Amakuru aturuka Uvira muri Kivu y’Amajyepfo ho muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aravuga ko Abarundi batawe muri yombi bashinjwa kuba inyeshyamba, bafunzwe mu buryo buteye agahinda. Aho aba bafungiye biravugwa ko harimo n’Abanyarwanda.
Benshi muri aba Barundi ni urubyiruko batawe muri yombi bashinjwa kuba inyeshyamba. Bashinjwa gushakira abarwanyi umutwe wa RED Tabara cyangwa FNL, yose y’inyeshyamba z’Abarundi ikorera ku butaka bwa Congo.
Aho aba bafungiye nk’uko amakuru agera kuri Sosmedias avuga, ngo harimo n’Abanyarwanda bashinjwa ibyaha nk’ibyaba Barundi.
Izi mfungwa ziravuga ko zifashwe nabi aho zifungiye,aho ngo hari igihe zirya rimwe mu minsi ibiri kandi nta miryango yo kubagemurira bari kumwe. Ziratinya ko zishobora kwibasirwa n’indwara zifatiye ku mirire mibi, kubura umwuka mwiza wo guhumeka n’ubucucike aho bafungiye.
Iyi nkuru iravuga ko benshi muri izi mfungwa bagiye barenza igihe giteganywa n’amategeko mbere yo koherezwa muri gereza zizwi muri Uvira. Izi mfungwa zikaba zitabaza zisaba ubufasha mu by’amategeko ndetse no mu mibereho.
RUGENDO
RUSHYASHYA MUSIGAYE MUVUGIRA INYESHYAMBA!!!???
INYESHYAMBA NTAKIZA CYAZO NIBANWE???
IZOMBWA ZICA ABANA NABAGORE BINZIRA KARENGANE
ZITURIRA IBYIZA BYIGIHU!!!