• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ibitaro bya Musanze bifite akarusho ko kwita kubanduye agakoko gatera Sida 

Ibitaro bya Musanze bifite akarusho ko kwita kubanduye agakoko gatera Sida 

Editorial 12 Oct 2018 Mu Rwanda

Mu cyumweru gishize itsinda ry’abanyamakuru  bibumbiye  mu ishyirahamwe ry’Abanyamakuru barwanya Sida mu Rwanda no guharanira ubuzima [ABASIRWA] basuye Akarere ka Musanze mu rwego rw’ubukangurambaga bujyanye no kwirinda, kurwanya Sida. Muri urwo rugendo bahuye  n’ubuyobozi  bw’akarere ka Musanze by’umwihariko abakora umwuga w’uburaya ndetse basura n’ibitaro by’akarere ka Musanze.

Raporo ya Minisiteri y’Ubuzima, yagaragaje ko mu Rwanda, ubwandu bwa Sida buri ku kigero cya 3%, Kubera ko uy’umubare umaze igihe kirekire udahinduka, Minisiteri y’ Ubuzima ikaba itangaza ko igiye gukora  ubundi bushakasghatsi bushya bwiswe (RAPHIA) buzagaragaza uko icyorezo cya SIDA gihagaze nyuma y’imyaka isaga 10.

Bikaba biteganyijwe ko ibizavamo byazashyirwa ahagaragara nyuma y’umwaka umwe, ubu bushakashatsi buzakorwa na Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’Ikigo cy’Abanyamerika cyo gucunga ibiza n’umushinga (ICAP), bukaba bwaratangiye  ku ya 8 Ukwakira 2018 bukazamara amezi atandatu, buzakorerwa mu ngo ibihumbi 11 zatoranyijwe mu turere twose two mu gihugu, hakazabazwa abantu ibihumbi 30 bafite hagati y’imyaka 10 na 64.

Dr Hirwa Aimé Umuyobozi w’ibitaro bya  Musanze yabwiye abanyamakuru ko bafite umwihariko wo kwakira neza abanduye agakoko gatera Sida, mugihe baba baje kubitaro gufata imiti ati : Icyangombwa ni ugutanga service nziza no kugirira ibanga abaza batugana kandi imyumvire imaze guhinduka cyane kuburyo ntawe ukitinya kuza gufata imiti ku gihe.

Dr Hirwa Aimé avuga ko  imibare y’abantu bagera  ku bihumbi bitatu magana cyenda 3.900 bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera  Sida mu bitaro byabo, muri bo abagera ku bihumbi 2000 bafite imyaka iri  hagati  15 na 35 bikaba bigaragara ko ari urubyiruko, ibyo ngo bikaba biterwa n’uko urubyiruko rudafite amakuru ahagije kuri Sida no kubirebana n’ubuzima bw’imyororokere naho ubwandu bw’agakoko gatera Sida mu Karere ka Musanze buri ku kigero cya 0,9%.

Dr Hirwa Aimé Uyobora ibitaro bya Musanze

Abanyamakuru bo mu Ishyirahamwe ABASIRWA

Aho abarwayi bafatira imiti igabanya ubukana bw’agakoko ka Sida

Abakora umwuga w’uburaya bavuze ko bahohoterwa n’abagabo banga gukoresha agakingirizo

Nk’uko byatangajwe na bamwe bari mw’Ishirahamwe ry’abakora uburaya mu Karere ka Musanze, yavuze ko abari mu buraya usanga abenshi ari abana bakiri bato bakaba basaba ko Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa  bakora ibikorwa byo kurwanya Sida babatera inkunga y’imishinga iciriritse yabateza imbere aho guhora babaha amahugurwa ngo bave m’uburaya bagera mungo bakaburara bakabura icyo kurya.

Ikindi ngo ni uko bahohoterwa n’abagabo banga gukoresha agakingirizo bakemera kongeraho amafaranga ngo bakorere aho ibi bikaba aribyo bituma ubwiyongere bwa Sida bufata indi ntera mu bakora uburaya.

Bamwe mu bakobwa bakora umwuga w’uburaya mu kiganiro n’abanyamakuru

Musabyimana François, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Musanze, akaba ariwe   wari uhagarariye umuyobozi w’akarere yadutangarije ko akarere gafite mu mihigo gushakira abakora uburaya bakabakorera imishinga ibyara inyungu.

Avuga ko ubu hari abagera 240 bakoraga uburaya bashakiwe ibibanza mw’isoko by’ibiribwa bakorera mo ubu bakaba baravuye mu buraya, bikaba bigaragaza ko abakora uburaya babonewe imirimo bashobora kureka uburaya bikaba byagabanya gukomeza  gukwirakwiza virusi itera SIDA.

Musabyimana François, Umuyobozi ushinzwe ubutegetsi n’abakozi mu karere ka Musanze

Musabyimana Francois,  asubiza ibibazo yabajijwe n’abanyamakuru ku abakora uburaya bahohoterwa n’abanyerondo, yavuze ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, ngo kugira ngo irondo rikorwe neza, akarere kashyizeho imodoka icunga umutekano n’ijoro inafashe abantu babafata hakurikijwe n’amategeko.

Avuga kandi ko ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahurira mucyo bise “JOK” aho basobanura abaturage ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu; basobanura uburyo umuntu afatwa, nabo bakagenzura abakora irondo, binaramutse bibayeho byaba ari umuntu ku giti cye atari ubuyobozi.

Avuga ko icyo kibazo kigaragajwe, iyo modoka y’irondo izajya ibigenzura kandi ngo bagiye kubiganiraho n’inzego zitandukanye z’umutekano kubera ko ari ikibazo gikomeye badashobora guceceka ngo gufata ingamba mu nama z’umutekano zitandukanye.

Yashoje avuga kandi ko ngo niba hari n’ibyabaye  bazabatungira agatoki, hanyuma  ababikoze bahanwe by’intangarugero  kuko ntawe uri hejuru y’amategeko ndetse n’abandi bibabere isomo kugira ngo icyo kintu gicike burundu.

Burasa Jean Gualbert

 

2018-10-12
Editorial

IZINDI NKURU

Uko Jakaya Kikwete yabuze igihembo cya Mo Ibrahim

Uko Jakaya Kikwete yabuze igihembo cya Mo Ibrahim

Editorial 16 Jun 2016
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yerekeje muri Senegal aho igiye kwitabira shampiyona ya Afurika ya Taekwondo.

Editorial 01 Jun 2021
Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

Mu cyunamo hagaragagaye ibyaha 24 by’abafite ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 14 Apr 2017
DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique

DIGP Marizamunda yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri Centrafrique

Editorial 03 Apr 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere
UBUKUNGU

Gahunda ya NEPAD igiye guhindurwa Ikigo cya AU gishinzwe iterambere

Editorial 10 Jul 2018
Bujumbura yabujije abadepite bayo muri EALA kuza I Kigali ariko ibikorwa birakomeje
ITOHOZA

Bujumbura yabujije abadepite bayo muri EALA kuza I Kigali ariko ibikorwa birakomeje

Editorial 06 Mar 2017
Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro
Mu Rwanda

Impaka ndende no gutakamba mu rubanza rw’abo kwa Rwigara rwarangiye mu ijoro

Editorial 19 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru