Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko mu gihembwe cya gatatu cyarangiye muri Nzeri 2018, urwego rw’imari rwitwaye neza ndetse n’inguzanyo zitishyurwa zikagabanuka.
Nyuma y’inama ngarukagihembwe y’Akanama Gashinzwe ubusugire bw’urwego rw’imari (FSC) yo ku wa 30 Nzeri 2018, BNR yatangaje ko inzego z’imari zose zagize urwunguko mu mezi atatu ashize.
Mu itangazo BNR yashyize ahagaragara, igaragaza ko banki zungutse miliyari 37.24 Frw nyuma yo kwishyura imisoro, mu mwaka ushize mu gihe nk’iki inyungu ikaba yari miliyari 30.6 Frw.
Naho inyungu y’ibigo by’imari iciriritse yavuye kuri miliyari 2.3 Frw igera kuri miliyari 4.3 Frw.
BNR isobanura ko urwo rwunguko ku urwego rw’imari rwakomotse ku bukungu bwitwaye neza mu mezi atandatu ya mbere ya 2018.
Mu bindi bikomeye byagaragaye ni uko inguzanyo zitishyurwa mu mabanki zagabanutse zikava kuri 7.7 % muri Nzeri 2017 zikagera kuri 7.2% muri Nzeri 2018. Mu bigo by’imari iciriritse, zavuye ku 8% muri Nzeri 2017 zigera kuri 6.8% muri Nzeri 2018.
Iri gabanuka ryakomotse ku izamuka ry’ubukungu mu gihugu no gusiba imyenda yashyizwe mu cyiciro cy’ iri mu gihombo.
Umutungo w’Urwego rw’imari nawo ukomeje kwiyongera. Uw’amabanki wazamutseho 10.4 %, ugera kuri miliyari 2.905 Frw kugeza mu mpera za Nzeri 2018. Mu mwaka ushize nk’icyo gihe, wari wazamutseho 17.1%.
Umutungo w’ibigo by’imari iciriritse wo wazamutseho 12.3% ugera kuri miliyari 272 Frw mu gihe mu mwaka washize wari wazamutseho 9.5 %.
Ni mu gihe umutungo w’urwego rw’ubwiteganyirize yazamutseho 8% akagera kuri miliyari 747 Frw, mu mwaka ushize yari 15%.
Umutungo w’ibigo by’ubwishingizi wazamutseho 13% ugera kuri miliyari 437 Frw.