• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha – Bobi Wine

Editorial 11 Oct 2018 POLITIKI

Bobi WineUmuhanzi wo muri Uganda akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko, Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, aravuga ko Perezida Museveni ari umuyobozi mubi kurusha Idi Amin wigeze kuyobora iki gihugu. Ni mu kiganiro na televiziyo Citizen kuri uyu wa Gatatu.

Bobi Wine ati: “Sinigeze mbona Idi Amin ariko ntekereza ko Museveni ari mubi kumurusha; yadutegetse nabi igihe kirekire kurusha Idi Amin kandi yangije ibintu byose kurusha uko Amin yabigenje; Idi Amin yari umunyagitugu ariko ntiyigeze asenya ibikorwaremezo, ntiyigeze arebera ruswa,”

Bobi Wine yongeye gusubiramo ibyo yigeze gutangariza mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo yavugaga ko perezida Museveni ari umusinzi w’ubutegetsi kandi ko abamwegereye bose ari abo mu muryango we, abo bahuje ubwoko, ibintu avuga ko byishe ubuyobozi.

Depite Bobi Wine avuga ko yemera ko hari ikiguzi cy’ubuhubutsi bw’igipolisi ariko ashimangira ko yizeye ko hari abantu benshi biteguye kubohora Uganda.

Abajijwe ukuri ko kubangamirwa n’ubutegetsi, yasubije ko yinjiye muri politiki kuvuganira rubanda rukandamijwe kuko azi ibyabaye kuri Kiiza Besigye.

Ati: “Nzi ko abantu benshi banagerageje kuvuga barwanya Museveni, benshi muri bo bashyinguwe kera, n’abandi benshi bari kubabarira mu munyururu, kandi nibyo, abantu nka Dr Kiiza Besigye n’abandi bayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bagiye bahura no guhutazwa.”

Yakomeje avuga ariko ko yizeye ko abaturage bakandamijwe badashobora kuzakandamizwa ubuziraherezo. Ati: “Perezida Museveni hari igihe atari ku butegetsi kandi yavugaga neza nk’uko ndi kuvuga na Perezida Obote buri gihe yaramwirukanaga, Obote ntakiri perezida.”

Yongeyeho ko yizeye ko hagiye kuzabaho igihe Museveni azaba atakiri perezida kandi yizeye ko hari benshi batekereza nkawe. Ati: ‘Turi abantu benshi biyemeje kubona ubwigenge bwabo kandi icyo nicyo dushaka kandi ntituzatuza kubera ikindi kintu. Kubw’ibyo hirengagijwe ubwoba, hirengagijwe guhutazwa, ntabwo tuzatuza.”

Idi Amin wigeze kuyobora Uganda yitabye Imana mu 2003 aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal biherereye I Jeddah. Uyu yashinjwe iyicwa ry’ibihumbi byinshi by’abaturage be mu myaka ya za 70 yaje gupfira muri Arabia Saoudite azize uburwayi.

 

2018-10-11
Editorial

IZINDI NKURU

COVID-19: Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo wa Mata

COVID-19: Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo wa Mata

Editorial 06 Apr 2020
Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe

Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya nyuma yo gushyiraho Ministiri w’Intebe

Editorial 31 Aug 2017
Abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bagiye kujya batabwa muri yombi bagikorerwa ubugenzuzi

Abakekwaho kunyereza umutungo wa Leta bagiye kujya batabwa muri yombi bagikorerwa ubugenzuzi

Editorial 05 Apr 2018
Uganda yiteguye guha ubuhungiro Omar al Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi

Uganda yiteguye guha ubuhungiro Omar al Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi

Editorial 17 Apr 2019

Igitekerezo kimwe

  1. Ugirayezu
    October 11, 20182:18 pm -

    Noneho ubwo arashaka kwita ababeshyi, cyanhwa abagome abamurwanyije? Narwanyije intungane! Hahhhhh! Politiki iramvanga pe!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U  Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y’imikino ya CHAN2025
Amakuru

U Rwanda ruzahura na Djibouti mugushaka itike y’imikino ya CHAN2025

Editorial 09 Oct 2024
Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi
Amakuru

Amashirakinyoma ku impamvu y’isubikwa ry’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi

Editorial 16 Dec 2024
Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki?
Mu Rwanda

Niyitegeka ugiye gusimbura Depite Mukayisenga witabye Imana ni muntu ki?

Editorial 24 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru