Urubuga rwa interineti rwa Irembo rufasha abantu kubona serivisi za leta mu buryo bworoshye bakoresheje ikoranabuhanga, rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018.
Uru rubuga rwahawe iki gihembo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize na Kalisimbi Events isanzwe itegura ibihembo byo gushimira indashyikirwa mu gutanga serivisi ‘Service Excellence Awards’.
Mu kiganiro umuvugizi w’uru rubuga Ntabwoba Jules yahaye Itangazamakuru , yavuze ko bishimishije kandi bigaragara ko abanyarwanda n’abanyamahanga batangiye kugirira icyizere uru rubuga.
Ati “Twishimiye iki gihembo twahawe cyo kuba twaratanze serivisi zinoze kurusha abandi mu 2018. Bitugaragarije icyizere abanyarwanda n’abanyamahanga bamaze kugirira urubuga rwa Irembo n’ikoranabuhanga twabagejejeho, bikaba bitwereka ko bamaze kubona akamaro karyo.”
Yavuze ko atekereza ko impamvu yatumye begukana iki gihembo ari uko bamaze gushyira serivisi zirenga 86 ku rubuga zose zifasha koroshya imitangire ya serivisi ku buzima bw’abaturage ndetse n’abagenderera u Rwanda.
Ntabwoba yemeza ko agiye kuvuga ibyo bamaze gukora atabirondora kuko guhera ubwo batangiraga mu 2015 kugeza uyu munsi, hari impinduka nyinshi nziza bamaze kuzana mu muryango nyarwanda.
Ati “Wavuga nko kuba ubu ushaka icyemezo cy’amavuko bidasaba kujya ku murenge ahubwo ubona ubutumwa bugufi muri telefoni yawe cyangwa ukakira icyangombwa cyawe ukoresheje E-mail aho waba uri hose”.
Ibi bikorwa no ku zindi serivisi zirimo nko ku cyemezo cyo gushyingirwa, icy’umwirondoro wuzuye byose ubibona utavuye aho uri kandi vuba.
Ubu urubuga rwa Irembo rwashyizeho serivisi shya y’ubwisungane mu kwivuza, aho umuntu ashobora kwishyura amaze kureba amakuru yose ajyanye n’icyiciro cye cy’ubududehe arimo.
Ibi bikorerwa kuri telefoni ukoresheje code *909# cyangwa unyuze kuri www//irembo.gov.rw bikaba bitari bisanzwe bimenyerewe.
Kwishyura serivisi iyo ariyo yose bisigaye byoroshye kuko umuntu ashobora gukoresha MTN Mobile Money, Airtel-Tigo Money, Mobicash, BK, BK Yacu, Visa Card na Master Card.
Iyo umaze kwishyura uhita wemererwa kuba wajya kwivuza uwo mwanya ukoresheje Indangamuntu yawe.
Ibi byose bikaba byaraje korohereza buri muturage yaba uwo mu cyaro cyangwa mu mujyi.