• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Amakipe 14 yo mu bihugu 4 birimo U Rwanda, Uganda, Kenya na Benin agiye guhatanira irushanwa ryo Kwibuka muri Volleybal   |   18 Jun 2026

  • Ishimwe Christian watandukanye na Police FC yerekeje muri APR FC yigeze gukinira asimburana na Niyomugabo Claude utarongera amasezerano   |   17 Jun 2026

  • Salomon Kalonda yatangaje ko Tshisekedi ashaka kugundira ubutegetsi, yifashishije kamarampaka   |   16 Jun 2026

  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

 
You are at :Home»IKORANABUHANGA»Urubuga ‘Irembo’ rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Urubuga ‘Irembo’ rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Ubwanditsi 11 Oct 2018 IKORANABUHANGA

Urubuga rwa interineti rwa Irembo rufasha abantu kubona serivisi za leta mu buryo bworoshye bakoresheje ikoranabuhanga, rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018.

Uru rubuga rwahawe iki gihembo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize na Kalisimbi Events isanzwe itegura ibihembo byo gushimira indashyikirwa mu gutanga serivisi ‘Service Excellence Awards’.

Mu kiganiro umuvugizi w’uru rubuga Ntabwoba Jules yahaye Itangazamakuru , yavuze ko bishimishije kandi bigaragara ko abanyarwanda n’abanyamahanga batangiye kugirira icyizere uru rubuga.

Ati “Twishimiye iki gihembo twahawe cyo kuba twaratanze serivisi zinoze kurusha abandi mu 2018. Bitugaragarije icyizere abanyarwanda n’abanyamahanga bamaze kugirira urubuga rwa Irembo n’ikoranabuhanga twabagejejeho, bikaba bitwereka ko bamaze kubona akamaro karyo.”

Yavuze ko atekereza ko impamvu yatumye begukana iki gihembo ari uko bamaze gushyira serivisi zirenga 86 ku rubuga zose zifasha koroshya imitangire ya serivisi ku buzima bw’abaturage ndetse n’abagenderera u Rwanda.

Ntabwoba yemeza ko agiye kuvuga ibyo bamaze gukora atabirondora kuko guhera ubwo batangiraga mu 2015 kugeza uyu munsi, hari impinduka nyinshi nziza bamaze kuzana mu muryango nyarwanda.

Ati “Wavuga nko kuba ubu ushaka icyemezo cy’amavuko bidasaba kujya ku murenge ahubwo ubona ubutumwa bugufi muri telefoni yawe cyangwa ukakira icyangombwa cyawe ukoresheje E-mail aho waba uri hose”.

Ibi bikorwa no ku zindi serivisi zirimo nko ku cyemezo cyo gushyingirwa, icy’umwirondoro wuzuye byose ubibona utavuye aho uri kandi vuba.

Ubu urubuga rwa Irembo rwashyizeho serivisi shya y’ubwisungane mu kwivuza, aho umuntu ashobora kwishyura amaze kureba amakuru yose ajyanye n’icyiciro cye cy’ubududehe arimo.

Ibi bikorerwa kuri telefoni ukoresheje code *909# cyangwa unyuze kuri www//irembo.gov.rw bikaba bitari bisanzwe bimenyerewe.

Kwishyura serivisi iyo ariyo yose bisigaye byoroshye kuko umuntu ashobora gukoresha MTN Mobile Money, Airtel-Tigo Money, Mobicash, BK, BK Yacu, Visa Card na Master Card.

Iyo umaze kwishyura uhita wemererwa kuba wajya kwivuza uwo mwanya ukoresheje Indangamuntu yawe.

Ibi byose bikaba byaraje korohereza buri muturage yaba uwo mu cyaro cyangwa mu mujyi.

Urubuga Irembo rwahawe igihembo cyo gutanga serivisi inoze mu 2018

Hahembwe ibigo bitandukanye

2018-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Ikigo gikomeye cyo mu Bwongereza, Inmarsat, cyatangiye inzira iganisha u Rwanda ku ikoranabuhanga rihambaye

Ubwanditsi 09 Feb 2018
Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Urubuga rwa Facebook rwaciwe akayabo ka Miliyari 5 z’Amadollari

Ubwanditsi 16 Jul 2019
Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet

Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet

Ubwanditsi 07 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ndi Umunyamerika mu mpapuro ariko mu maraso ndi Umunyarwanda-Meddy
Mu Rwanda

Ndi Umunyamerika mu mpapuro ariko mu maraso ndi Umunyarwanda-Meddy

Ubwanditsi 27 Aug 2017
Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.
Mu Mahanga

Abanyerondo bo mu karere ka Kicukiro baburijemo umugambi wo kwiba.

Ubwanditsi 10 Mar 2016
Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere
Amakuru

Rayon Sports yanyagiye Vipers SC ibitego 4-1, Ndikumana Asman yigaragaza ku mukino we wa mbere

Ubwanditsi 01 Sep 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru