• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Ibiganiro bihuza Abarundi bigomba gupfundikirwa bitarenze Ukwakira 2018

Ubwanditsi 16 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Icyiciro cya gatanu cy’ibiganiro bihuza impande zitavuga rumwe mu Burundi, giterejwe gushyirwaho akadomo kuwa 24 Ukwakira uyu mwaka, kitezweho guharura inzira igana ku matora azira amakemwa ya Perezida ateganyijwe kuba mu 2020.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi y’umuhuza muri ibyo biganiro Benjamin Mkapa, avuga ko abatavuga rumwe na Leta bose bamaze gutumirwa, ukuyemo abafite inzandiko zibata muri yombi.

The EastAfrican ikavuga ko uwo wayitangarije ibyo yagize ati “ Twatumiye abo muri CNARED badafite impapuro zo kubata muri yombi.”

CNARED ni Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki ikorera mu buhungiro yishyize hamwe ngo iharanire ko Amasezerano ya Arusha adahungabanywa n’ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza.

Iri huriro ryashinzwe nyuma y’intugunda zakurikiye ukwiyamamariza manda ya gatatu kwa Nkurunziza mu 2015, abagize iri huriro bavugaga ko kwari kunyuranije n’ayo masezerano ya Arusha, ndetse n’Itegeko nshinga igihugu cyagenderagaho.

Muri ibi biganiro, biteganyijwe ko ingingo yo gukuraho impapuro zo guta muri yombi abarwanashyaka ba CNARED bagera kuri 34 ndetse n’imbabazi rusange ku byo bashinjwa biri mu bintu bishobora kuzafata umwanya utari muto muri byo.

Mkapa we akavuga ko uko byagenda kose, abo bashinjwa kugomera ubutegetsi bwa Nkurunziza hari umusanzu bategerejweho mu kugarura amahoro mu Burundi, ndetse bamwe uruhare rwabo muri ibyo bikorwa rwigaragaza.

Amakuru agera iki kinyamakuru yemeza nta shiti ko Perezida Uhuru Kenyatta na John Magufuli bagize uruhare runini mu buryo bw’ibanga mu gutuma Perezida Petero Nkurunziza afata umwanzuro wo kutazongera kwiyamamaza mu 2020.

Ibizava muri ibi biganiro, bizamurikirwa abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba izaterana mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2018.

2018-10-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Ubwanditsi 04 Sep 2019
Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Ubwanditsi 24 Sep 2019
Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Umwuka mubi hagati ya Kongo- Kinshasa na Kenya wafashe indi ntera.

Ubwanditsi 17 Dec 2023
FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

FDLR yiyemereye ku mugaragaro ko yapfushije  Petero Nkurunziza nk’ umuterankunga wayo ukomeye

Ubwanditsi 11 Jun 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Dore umuti Perezida Kagame yatanze watuma Afurika isatira iterambere Aziya igezeho
INKURU NYAMUKURU

Dore umuti Perezida Kagame yatanze watuma Afurika isatira iterambere Aziya igezeho

Ubwanditsi 28 Jan 2018
U Rwanda rwazamutse imyanya 10 mu bipimo by’amahoro mu 2018
Mu Rwanda

U Rwanda rwazamutse imyanya 10 mu bipimo by’amahoro mu 2018

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Byinshi ku rupfu rw’ababyeyi babiri n’imitangire ya serivisi mu bitaro bya Muhima

Byinshi ku rupfu rw’ababyeyi babiri n’imitangire ya serivisi mu bitaro bya Muhima

Ubwanditsi 10 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru