Iki cyumweru dushoje nta wavuga ko cyagendekeye neza abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika, USA, kuko cyaranzwe n’ibikorwa byuzuye urwango ndetse bigasiga bamwe bambuwe ubuzima.
Bijya gutangira, ku wa Gatatu umuzungu wari usanzwe ufite amateka yo guteza imvururu yishe arashe abirabura b’Abanyamerika babiri mu iguriro rya Kroger muri Leta ya Kentucky.
Gregory Bush w’imyaka 51 ngo yabanje kugerageza kwinjira mu rusengero rw’abirabura ruri mu gace ka Jeffersontown, ariko ntibyamukundira kuko imiryango yari ifungishije urufunguzo.
Uyu mugabo wari usanzwe afite amateka yo kwanga abirabura n’uburwayi bwo mu mutwe yahise yerekeza muri ririya gururo arasa Maurice Stallard w’imyaka 69 na Vickie Jones w’imyaka 67.
Ibi byabaye mu gihe Abanyamerika bari bakomeje guterwa ubwoba n’ubutumwa burimo ibisasu bwari bukomeje kohererezwa ibikomerezwa muri politiki.
Ku wa Mbere nibwo ubutumwa bwa mbere bwabonetse mu rugo rw’umuherwe George Soros, nyuma y’iminsi ibiri gusa Urwego rushinzwe ubutasi rwatangaje ko rwatahuye ubundi bwari bugenewe Barack Obama wabaye Perezida wa 44 wa Amerika na Hillary Clinton wahigitswe na Perezida Donald Trump mu matora.
Nyuma y’aho habonetse ubwoherejwe ahakorera CNN, n’ubwari bugenewe abarimo; John Brennan wayoboye CIA, Robert de Niro uzwi muri Sinema na Joe Biden wabaye visi perezida wa Amerika.
Ku wa Gatanu Cesar Sayoc uvugwaho kuba yarohereje ubutumwa bugera kuri 14 burimo ibisasu nyabyo nubwo nta na kimwe kigeze gituruka, yatawe muri yombi.
Yakunze kugaragaza ko akunda Trump, akanga abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibye.
Ku wa Gatandatu mu gitondo uwitwa Robert Bowers w’imyaka 46 yinjiye mu rusengero rw’Abayahudi rwa Tree of Life, yica abantu 11, batandatu barakomereka.
Ubuyobozi bwatangaje ko uyu nawe yagiye akunda gushyira hanze ubutumwa bugaragaza urwango afitiye abayahudi, ndetse ibyo yagiye yandika biri gukorwaho iperereza.
Nk’uko CNN dukesha iyi nkuru yabyanditse, Intumwa nkuru ya Leta, Jeff Sessions, yatangaje ko Bowers akurikiranyweho ibyaha by’urwango n’ibindi bishobora gutumwa ahanishwa kwicwa igihe byaba bimuhamye kandi ibikorwa nk’ibi bidashobora kwihanganirwa.
Perezida Trump nawe yagarutse kuri ubu bwicanyi, avuga ko Abanyamerika bose bari mu cyunamo, anasaba abantu kunga ubumwe kugira ngo babashe guhashya urwango.
Nubwo kuri iki cyumweru ubuzima bwakomeje, bamwe bagakomeza icyunamo abandi bakajya mu bikorwa bisanzwe birimo amasengesho, imikino n’ibindi, Abanyamerika ntibazapfa kwibagirwa urwango rwagaragajwe mu masaha 72 gusa.