Mu cyumweru gishize itsinda ry’abanyamakuru bibumbiye mu ishyirahamwe ry’Abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda no guharanira ubuzima [ABASIRWA] basuye Akarere ka Musanze mu rwego rw’ubukangurambaga bujyanye no kwirinda, kurwanya Sida. Muri urwo rugendo bahuye n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze by’umwihariko abakora umwuga w’uburaya ndetse basura n’ibitaro by’akarere ka Musanze.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima, yagaragaje ko mu Rwanda, ubwandu bwa Sida buri ku kigero cya 3%, Kubera ko uy’umubare umaze igihe kirekire udahinduka, Minisiteri y’ Ubuzima ikaba itangaza ko igiye gukora ubundi bushakasghatsi bushya bwiswe (RAPHIA) buzagaragaza uko icyorezo cya SIDA gihagaze nyuma y’imyaka isaga 10.
Bikaba biteganyijwe ko ibizavamo byazashyirwa ahagaragara nyuma y’umwaka umwe, ubu bushakashatsi buzakorwa na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanyamerika cyo gucunga ibiza n’umushinga (ICAP), bukaba bwaratangiye ku ya 8 Ukwakira 2018 bukazamara amezi atandatu, buzakorerwa mu ngo ibihumbi 11 zatoranyijwe mu turere twose two mu gihugu, hakazabazwa abantu ibihumbi 30 bafite hagati y’imyaka 10 na 64.
Dr Hirwa Aimé Umuyobozi w’ibitaro bya Musanze yabwiye abanyamakuru ko bafite umwihariko wo kwakira neza abanduye agakoko gatera Sida, mugihe baba baje kubitaro gufata imiti ati : Icyangombwa ni ugutanga service nziza no kugirira ibanga abaza batugana kandi imyumvire imaze guhinduka cyane kuburyo ntawe ukitinya kuza gufata imiti ku gihe.
Dr Hirwa Aimé avuga ko imibare y’abantu bagera ku bihumbi bitatu magana cyenda 3.900 bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida mu bitaro byabo, muri bo abagera ku bihumbi 2000 bafite imyaka iri hagati 15 na 35 bikaba bigaragara ko ari urubyiruko, ibyo ngo bikaba biterwa n’uko urubyiruko rudafite amakuru ahagije kuri Sida no kubirebana n’ubuzima bw’imyororokere naho ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu Karere ka Musanze buri ku kigero cya 0,9%.
Dr Hirwa Aimé Uyobora ibitaro bya Musanze
Abanyamakuru bo mu Ishyirahamwe ABASIRWA
Aho abarwayi bafatira imiti igabanya ubukana bw’agakoko ka Sida
Abakora umwuga w’uburaya bavuze ko bahohoterwa n’abagabo banga gukoresha agakingirizo
Nk’uko byatangajwe na bamwe bari mw’Ishirahamwe ry’abakora uburaya mu Karere ka Musanze, yavuze ko abari mu buraya usanga abenshi ari abana bakiri bato bakaba basaba ko Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bakora ibikorwa byo kurwanya Sida babatera inkunga y’imishinga iciriritse yabateza imbere aho guhora babaha amahugurwa ngo bave m’uburaya bagera mungo bakaburara bakabura icyo kurya.
Ikindi ngo ni uko bahohoterwa n’abagabo banga gukoresha agakingirizo bakemera kongeraho amafaranga ngo bakorere aho ibi bikaba aribyo bituma ubwiyongere bwa Sida bufata indi ntera mu bakora uburaya.
Bamwe mu bakobwa bakora umwuga w’uburaya mu kiganiro n’abanyamakuru
Musabyimana François, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Musanze, akaba ariwe wari uhagarariye umuyobozi w’akarere yadutangarije ko akarere gafite mu mihigo gushakira abakora uburaya bakabakorera imishinga ibyara inyungu.
Avuga ko ubu hari abagera 240 bakoraga uburaya bashakiwe ibibanza mw’isoko by’ibiribwa bakorera mo ubu bakaba baravuye mu buraya, bikaba bigaragaza ko abakora uburaya babonewe imirimo bashobora kureka uburaya bikaba byagabanya gukomeza gukwirakwiza virusi itera SIDA.
Musabyimana François, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Musanze
Musabyimana Francois, asubiza ibibazo yabajijwe n’abanyamakuru ku abakora uburaya bahohoterwa n’abanyerondo, yavuze ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, ngo kugira ngo irondo rikorwe neza, akarere kashyizeho imodoka icunga umutekano n’ijoro inafashe abantu babafata hakurikijwe n’amategeko.
Avuga kandi ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahurira mucyo bise “JOK” aho basobanura abaturage ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu; basobanura uburyo umuntu afatwa, nabo bakagenzura abakora irondo, binaramutse bibayeho byaba ari umuntu ku giti cye atari ubuyobozi.
Avuga ko icyo kibazo kigaragajwe, iyo modoka y’irondo izajya ibigenzura kandi ngo bagiye kubiganiraho n’inzego zitandukanye z’umutekano kubera ko ari ikibazo gikomeye badashobora guceceka ngo gufata ingamba mu nama z’umutekano zitandukanye.
Yashoje avuga kandi ko ngo niba hari n’ibyabaye bazabatungira agatoki, hanyuma ababikoze bahanwe by’intangarugero kuko ntawe uri hejuru y’amategeko ndetse n’abandi bibabere isomo kugira ngo icyo kintu gicike burundu.
Burasa Jean Gualbert