Isi iri mu muvuduko udasanzwe aho abantu basiganwa n’iterambere ryihuta n’ingoga, ari nako buri munsi havuka ikoranabuhanga ritumfa umwanya wabo bawukoresha neza.
Mu kwanga gusigara inyuma muri uyu muvuduko, ibigo by’ubucuruzi birushaho kunoza serivisi bitanga, binyuze mu kubyaza umusaruro rya koranabuhanga ryamaze kwinjira mu buzima bwa buri munsi bw’abantu.
Ni nako Banki ya Kigali iyoboye izindi mu Rwanda, yafashe iya mbere mu kwinjiza ikoranabuhanga mu itanga rya serivisi z’imari.
Iri koranabuhanga rya Banki ya Kigali ririmo irikoreshwa muri telefoni igendanwa na mudasobwa, rifasha abakiliya kubona serivisi z’imari bitabasabye gukora ingendo bajya ku mashami yayo no gutakaza umwanya munini.
Mu buryo bukoreshwa harimo ‘MobiServe’, aho umuntu ufite telefone igendanwa akanda *334#, ubundi akabona serivisi zirimo kureba amafaranga ari konti, kwishyura ibicuruzwa nk’amashanyarazi, kugura ikarita ya telefoni ku mirongo yose, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo, serivisi z’Irembo n’ibindi.
Ni uburyo bubereye buri wese kuko bukoreshwa kuri telefoni iyo ariyo yose, hatarebwe kuba yaba ifite ubushobozi buhambaye. Aha umuntu ashobora no gukura amafaranga nko kuri konti ye akayashyira kuri Mobile Money, akaba yayakoresha bimworoheye.
Ukoresheje uburyo bwa BK Quick kandi buboneka ukanze *334#, ushobora kwaka inguzanyo nto kugera ku bihumbi 500 by’Amanyarwanda, mu gihe kitageze ku munota umwe.
Iyi nguzanyo yishyurwa hagati y’ukwezi kumwe n’atandatu bitewe n’amahitamo yawe, mu kuyishyura ushyiraho inyungu ya 4%.
Uretse ubu buryo bushobora gukoreshwa kuri telefone iyo ari yose, hari na ‘BK Mobile App’, ishyirwa muri smartphone, ubundi ukabasha kubona serivisi zirimo kubitsa, kwishyura serivisi n’ibicuruzwa, kohereza no kwakira amafaranga n’izindi.
Abakoresha mudasobwa bo bashobora gukoresha ‘BK Online Banking’ bakihereza ziriya serivisi zose bitabaye ngombwa ko bakora ingendo bajya gutonda umurongo muri banki.
Kuri BK Mobile App na Online banking ushobora kandi kwishyura amazi n’amashanyarazi, kugura ikarita ya telefoni, kwishyura ifatabuguzi rya televiziyo rya Star times, AZAM TV, Canal+ na DSTV, kwishyura serivisi z’Irembo, imisoro n’ibindi.
Uretse kuba gukoresha ubu buryo byoroshye, ikindi butuma woroherwa no kumenya ibikorerwa kuri konti yawe ndetse amakuru y’ibyakoreweho ukaba wayabika udakoresheje impapuro, kandi ukaba wizeye umutekano wayo mu buryo burambye.
Gutangira gukoresha ubu buryo uko ari butatu nta kindi bisaba uretse gufunguza konti muri BK ku batazifite, uyifite akagana ishami ryose ry’iyi banki akuzuza ibisabwa ubundi agatangira kugendana konti yawe mu biganza. Ashobora no guhamagara kuri 4455 agahabwa ubufasha.