Birasa n’aho amasaha ya Michaëlle Jean nk’Umunyamabanga Mukuru wa OIF ari kugana ku musozo, kuko amahirwe yo kongera gutorerwa indi manda ari kuyoyoka isegonda ku rindi.
Canada n’Intara ya Québec zaraye zimuteye umugongo, zitangaza ko zitazashyigikira kandidatire ye muri aya matora ahubwo ko ziri inyuma y’umukandida w’ibihugu byinshi, Louise Mushikiwabo.
Guterwa umugongo na Canada ni ikintu gikomeye kuko ni kimwe mu bihugu bitera ingabo mu bitugu uyu muryango kuko buri mwaka gitangamo miliyoni 40 z’amadolari yifashishwa mu miyoborere yawo.
Mbere gato y’uko Canada itangaza aho ihagaze kuri iyi kandidatire, abantu bo hafi ya Jean bamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza, bari batangaje ko hari ibitagenda neza.
Umwe muri bo utarashatse ko amazina ye atangazwa, kuri uyu wa Kabiri yabwiye ikinyamakuru National Post cyo muri Canada mu Mujyi wa Toronto ati “turabibona ko ibintu bitari kugenda neza”.
Impuguke yo muri Québec akaba n’Umwanditsi w’ibitabo, Jocelyn Coulon, yatangaje ko urugendo rwa Jean muri OIF rwahinduye icyerekezo ubwo Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yatangazaga ko ashyigikiye Mushikiwabo.
Ati “Igihe Perezida w’u Bufaransa yakuragamo akarenge hanyuma akavuga ati ‘Nshigikiye umukandida w’u Rwanda’, ibintu byarahindutse’”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko u Bufaransa bufite gahunda yo kugaragara cyane muri Afurika kuko buri kotswa igitutu n’u Bushinwa n’ibindi bihugu bikomeye.
Yakomeje avuga kandi ko Canada nayo yatangiye gutekereza mu buryo bw’igihe kirekire ku mibanire yayo na Afurika. Ibi yabivugaga mbere y’uko iki gihugu gifata umwanzuro wo gushyigikira umukandida w’uyu mugabane.
Ati “Ubwo abakuru b’ibihugu bose bazaba bicaye ku meza, Canada izabona ko umubare munini, uzaba uvuga mu ijwi ry’u Rwanda hanyuma ubwiganze bugaragare. Canada izabona ko nta wundi wo gushyigikira, hanyuma izashyigikira amahitamo rusange.”
Alupa Clarke, Umudepite wo mu Ntara ya Quebec we yatangaje ko bishoboka ko Abadipolomate ba Canada baba bari gusaba Michaëlle Jean gukuramo kandidatire ye.
Ibi yabishingiraga ku kuba uyu mugore yaranenzwe bikomeye ku mikoreshereze y’umutungo w’uyu muryango.
Ati “Icyiza ni ukumusaba gukuramo kandidatire ye ku bw’ineza y’umuryango n’ikibazo ubwacyo.”
Amakuru atangwa n’abantu bo hafi ya Jean bari kumufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza, ni uko abayobozi bamwe bamusabye gukuramo kandidatire ye mbere y’iyi nama izatangira ku wa Kane.
Ngo benshi barashaka ko ikibazo cye gikemuka mbere gusa “byose biri mu maboko ye”.
Uwatanze amakuru yagize ati “Tuzareba aho byerekeza ndetse na kure ashaka kugera. Birasa naho yiteguye gukomeza kugeza umwanzuro ufashwe n’abayobozi.”
Jean yakunze kunengwa uburyo akoresha amafaranga nk’Umuyobozi wa OIF. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikinyamakuru cyitwa Quebecor cyanditse inkuru zivuga ko hafi igice cya miliyoni y’amadolari yagendeye mu kuvugurura inzu uyu mugore yari atuyemo i Paris.
Yavuzwe ho kandi gukoresha ibihumbi 20 by’amadolari mu kugura ‘Piano’.
Jean mu kwiregura kwe yavuze ko ayo makuru ari ibihimbano. Gusa umwe mu badepite ba Canada yavuze ko ibi ari igisebo ku gihugu.
Lille
Urwanda rutsinze na Canada??? Kagame oyeee, birasekeje ukuntu politiki ikinwa..nta Ambassade y Abafransa iba iKigali, ariko Macron Kagame yamwemeje ko agomba kwemera candidature ya Mushikiwabo.
Nyuma yaho uRwanda rwirukaniye Ambassadeur w uBufransa bukamuha amasaha mu Gushyingo 2006, nyuma bagafunga Ecole Francaise, bagaca igifransa nk ururimi, bagasenya Centre Culturel Franco-rwandais amanywa ava n umujinya mwinshi. Nyuma yo kwifatira ku gahanga Abafransa bakabatuka,bakabasebya no kubashinja gukora Jenoside……..Byahinduye isura bemeza Macron, n Afrika yose n Ubulayi none na Canada Kagame arayemeje.
Ariko icyantangaje ni ukubona Urwanda rwogeza Ubufransa mu gikombe cy isi nagizengo ndi mu nzozi n ubu ndacyarota! Nagize isoni. Ni koko Nta Mwanzi uhoraho muri politiki , nta n umukunzi uhoraho.
Politiki wee , Ura…ga ..Puuuuuuuuuuu
Nari nibagiwe kubacira uyu mugani mu gifransa uvuga ngo: ”ON RECULE POUR MIEU SAUTER”.
Rwanda oyeee, Ruyoboye n isi yose.
Rebero Jeremy
Dukomeze kubyina intsinzi kuko igihugu cyacu cyinjije igitego. Gusa tunatekereze ibindi byiyongera kubyo dufite. Kuki tudahabwa kuyobora ONU? Nibashaka umudamu wa mbere uyobora uriya umulyanga, turabafite babishoboye rwose. Mperutse gushimishwa no kubona Ange Kagame yicaye mu mwanya w’abahagarariye Urwanda muri LONI maze nibaza impamvu tutayiyobora. aaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaambona dushatse Commonwealth bayiduha ku mbehe ariko kubera umukandida wacu w’indashyikirwa, dukwiye kureba kure. Muri make, reka twige ukuntu twanategeka LONI.