Umunya-Canada, Michaëlle Jean, uherutse gutsindwa bikomeye na Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yokejwe igitutu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwita Diane Rwigara impirimbanyi y’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’uko urubanza rwe rukwiye gukurikiranwa byihariye.
Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi yiharira icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.
Bombi kuri uyu wa Gatatu Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 22, igihe urukiko rwaba rubahamije ibyaha baregwa.
Mbere y’uko urubanza rwabo rusomwa, Michaëlle Jean uri mu minsi ye ya nyuma muri OIF dore ko azatanga imfunguzo z’ubunyamabanga muri Mutarama 2019, yanditse kuri Twitter ko urubanza rwabo rukwiye gukurikiranwa mu buryo bw’umwihariko.
Yagize ati “Dukurikirane n’ubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu Rwanda impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali ‘guteza imvururu’.”
Umunya-Canada yahise yamaganwa, yerekwa ko ari kurengera.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yahise amusubiza ati “ipfunwe ryo gutsindwa ryatumye uta umutwe.”
Yakomeje agira ati “Umunyamabanga Mukuru mushya yaratowe kandi muri ibi byumweru bike usigaje, nta burenganzira ufite bwo gukoresha umwanya urimo mu guha umurongo Mushikiwabo ugusimbuye n’igihugu cye.”
Si Nduhungirehe gusa wihanije Michaëlle Jean, hisukiranyije ubutumwa bw’abandi bantu batandukanye, bibaza ku magambo ye.
Uwitwa Utumatwishima yagize ati “Ni uku umuntu yirangiza. Waratsinzwe, icyiza ni uko wakwicecekera. U Rwanda na Mushikiwabo barakurenze, nta bushobozi muri politiki ufite bwo kubavugaho.”
Uwitwa Providence Tuyisabe we yabwiye Michaëlle Jean ko yajyaga amufata nk’umunyabwenge ariko ati “urantengushye. Ubu mpise nemeranya n’abanya-Canada bagukuyeho amaboko i Erevan.”
Michaëlle yaterewe icyizere bikomeye mu minsi ye ya nyuma nk’umuyobozi wa OIF, ndetse harabura amasaha make ngo amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya abe, Canada nk’igihugu cye cyari cyaragaragaje ko cyifuza ko yongererwa manda, cyamuvanyeho amaboko, kiyoboka umukandida ushyigikiwe na benshi, Louise Mushikiwabo.
Ni ibintu byariye Michaëlle kuko amaze kubona ko amaherezo asigaye wenyine, mu ijambo yavugiye imbere y’abakuru b’ibihugu i Erevan hatangizwa inama ya OIF, yabazaga niba biteguye gutatira amahame ya OIF kubera ubwumvikane bwa bamwe, asa n’uvuga ko yagambaniwe.
Mu mvugo ye yibajijweho cyane, hari n’aho yabajije abakuru b’ibihugu niba “twiteguye kwemera ko Demokarasi, uburenganzira n’ubwigenge bisigara ari amagambo.”
Gusa mu kiganiro aheruka guha RFI na France 24, Perezida Kagame yavuze ko uburakari bwa Michaelle nta gaciro bufite.
Yavuze ko Michaëlle akwiye kwibuka ko ajya guhabwa uwo mwanya habayeho gucikamo ibice hagati y’ibice bigize uwo muryango, bitandukanye na Mushikiwabo kuko we yatowe ku bwumvikane kandi ibihugu byinshi bikagaragaza ko bimushyigikiye.
Yavuze ko gushinja OIF akagambane ari igitutsi ku bihugu biyigize.
Ati “Kuvuga gutyo ni igitutsi ku buhanga bw’abantu benshi n’ibihugu bigize Francophonie. Ariko ndabyumva yakigize ikibazo cye bwite, bituma arakara, biragaragara mu mbwirwaruhame ye yari arakaye cyane.”
Gusa kuri Perezida Kagame, ngo ntacyo byari bimubwiye kuko imyitwarire nk’iyo yahuye nayo inshuro nyinshi.
Lille
Nyamara mwitondere amagambo muvuga ,cyane Ambassadeur Olivier; Wagirango si umu ..Diplomate , none se ko Michaelle yatsinzwe kuki nawe yagukoresha amakosa yo gukoresha imvugo imeze nk itarimo uburere??
Ambassadeur ntabwo aterana amagambo atanya ahubwo arunga .
Muraza kubibona vuba.
katsibwenene
US REPRESENTATIVE WE KO YAVUZE MUKABA MUTAMUTUTSE???????? MW’IJURU HARI IMANA IRENGANURA IMFUBYI N’ABAPFAKAZI