• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

U Burundi bwasabwe gusaba Loni imbabazi

Editorial 29 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burenganzira bwa muntu, Michelle Bachelet, yatangaje ko Leta y’u Burundi ikwiye gusaba imbabazi nyuma yo kwibasira abakozi ba Komisiyo yigenga ishinzwe iperereza ku bibazo biri muri iki gihugu.

Ku wa Gatatu nibwo Ambasaderi w’u Burundi muri Loni, Albert Shingiro yatesheje agaciro abakozi b’iriya komisiyo, anavuga ko azabageza imbere y’ubutabera.

Shingiro yagereranyije Doudou Diene uyobora iyi komisiyo, n’umwe mu bagize uruhare mu bucuruzi bw’abacakara, ibintu Bachelet yemeza ko ari igisebo no kumutesha agaciro.

Umuvugizi we, Ravina Shamdasani, yabwiye Ijwi rya Amerika ko u Burundi buri mu banyamuryango 47 bagize Akanama k’Ishami rya Loni ryita ku Burenganzira bwa Muntu, kandi uyu mwanya ugendana n’inshingano zitoroshye.

Yakomeje avuga ko kwibasira abagize komisiyo yashyizweho n’Ishami u Burundi bubereye umunyamuryango, bakabwirwa ko bazagezwa imbere y’ubutabera kandi hakoreshejwe imvugo zikomeretsa bidashobora kwihanganirwa.

Iyi komisiyo yibasiwe na Ambasaderi Shingiro yashyizweho muri Nzeri 2016, imaze gushyira hanze raporo nyinshi zivuga ku bikorwa bigaragaza uburyo uburenganzira bwa muntu butubahirizwa.

Guverinoma y’u Burundi ariko ntiyigeze yemera gukorana n’iyi komisiyo cyangwa ngo iyemerere kwinjira mu gihugu.

U Burundi bwakunze kugaragaza ko raporo zikorwa n’iyi komisiyo zishingira ku makuru y’ibinyoma, yihishwe inyuma n’impamvu za politiki.

2018-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Abijuru Ernest wakorewe iyicarubozo ry’inkazi muri Uganda arembeye ku Kamonyi

Editorial 23 Sep 2019
Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Imiryango igiye kujuririra ihagarikwa ry’iperereza ku ruhare rw’abafaransa mu Bisesero

Editorial 01 Oct 2018
Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Editorial 19 Jan 2022
RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

RDB irasubiza Prof. Neirotti wanenze amasezerano u Rwanda rwagiranye na Arsenal

Editorial 25 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu
Mu Mahanga

Polisi irwanya ruswa nk’icyaha gihungabanya uburenganzira bwa muntu

Editorial 26 Oct 2016
80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro
UBUKUNGU

80% by’amata mu Rwanda ntabyazwa undi musaruro

Editorial 20 Jun 2018
Ku munsi ubanziriza uwa nyuma- ‘ Paul Kagame ‘ yiyamamarije I Gicumbi mu karere Inkotanyi zashinzemo  ibirindiro  mbere yo kubohora Igihugu
Mu Rwanda

Ku munsi ubanziriza uwa nyuma- ‘ Paul Kagame ‘ yiyamamarije I Gicumbi mu karere Inkotanyi zashinzemo ibirindiro mbere yo kubohora Igihugu

Editorial 01 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru