• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Nyuma yo gutsindwa na Mushikiwabo k’Ubuyobozi bwa OIF Michaella Jean yatangiye kwivanga muri politiki y’u Rwanda

Ubwanditsi 09 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU

Umunya-Canada, Michaëlle Jean, uherutse gutsindwa bikomeye na Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), yokejwe igitutu ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwita Diane Rwigara impirimbanyi y’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo n’uko urubanza rwe rukwiye gukurikiranwa byihariye.

Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yashakaga kwiyamamariza kuyobora igihugu, agahurira n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Mukangemanyi yiharira icyaha cy’ivangura n’amacakubiri.

Bombi kuri uyu wa Gatatu Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 22, igihe urukiko rwaba rubahamije ibyaha baregwa.

Mbere y’uko urubanza rwabo rusomwa, Michaëlle Jean uri mu minsi ye ya nyuma muri OIF dore ko azatanga imfunguzo z’ubunyamabanga muri Mutarama 2019, yanditse kuri Twitter ko urubanza rwabo rukwiye gukurikiranwa mu buryo bw’umwihariko.

Yagize ati “Dukurikirane n’ubushishozi bukomeye urubanza ruregwamo mu Rwanda impirimbanyi y’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo Diane Rwigara na nyina baherutse gufungurwa by’agateganyo mu Ukwakira, bashinjwa mu Rukiko rw’i Kigali ‘guteza imvururu’.”

Umunya-Canada yahise yamaganwa, yerekwa ko ari kurengera.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y‘Iburasirazuba, Amb. Nduhungirehe Olivier, yahise amusubiza ati “ipfunwe ryo gutsindwa ryatumye uta umutwe.”

Yakomeje agira ati “Umunyamabanga Mukuru mushya yaratowe kandi muri ibi byumweru bike usigaje, nta burenganzira ufite bwo gukoresha umwanya urimo mu guha umurongo Mushikiwabo ugusimbuye n’igihugu cye.”

Si Nduhungirehe gusa wihanije Michaëlle Jean, hisukiranyije ubutumwa bw’abandi bantu batandukanye, bibaza ku magambo ye.

Uwitwa Utumatwishima yagize ati “Ni uku umuntu yirangiza. Waratsinzwe, icyiza ni uko wakwicecekera. U Rwanda na Mushikiwabo barakurenze, nta bushobozi muri politiki ufite bwo kubavugaho.”

Uwitwa Providence Tuyisabe we yabwiye Michaëlle Jean ko yajyaga amufata nk’umunyabwenge ariko ati “urantengushye. Ubu mpise nemeranya n’abanya-Canada bagukuyeho amaboko i Erevan.”

Michaëlle yaterewe icyizere bikomeye mu minsi ye ya nyuma nk’umuyobozi wa OIF, ndetse harabura amasaha make ngo amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya abe, Canada nk’igihugu cye cyari cyaragaragaje ko cyifuza ko yongererwa manda, cyamuvanyeho amaboko, kiyoboka umukandida ushyigikiwe na benshi, Louise Mushikiwabo.

Ni ibintu byariye Michaëlle kuko amaze kubona ko amaherezo asigaye wenyine, mu ijambo yavugiye imbere y’abakuru b’ibihugu i Erevan hatangizwa inama ya OIF, yabazaga niba biteguye gutatira amahame ya OIF kubera ubwumvikane bwa bamwe, asa n’uvuga ko yagambaniwe.

Mu mvugo ye yibajijweho cyane, hari n’aho yabajije abakuru b’ibihugu niba “twiteguye kwemera ko Demokarasi, uburenganzira n’ubwigenge bisigara ari amagambo.”

Gusa mu kiganiro aheruka guha RFI na France 24, Perezida Kagame yavuze ko uburakari bwa Michaelle nta gaciro bufite.

Yavuze ko Michaëlle akwiye kwibuka ko ajya guhabwa uwo mwanya habayeho gucikamo ibice hagati y’ibice bigize uwo muryango, bitandukanye na Mushikiwabo kuko we yatowe ku bwumvikane kandi ibihugu byinshi bikagaragaza ko bimushyigikiye.

Yavuze ko gushinja OIF akagambane ari igitutsi ku bihugu biyigize.

Ati “Kuvuga gutyo ni igitutsi ku buhanga bw’abantu benshi n’ibihugu bigize Francophonie. Ariko ndabyumva yakigize ikibazo cye bwite, bituma arakara, biragaragara mu mbwirwaruhame ye yari arakaye cyane.”

Gusa kuri Perezida Kagame, ngo ntacyo byari bimubwiye kuko imyitwarire nk’iyo yahuye nayo inshuro nyinshi.

2018-11-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU, Addis-Ababa

Perezida Kagame yayoboye inama y’abagize nyobozi ya AU, Addis-Ababa

Ubwanditsi 27 May 2018
Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Gusara ni ugushishikara: Kwa Thomas Nahimana bafite” minisitiri ushinzwe inzererezi” muri Leta y’inzererezi n’abazunguzayi.

Ubwanditsi 30 Aug 2024
Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Uko Uganda yayoboye batayo idasanzwe yasubije Perezida Nkurunzi i Burundi yakorewe coup d’etat.

Ubwanditsi 21 Aug 2018
Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda

Nta kinyoma Uganda itazashinja u Rwanda, Ubu noneho umwanditsi Kakwenza Rukirabashaija wakorewe iyicarubozo bamuhinduye intasi y’u Rwanda

Ubwanditsi 04 Jan 2022

2 Ibitekerezo

  1. Lille
    November 9, 20189:38 am -

    Nyamara mwitondere amagambo muvuga ,cyane Ambassadeur Olivier; Wagirango si umu ..Diplomate , none se ko Michaelle yatsinzwe kuki nawe yagukoresha amakosa yo gukoresha imvugo imeze nk itarimo uburere??
    Ambassadeur ntabwo aterana amagambo atanya ahubwo arunga .
    Muraza kubibona vuba.

    Subiza
  2. katsibwenene
    November 11, 20189:03 am -

    US REPRESENTATIVE WE KO YAVUZE MUKABA MUTAMUTUTSE???????? MW’IJURU HARI IMANA IRENGANURA IMFUBYI N’ABAPFAKAZI

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup
Amakuru

U Rwanda rwatangiye neza rutsinda Uganda mu irushanwa ryo ku rwego rw’Isi rizwi nka Davis Cup

Ubwanditsi 05 Jul 2022
Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya
Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Kenyatta wongeye gutorerwa kuyobora Kenya

Ubwanditsi 12 Aug 2017
Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali
Mu Rwanda

Perezida Magufuli yahisemo kutaza mu nama ya AU i Kigali

Ubwanditsi 16 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru