi.

Nyuma yo kubona ibyo, umuntu yakwibaza uko biba byaragenze hagati y’abapolisi na Chris ku wa Gatandatu; cyangwa uko yari amerewe muri icyo gihe.

Mu mashusho navuze yatonganiraga imodoka ye. Iperereza ryerekanye ko abapolisi bashakaga kumubuza gutwara bitewe n’uko yari ameze. Ikigaragara ni uko ubushishozi bw’abapolisi bwatumye babimubuza ari bwo bwamuteye kumera kuriya.

Ikibazo umuntu yakwibaza, niba Chris yanditse kuri twitter ko “nta bwisanzure afite bwo gutwara imodoka muri iki gihugu”, ni cyo kibazo koko, cyangwa nabwo polisi yaravuze ngo oya nta mpamvu yatuma utwara imodoka wasinze bigeze aha!?

Ndihanganisha inshuti yanjye ya kera, ariko reka turase ku ntego hano. Abantu bihutiye kuvuga ngo hari ikintu gishobora kuba gihari; cyaba cyihishe inyuma y’ibikorwa biheruka bya Prof. n’inzego z’umutekano.

Ariko ukuri kubabaje kwa Chris ni uko polisi yagaragaje ubwitonzi bwinshi kuri we mu gihe cyashize. Kunywa inzoga akarenza byatumye ahura n’ibibazo byinshi. Ata umurongo, akarwana ndetse akajya mu bindi bikorwa bibi.

Ubuzima bwe bwite bwarangiritse muri iyi myaka ishize, kandi byose byagize ingaruka ku izina rye.

Abantu batandukanye bazagerageza guhuza ibyo ari gucamo n’impamvu za politiki bagendeye ku byo yanditse kuri twitter, ashinja ubutegetsi ibyaha byose bishoboka.

Ariko iyo abo bantu baba inshuti nyazo za Kayumba cyangwa bamuhangayikiye nk’uko babyerekana, bari kuba baganira uko bamutandukanya n’icupa. Burundu.

Ikiruta ibindi, bakwiye kuba bavuga uburyo akeneye kwitabwaho cyangwa gufashwa n’inzobere kugira ngo atandukanye no kurarikira ibisindisha.

Umuntu yakwizera ko azabona umuti n’amahoro, igihe kimwe mu buzima bwe.

Shyaka Kanuma Umwanditsi ni impuguke mu itangazamakuru i Kigali

2018-10-03
Editorial

IZINDI NKURU

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Ese uruzinduko rwa Papa Francis muri Kongo rwaba ruzanye amahoro muri icyo gihugu kigeze aharindimuka?

Editorial 30 Jan 2023
“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

“Uru rukiko ruzakurikirana umuntu wese uzapfobya cyangwa agahakana Jenoside yakorewe Abatutsi “-Umushinjacyaha Mukuru w’i Paris.

Editorial 05 Nov 2024
Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Impamvu Amashyaka atanu atavuga rumwe n’ubutegetsi yibumbiye mu ihuriro bise P5 yatinyutse kwandikira Perezida Kagame, asaba imishyikirano.

Editorial 20 Nov 2018
Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Ariko bamwe mu Banyamerika barega u Rwanda “gushimuta” icyihebe Paul Rusesabagina, bibuka ibyo igihugu cyabo cyakoze muri Libya, Pakistan n’ahandi henshi?

Editorial 20 May 2022

Igitekerezo kimwe

  1. humura
    October 5, 20187:43 am -

    umuntu niwe ugomba kwifatira umwanzuro wo kugabanya kumwa inzoga kuko iyo utazigabanyije zigeraho zika kwandagaza, zikagushyira mukaga rero nibyo byabaye kuri Dr kayumba ariko ikibabaje nuko asinda kumubiri akaba muzima mukwandika asebya Police yacu twemera ndetse namahanga akabaye ahora ayiha ibihembo.Dr Kayumba nacishe make yumveko bibujijwe gutwara wasinze areke kuvugako abuzwa uburenganzira bwogutwara imodoka ye ahubwo ko abujijwe gutwara yasinze

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya  Rayon Sports
Amakuru

Amafoto – Nyuma yo kumara hafi amezi 4 adakina, Umurundi Aruna Mussa Madjaliwa yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Rayon Sports

Editorial 28 Feb 2024
Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ifungwa ridakurikije amategeko rikomeje kuri René Rutagungira muri Uganda

Editorial 29 Jul 2019
Robert Lewandowski azamara ukwezi adakina kubera imvune, ibi bikaba bitumye atazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/4 wa Champions League bazahura na PSG
Amakuru

Robert Lewandowski azamara ukwezi adakina kubera imvune, ibi bikaba bitumye atazakina umukino ubanza n’uwo kwishyura wa 1/4 wa Champions League bazahura na PSG

Editorial 31 Mar 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru