Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko umunyamakuru Mugabe Robert afungwa by’agateganyo, kubera ibyaha akekwaho birimo gusambanya umwana no gutera inda umukobwa bakagerageza kuyikuramo.
Uyu munyamakuru uyobora ikinyamakuru Greatlakes Voice, yatawe muri yombi muri Nzeri 2018 ariko aza gufungurwa by’agateganyo n’icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama, ku wa 8 Ukwakira 2018.
Ubushinjacyaha bwajuririye iki cyemezo cy’uru rukiko cyamwemereraga gukurikiranwa ari hanze ya gereza.
Mu bujurire kuri uyu wa Gatatu, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30, akazakurikiranwa ku byaha ashinjwa ari muri gereza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Mugabe yasambanyije abakobwa babiri bava inda imwe, umwe w’imyaka 19 amutera inda nyuma amushakira imiti yo kuyikuramo, anasambanya murumuna we w’imyaka 17 y’amavuko.
Ashinjwa gusambanya umwana, gufata ku ngufu umukobwa ufite imyaka y’ubukure akamutera inda ndetse n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda.
Mugabe aregwa hamwe na Dr Rurangwa Emmanuel na Dr Karegeya Byambu Adolphe, uwa mbere ashinjwa icyaha cy’ubwinjiracyaha bwo gukuramo inda naho uwa kabiri agashinjwa kumena ibanga ry’akazi.
Aba baganga bo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko bazakurikirwa bari hanze.
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
Ahanwe Hakurikije Itegeko