• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»CAF: APR FC yatomboye Club Africain yo muri Tunisia, Mukura VS yo izahangana n’iya Kwizera muri Afurika y’Epfo

CAF: APR FC yatomboye Club Africain yo muri Tunisia, Mukura VS yo izahangana n’iya Kwizera muri Afurika y’Epfo

Editorial 12 Nov 2018 IMIKINO

APR FC ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League izahangana na Club Africain yo muri Tunisia naho muri CAF Confederation Cup ho Mukura VS izatangira isura Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo.

Ku wa Gatandatu tariki 3 Ugushyingo 2018 mu Mujyi wa Rabat muri Maroc hateraniye inama y’ubuyobozi ya CAF iberamo tombola y’uko amakipe azahura mu marushanwa abiri y’iyi mpuzamashyirahamwe ‘Total CAF Champions League na CAF Confederation Cup’, ariko ntibahise batangaza ibyavuyemo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018 nibwo amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu byose bya Afurika yemenyeshejwe aho amakipe yo muri ibyo bihugu azatangirira urugendo rwo gushaka ibikombe,

APR FC izahagararira u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo yatomboye Club Africain bita ‘CA’ yo muri Tunisia yarangirije ku mwanya wa gatatu muri shampiyona y’iki gihugu.

Umukino ubanza uzabera kuri Stade Regional ya Kigali tariki 27 Ugushyingo 2018 naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Olympique de Radès yo mu Mujyi wa Tunis tariki 4 Ukuboza 2018.

Ikipe izakomeza izacakirana n’ikipe izakomeza hagati ya Al-Ahli Khartoum Club yo muri Sudani n’Ikipe y’Ingabo za Zanzibar, JKU SC (Jeshi la Kujenga Uchumi Sports Club).

Muri CAF Confederation Cup u Rwanda ruzahagararirwa na Mukura VS yatwaye igikombe cy’Amahoro. Yatomboye Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo, ikipe itozwa na Luc Eymael wahoze muri Rayon Sports, inafite umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Olivier Kwizera.

Umukino ubanza uzabera kuri Goble Park stadium mu Mujyi wa Bethlehem wo mu Ntara ya Free State tariki 28 Ugushyingo 2018, naho uwo kwishyura ubere kuri Stade Huye tariki 5 Ukuboza 2018.

Uko amakipe yo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba yatomboye

· Le Messager FC de Ngozi (Burundi) vs Al-Masry SC (Misiri)
· Gor Mahia FC (Kenya) vs Nyasa Big Bullets (Malawi)
· Simba SC (Tanzania) vs Mbabane Swallows (Eswatini)
· Vipers FC (Uganda) vs Al-Merrikh (Sudani)

2018-11-12
Editorial

IZINDI NKURU

Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri  Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2

Rukundo Abdoul Rahman wakiniraga Amagaju FC yerekeje muri Rayon Sports ku masezerano y’imyaka 2

Editorial 29 Jun 2024
Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Lionel Messi yakuyeho agahigo Cristiano Ronaldo yari amaranye iminsi

Editorial 30 Oct 2019
Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru

Cassa Mbungo André yatandukanye n’ikipe ya AS Kigali yari abereye umutoza mukuru

Editorial 30 Nov 2023
Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique

Mutsinzi Ange Jimmy yasinyiye FK Jerv yo muri Norvège, Sibomana Patrick we yerekeje muri Mozambique

Editorial 07 Feb 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani
Mu Mahanga

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

Editorial 29 Mar 2016
Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022
Amakuru

Habura umunsi umwe, ikipe ya Gasabo United yikuye mu irushanwa ryo guhatanira gukina ikiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2021-2022

Editorial 17 Sep 2021
Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda
Amakuru

Mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda

Editorial 16 Sep 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru