Namenye Dr Christopher Kayumba guhera muri za 90 twembi twari tukiri bato, turimo kugira uruhare mu kuzahura urwego rw’itangazamakuru, rwo kimwe n’izindi zose, rwari rwarashegeshwe n’intambara na Jenoside.
Icyo gihe Chris yari akiri umunyeshuri, akora mu itangazamakuru abifatanya n’amasomo, mu kinyamakuru gito twakoragaho cyitwaga Newsline, cyasohokaga buri kwezi.
Nahamya ko Kayumba ari umugabo w’umuhanga. Nanaba umuhamya w’uko ibisindisha byagize ingaruka zikomeye kuri bwa buhanga. Nta muntu ndi gucira urubanza, Chris cyangwa undi uwo ari we wese uhanganye n’ingaruka zo kunywa akarenza urugero.
Ndifuza gutanga igitekerezo mu kiganiro cyazamuwe ku butumwa umwarimu muri UNR yanditse kuri Twitter ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ashinja Polisi akarengane avuga ko yamugiriye.
Polisi yasubije ku magambo akomeye yandikaga kuri Twitter, imusaba kunyuza akababaro mu nzira zikwiye, isoza imuha nimero ya telefoni yahamagaraho.
Byarakomeje, Kayumba avuga ibirego, ibyinshi bidafitanye isano nini n’impamvu yavugaga y’ugushyamirana kwe n’uru rwego nyubahirizategeko.
Aha ho ndareka Polisi yivuganire.
Icyantunguye cya mbere ni uburyo tweet ya mbere ya Kayumba, mu byo yavugaga harimo ko atagifite ubwisanzure bwo gutwara imodoka. Hari 10:12 za mu gitondo, ku wa Gatandatu tariki 29 Nzeri 2018. Iyo tweet ndayifite kuri WhatsApp yanjye.
Ni ibiki Dr. Kayumba yakoraga ahanganye na polisi mu gitondo cyo ku wa Gatandatu wa nyuma wa Nzeri, igihe abanyarwanda benshi bari bahugiye mu Umuganda? Narabyibajije.
Amashusho aheruka amugaragaza ashyamiranye na Polisi yandenze ubwenge.
Muri ayo mashusho ubona Kayumba udandabirana, yambaye umupira n’ipantaro ya siporo, bigaragara ko yasinze cyane, aterana amagambo n’abapolisi, ava ku mupolisi umwe ajya ku wundi. Ababwira nabi ku mpamvu zifitanye isano n’imodoka ye.
Abapolisi bagaragara bashaka kumwumvisha impamvu y’ibyabaye, ariko uko bagerageza kuvuga cyane ariko abacecekesha, we agashinja abo bapolisi kwiyoberanya ahubwo akabasaba amakarita abaranga!
Anagaragara areba abamotari n’abandi bantu baba bashungereye, akababwira ibibazo bye n’abo bapolisi. Abamotari bo baraseka bagahita bigendera.
Nyuma bigaragara abapolisi bamufashe bakamujisha, bakamuryamisha hasi.
Nyuma yo kubona ibyo, umuntu yakwibaza uko biba byaragenze hagati y’abapolisi na Chris ku wa Gatandatu; cyangwa uko yari amerewe muri icyo gihe.
Mu mashusho navuze yatonganiraga imodoka ye. Iperereza ryerekanye ko abapolisi bashakaga kumubuza gutwara bitewe n’uko yari ameze. Ikigaragara ni uko ubushishozi bw’abapolisi bwatumye babimubuza ari bwo bwamuteye kumera kuriya.
Ikibazo umuntu yakwibaza, niba Chris yanditse kuri twitter ko “nta bwisanzure afite bwo gutwara imodoka muri iki gihugu”, ni cyo kibazo koko, cyangwa nabwo polisi yaravuze ngo oya nta mpamvu yatuma utwara imodoka wasinze bigeze aha!?
Ndihanganisha inshuti yanjye ya kera, ariko reka turase ku ntego hano. Abantu bihutiye kuvuga ngo hari ikintu gishobora kuba gihari; cyaba cyihishe inyuma y’ibikorwa biheruka bya Prof. n’inzego z’umutekano.
Ariko ukuri kubabaje kwa Chris ni uko polisi yagaragaje ubwitonzi bwinshi kuri we mu gihe cyashize. Kunywa inzoga akarenza byatumye ahura n’ibibazo byinshi. Ata umurongo, akarwana ndetse akajya mu bindi bikorwa bibi.
Ubuzima bwe bwite bwarangiritse muri iyi myaka ishize, kandi byose byagize ingaruka ku izina rye.
Abantu batandukanye bazagerageza guhuza ibyo ari gucamo n’impamvu za politiki bagendeye ku byo yanditse kuri twitter, ashinja ubutegetsi ibyaha byose bishoboka.
Ariko iyo abo bantu baba inshuti nyazo za Kayumba cyangwa bamuhangayikiye nk’uko babyerekana, bari kuba baganira uko bamutandukanya n’icupa. Burundu.
Ikiruta ibindi, bakwiye kuba bavuga uburyo akeneye kwitabwaho cyangwa gufashwa n’inzobere kugira ngo atandukanye no kurarikira ibisindisha.
Umuntu yakwizera ko azabona umuti n’amahoro, igihe kimwe mu buzima bwe.
Shyaka Kanuma Umwanditsi ni impuguke mu itangazamakuru i Kigali
humura
umuntu niwe ugomba kwifatira umwanzuro wo kugabanya kumwa inzoga kuko iyo utazigabanyije zigeraho zika kwandagaza, zikagushyira mukaga rero nibyo byabaye kuri Dr kayumba ariko ikibabaje nuko asinda kumubiri akaba muzima mukwandika asebya Police yacu twemera ndetse namahanga akabaye ahora ayiha ibihembo.Dr Kayumba nacishe make yumveko bibujijwe gutwara wasinze areke kuvugako abuzwa uburenganzira bwogutwara imodoka ye ahubwo ko abujijwe gutwara yasinze