Igisirikare cya Uganda cyigabye ku bwinshi mu mujyi wa Kampala no mu Karere ka Wakiso. Kuri ubu nk’uko ikinyamakuru Chimpreports kibitangaza, abasirikare kabuhariwe baragaragara kuri buri sitasiyo ya polisi muri utu duce twavuzwe haruguru ndetse hakiyongeraho n’uburinzi bwo mu ijoro.
Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Leta ya Museveni bavuga ko ibi bintu bikwiye kwibazwaho.
Umuvugizi w’Ishyaka Forum For Democratic Change (FDC), Ssemujju Nganda yagize ati” Twebwe nk’ishyaka rya politiki duhangayikishijwe no kubona abasirikare bakora akazi ubusanzwe gakora abapolisi.”
Uyu mugabo avuga ko biteye inkeke kubona ibi byarakozwe abaturage ntibasobanurirwe impamvu ibitera.
Ati” Uku kugaba abasirikare kwabayeho abashinzwe gusobanurira abaturage nta mpamvu bababwiye uburyo bumva ko iby’umutekano bireba igisirikare gusa.”
FDC ivuga ko nyuma yaho aba basirikare bakwirakwije mu mujyi wa Kampala, abayoboke bayo bagiye batabwa muri yombi mu gihe abandi baburiwe irengero.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda (UPDF), Brig. Richard Karemire avuga ko kuba abasirikare bari mu mujyi wa Kampala nta muntu bikwiye gutera mpungenge.
Andi makuru avuga ko igisirikare kiri kugaragagara cyane muri Kampala na Wakiso nyuma yaho abakomeje kwivugana abayobozi bakuru mu gipolisi batangaje ko bagiye kugaba ibitero simusiga muri iyi minsi mikuru y’umwaka.
Surwumwe
Ko muitavuga mu rwanda. aho abasirikare bagaragara kuri buri metero icumi kandi muri za karitsiye zose za Kigali ndetse no munkengero zayo????!!!