• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»UK : RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

UK : RNC mu nama yo kuburizamo kandidature ya Mushikiwabo

Ubwanditsi 08 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuva Col. Patrick Karegeya yahitanwa na maraya imutsinze muri Hotel, ku italiki ya 31 Ukuboza 2013 ariko umurambo we uboneka ku italiki ya 1 Mutarama 2014 muri Hotel MichelAngelo yo mu mujyi wa Jonnesbourg muri Afrika, ishyaka rye RNC yari  afatiye runini ryahise ricika intege ndetse bamwe mu bayoboke baryo bacikamo ibice abandi baratatana kuburyo kuri ubu bameze nk’ingabo zitagira umutware ninama ziba zikabura ubwitabire kubera guhuzagurika .

Abakurikirana ibya RNC, bavuga ko isigaye ku izina gusa ndetse n’abayoboke baryo bameza ko imeze nka rwa  rurondwe rwasigaye k’uruhu inka yarariwe kera, ejo bundi muri UK. habereye igisa n’inama ariko habura ubwitabire. Uwahaye amakuru rushyashya yavuze ko iyi nama yari igamije kureba uko Kayumba Nyamwasa yavanwa muri Afrika y’Epfo akaba yajya gutura Entebbe muri Uganda mu nyubako umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweli Kaguta Museveni yamugeneye iri hafi y’ingoro ye.

Ikindi ngo kwari ugeterateranya amafaranga yo kureba uko hakoherezwa  intumwa za RNC zakwinjirira ibihugu bigize Francophonie mu rwego rwo kubirizamo Kandidature ya Louise Mushikiwabo kubuyobozi bwa OIF.Ariko mu byukuri ngo habonetse amafaranga make cyane atagura na ticket y’indege  y’umuntu umwe yamugeza ahazabera  amatora mu Mujyi wa Everan, Umurwa mukuru wa Armenia.

Uyu mugambi mubisha RNC iwushyigikiwemo na bamwe mu bayobozi b’Ubufaransa nka Alain Juppé wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995, aba na Minisitiri w’Intebe kuva mu 1995 kugeza 1997, ibihe bikomeye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Uganda  ikaba ku isonga mu batibifuza ko Louise Mushikiwabo yatorerwa kuyobora Francophonie kuko  yaba intambwe u Rwanda rwaba ruteye muri Politiki mpuzamahanga kandi ikaba imwe mu mpamvu zatuma ikibazo cy’indege ya Habyarimana  cyabaye iturufu y’abagize uruhare mu ihanurwa ryayo bahora bakangisha u Rwanda cyaba kirimo kujya kwiherezo.

Bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa  batifuza ko Louise Mushikiwabo yayobora OIF  ni abagize uruhare kandi mu ishyirwaho rya Opération Turquoise mu Rwanda yabayeho kuva kuwa 22 Kamena kugeza kuwa 22 Kanama 1994. Yakurikiranwaga n’akanama karimo Edouard Balladur, Alain Juppé, François Léotard, Bruno Delaye na Général Quesnot. Ako kanama kakoreraga i Paris  kaje gufata umwanzuro wo kutambura intwaro Interahamwe no kureka zigakomeza ubwicanyi zakoreraga Abatutsi.

Alain Juppé yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa hagati ya 1993 kugeza 1995

Alain Juppé yatanze itegeko ryo kurinda abagize guverinoma y’abatabazi, bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside, ndetse kuwa 13 Nyakanga 1994, Général Jean-Claude Lafourcade abimenyesha abamwungirije binyuze mu nyandiko.

Ngabo abakorana n’umunyemari w’umunyarwanda Rujugiro Tribert na Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo gushaka kuburizamo Kandidature ya Mushikiwabo ari nacyo iriya nama yabereye muri UK. yari igamije.

U Rwanda rero kuba rwayobora Francophinie biratuma bamwe mu banzi barwo  barara rwantambi  kuko intsinzi ya Mushikiwabo yaba ari  ugutsindwa kwa  abahezanguni b’u Bufaransa bashoye akayabo ko kwica amajwi y’u Rwanda, abo kandi nibabandi bahora   bakangisha u Rwanda iperereza ku ndege ya Habyarimana.

Cyiza D.

2018-10-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

U Rwanda na UCI batangije ibikorwa byo kwakira Shampiona y’isi y’amagare izabera i Kigali

Ubwanditsi 21 Sep 2023
1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]

1986 : Museveni kuzamura mu ntera abari impunzi muri Uganda Fred Gisa Rwigema na Paul Kagame si urukundo ni amaburakindi [ VIDEO ]

Ubwanditsi 24 Jun 2019
I Kabale, Museveni yagerageje kweza Kayumba, amugaragaza nk’umunyapolitiki wari ufite imyumvire itandukanye n’iy’ubuyobozi mu Rwanda.

I Kabale, Museveni yagerageje kweza Kayumba, amugaragaza nk’umunyapolitiki wari ufite imyumvire itandukanye n’iy’ubuyobozi mu Rwanda.

Ubwanditsi 11 Mar 2020
Uganda: Bamwe mu bapolisi bakuru banze kongera amasezerano y’akazi barashaka kukivamo

Uganda: Bamwe mu bapolisi bakuru banze kongera amasezerano y’akazi barashaka kukivamo

Ubwanditsi 30 Nov 2017

Igitekerezo kimwe

  1. Lille
    October 8, 20187:19 pm -

    Yatorwa atatorwa ni hahandi!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025
Amakuru

Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025

Ubwanditsi 16 May 2025
Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta
Amakuru

Mu burezi budaheza buzira ikandamiza n’iringaniza Abanyeshuri basaga Ibihumbi 220 basoje Amashuri Abanza batangiye ibizamini bya Leta

Ubwanditsi 01 Jul 2025
Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?
Amakuru

Rusesabagina niyisanga I Kigali azongera kuvuga ko ari imfubyi mbirigi?

Ubwanditsi 25 Sep 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru