• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Icyoba ni cyose mu mujyi wa Kampala

Icyoba ni cyose mu mujyi wa Kampala

Editorial 14 Nov 2018 ITOHOZA

Igisirikare cya Uganda cyigabye ku bwinshi mu mujyi wa Kampala no mu Karere ka Wakiso. Kuri ubu nk’uko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza, abasirikare kabuhariwe baragaragara kuri buri sitasiyo ya polisi muri utu duce twavuzwe haruguru ndetse hakiyongeraho n’uburinzi bwo mu ijoro.

Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Leta ya Museveni  bavuga ko ibi bintu bikwiye kwibazwaho.

Umuvugizi w’Ishyaka  Forum For Democratic Change (FDC), Ssemujju Nganda yagize ati” Twebwe nk’ishyaka rya politiki duhangayikishijwe no kubona  abasirikare bakora akazi ubusanzwe gakora abapolisi.”

Uyu mugabo avuga ko biteye inkeke kubona ibi byarakozwe abaturage ntibasobanurirwe impamvu ibitera.

Ati”  Uku kugaba abasirikare kwabayeho abashinzwe gusobanurira abaturage nta mpamvu bababwiye uburyo bumva ko iby’umutekano bireba igisirikare gusa.”

FDC ivuga ko nyuma yaho aba basirikare bakwirakwije mu mujyi wa Kampala, abayoboke bayo bagiye batabwa muri yombi mu gihe abandi baburiwe irengero.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig. Richard Karemire avuga ko kuba abasirikare bari mu mujyi wa Kampala nta muntu bikwiye gutera mpungenge.

Ati”  Nta mpungenge bikwiye gutera . Aho ari ho hose bikenewe, UPDF yiteguye gufasha polisi kurinda umutekano no guhangana n’abanyabyaha.”

Andi makuru avuga ko igisirikare kiri kugaragagara cyane muri Kampala na Wakiso nyuma yaho abakomeje kwivugana abayobozi bakuru mu gipolisi batangaje ko bagiye kugaba ibitero simusiga muri iyi minsi mikuru y’umwaka.

2018-11-14
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Editorial 12 Mar 2020
Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo

Umunyamideli Mupende Alexia yishwe, harakekwa umukozi wo mu rugo

Editorial 09 Jan 2019
Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Mu minsi ya vuba Burundi 24 TV irasohora inkuru mbarankuru itangaje kuri Nkurunziza n’ababyeyi be

Editorial 04 Feb 2019
Ishyamba si ryeru :  Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene  12.000 USD,  yasize atishyuye

Ishyamba si ryeru : Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene 12.000 USD, yasize atishyuye

Editorial 28 Aug 2016

Igitekerezo kimwe

  1. Surwumwe
    November 15, 20181:18 pm -

    Ko muitavuga mu rwanda. aho abasirikare bagaragara kuri buri metero icumi kandi muri za karitsiye zose za Kigali ndetse no munkengero zayo????!!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamirambo : Me Ntaganda  akomereje iwe mu rugo  imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara
Mu Rwanda

Nyamirambo : Me Ntaganda akomereje iwe mu rugo imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara

Editorial 01 Mar 2017
Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview
POLITIKI

Rwanda: A Servant Leader, population satisfaction and a people’s worldview

Editorial 10 Mar 2016
BURUNDI : Gihamya ko FDLR iri ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza (Yavuguruwe)
INKURU NYAMUKURU

BURUNDI : Gihamya ko FDLR iri ku bwinshi mu barinda Perezida Pierre Nkunziza (Yavuguruwe)

Editorial 13 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru