Guverinoma ya Uganda irateganya guhagarika status y’impunzi ku Banyarwanda ibihumbi baba muri iki gihugu nk’impunzi. Abakurikirana ibibera muri Uganda muri ino minsi bakemeza ko ari impamvu za Politiki n’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda ushobora kuvukamo n’intambara.
Ibyo kwirukana Abanyarwanda biheruka gutangazwa na Minisitiri ushinzwe impunzi mu nshingano ze, Hillary Onek ubwo yabonanaga n’abagize inteko ishinga amategeko ya EAC (EALA) I Kampala.
Yasobanuye ko Guverinoma ya Uganda iri guteganya guhagarika status y’impunzi ku banyarwanda ahubwo bagahabwa ibyangombwa byo gutura by’agateganyo.
Minisitiri Onek yavuze ko izi mpunzi zigiye gushyirwa mu maboko y’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ku buryo kumara igihe kirekire muri Uganda kwabo kuzajya kugengwa n’amategeko arebana n’abinjira n’abasohoka mu gihugu avuga ko hatangwa visa y’amezi atatu, nyuma ugasobanura impamvu ushaka gukomeza kuguma muri Uganda mu gihe ukeneye indi visa.
Minisitiri Onek kandi yahishuye ko igikorwa cyo kumvisha Abanyarwanda gusubira mu gihugu cyabo kitigeze cyoroha kuko benshi ngo badashaka gutaha.
Daily Monitor iheruka kwandika ko ibihumbi magana by’Abanyarwanda bahungiye muri Uganda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Banze gutaha.
Ariko, Guverinoma ya Uganda yemeza ko hasigaye Abanyarwanda babarirwa mu 14,000 bakiba muri iki gihugu nk’impunzi.
Umuyobozi Ushinzwe Ibibazo by’Impunzi muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, Rwahama Jean Claude, yavuze ko kuba Uganda ishaka gukuraho sitati y’ubuhunzi ku banyarwanda bahungiyeyo ari ikintu cyiza, cyane ko hatatekerezwaga ko byagera uyu munsi hari abanyarwanda b’impunzi bakiriyo.
Sitati y’ubuhunzi ku Banyarwanda bahunze kuva mu 1959 kugeza 1998 yarangiranye na tariki 31 Ukuboza 2017, icyo gihe gisiga Abanyarwanda bagera ku 16 000 bambuwe ubuhunzi.
Ibi byo kwirukana impunzi z’abanyarwanda muri Uganda byaherukaga muri 1982, ubwo uwari Perezida wa Uganda Milton Obote yirukanaga abanyarwanda, abaziza Museveni yitaga umunyarwanda kuko yari amaze kujya mu ishyamba [ 81] kurwanya ubutegetsi bubi bwa Obote maze Abanyarwanda benshi bari impunzi muri Uganda, baramuyoboka, ibi byatumye Obote abahambiriza , ariko bageze mu Mutara, Habyarimana yanga kubakira avuga ko u Rwanda rwuzuye nk’ikirahure cy’amazi. Bamwe muri izo mpunzi baguye mu mashyamba yo mu Mutara abandi bayoboka iy’ishyamba bakurikira Museveni kurwanya Obote.
Urwango rwaje gushibukamo imigenzo ya gitwari
Mu 1982 ubwo Gen Kabarebe yari mu mashuri yisumbuye, Leta ya Uganda yafashe icyemezo cyo kwirukana Abanyarwanda bari baravuye mu nkambi bakajya mu giturage korora inka n’ibindi, we n’umuryango we bari muri abo.
Avuga ko byabatwaye iminsi 21 kugera ku mupaka w’u Rwanda bashoreye inka ari nako bagenda barwana n’ibisambo agereranya nk’interahamwe zo mu Rwanda. Muri uru rugendo rurerure we yafataga nk’amahirwe kubera ubwana, yatandukanye n’ababyeyi asigara ariwe mukuru mu bo bari kumwe.
Ati “Njye numvaga kuza mu Rwanda ari ibintu byiza, ndavuga nti ‘ese ubu baraduhimye ko turi Abanyarwanda, bakaba batwirukanye badusubiza mu Rwanda, reka n’ubundi twitahire’ urumva iyo uri umwana ntabwo uba uzi politiki zihari.”
Nyuma yo kurara mu mashyamba iriya minsi yose, we n’abo bari kumwe baje kugera ku mupaka w’u Rwanda basigaranye inka 60 muri 200 bari bafite. Ahamya ko iki cyari ikintu kitababaje ugereranyije n’ibyo yabonye ubwo bageraga ku mupaka w’u Rwanda ahitwa Kizinga, ahari akagezi kitwa Umuyanja gatandukanya Uganda n’u Rwanda.
Iyo umuntu yahagararaga mu mazi yo muri uyu mugezi, yamugeraga mu mayunguyungu. Waje kuba impamvu y’intangiriro y’icyiciro gishya cy’ubuzima bwa Gen Kabarebe kuko aribwo yaje gusobanukirwa ko ibyo yitaga amahirwe yo kwirukanwa muri Uganda ari ibyago bikomeye, kuko kaporali umwe mu Ngabo z’u Rwanda yaje kumubera isomo rikomeye.
Ati “Tugeze ku mupaka inka zatangiye kujya mu mazi natwe tujyamo, twagiye kubona tubona akajipe karaje gaturutse Rwempasha ahabaga abasirikare, bwari ubwa mbere nari mbonye umusirikare w’u Rwanda.”
“Uwo musirikare yaraje ati ‘muri kuja [kujya] he?, tubona ibintu birahindutse, arongera ati ‘bisubireyo n’ibyo bika byanyu ntaho byakwirwa muri uru Rwanda.”
Nyuma yo kwinginga no gutakamba, uwo musirikare ngo yabajije ‘akana’ gato kamwe mu bo bagendaga batoragura mu nzira abandi babasize, ati ‘mbese sha ubundi mu Rwanda mwahunze iki?, akana kati “Twahunze abahutu.”
Uwo musirikare yumvise amagambo y’ako kana akubita igitwenge ababwira ijambo ryasembuye Gen Kabarebe akanzura kujya mu gisirikare.
Uwo musirikare ngo yagize ati “Ba sha abo mwahunze barahari ntaho bagiye, muri make reka mbabwire, murabona u Bugande burabanze n’u Rwanda rurabanga, ni ukuvuga ko n’Imana ibanga.”
Arongera ati ‘nta handi mwajya mwigumire muri ayo mazi kandi mutaharenga.”
Wari umunsi ugoye kuko ngo ntawashoboraga kujya inyuma bitewe n’uko abagande bari babatangatanze, no kujya mu Rwanda bidakunda kuko kaporali [uwo musirikare] yari yatanze amabwiriza.
Guhagarara muri ayo mazi kuva saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, bari kumwe n’inka no kuba bari babwiwe ko u Rwanda na Uganda bibanga n’Imana ikaba ibanga, nibyo byatumye Gen Kabarebe afata umwanzuro wo kujya mu gisirikare.
Yagize ati “Ayo masaha namaze mu nyanja niyo yatumye njya mu gisirikare, uwo munsi nibwo natekereje mvuga ngo nta yindi nzira umuntu afite.”
Gen Kabarebe yarwanye n’intare ijoro ryose
Kaporali amaze gutanga amabwiriza, Gen Kabarebe n’abo bari kumwe biyemeje kwambuka, ntiberekeza mu gice cyarimo abantu ahubwo bahitamo kugana muri pariki.
Bafashe iyo nzira mu ijoro barakambika. Bigeze nka saa sita z’ijoro Gen Kabarebe yumva intare yivugiye ku misozi ya Nyarupfubire, bidatinze iba ibagezeho iterura inka iyicisha hejuru ye iyikubita imbere yayiciye umuhogo irimo kunywa amaraso.
Ati “Nari ntararwana n’intare mu buzima ariko najyaga numva kera abantu bakuru bavuga ngo iyo urwana n’intare ikaza igusanga utera intambwe uyisanga, iyo ukoze ikosa ikaza igusanga ugatera intambwe imwe inyuma, iragufata.”
“Twarwanye n’intare burinda bucya turayishorera mu gitondo tuyinjiza mu Muvumba irambuka iragenda.”
Yemeza ko imbaraga yazikuye ku kuba aho muri iyo pariki, hari umuvandimwe wa Sekuru we wari warahiciwe n’intare, we yishyiramo ko itahamutsinda.
Yinjiye mu gisirikare cya Museveni atwawe mu ikamyo irimo inka
Gen Kabarebe avuga ko yageze mu nkambi yari yajyanywemo ababyeyi n’abandi agasanga umuryango wose urwaye macinya akiyemeza gusubira i Kampala muri Uganda n’amaguru anyuze muri Pariki kuko nta byangombwa yari afite byatuma aca mu nzira nyabagendwa.
Ageze ahitwa Rwentobo mu birometero nka 30 uvuye ku mupaka, yahasanze abantu bapakira inka mu ikamyo byabananiye ahitamo kuba umukoranabushake arazipakira baramwinginga ngo agende ku ikamyo azicunze kugera i Kampala nawe ntiyazuyaza agenda ku mahembe yazo.
Aho i Kampala niho yashakiye uburyo bwamugeza mu ishyamba ryarimo Museveni. Icyo gihe hari mu 1983.
Ati “Nagiye mu gisirikare kubera ibyambayeho byose, mbikuramo umujinya. Ako kababaro ko kutagira igihugu, ako kababaro ko gutotezwa uzira icyo uricyo, ako kababaro ko kubuzwa uburenganzira ntabwo ari njye njyenyine. Buri munyarwanda afite amateka amuremamo ishyaka rituma atibagirwa amateka.”
Intambara ya Uganda irangiye nibwo haje iyo kubohora u Rwanda, Gen Kabarebe avuga ko acyumva ayo makuru yayakiranye amaboko yombi kugeza we na bagenzi be batsinze urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside muri Nyakanga 1994.
Amateka ya Uganda agaragaza ko butigeze bugira ubuyobozi bwiza kuko Idi Amini yabaye Perezida wa Uganda guhera mu mwaka wi 1971 – 1979 , yaje gukurwa ku butegetsi na Obote nanone afatanije na Perezida Museveni akoresheje ubwenge bwinshi cyane kuko uyu mugabo nta mutimanama yagiraga uwo yumvaga ko yamuvuze nabi cyangwa ashaka kumurwanya yararaga amwishe.
Idi Amini ngo yaragiraga ihene iyo mucyaro ahitwa Koboko nyina aza gutandukana na se ajya ahitwa Lugazi aho yakuriye akinjira mu gisirikare.
Idi Amini yakuze akunda igisirikare ariko atarize amashuri, amaze kugera mu gisirikare kubera ukuntu yagiraga imbaraga yahawe ipeti rya Kapurari.
Kubera icyo gihe igihugu cya Uganda cyari cyarakolonejwe n’Abongereza nibo bakoresha igisirikare urebye bashakaga kumukoresha nk’umuntu babonaga utarize adafite ubwenge bwo kubarwanya ariko bamwibeshyeho kuko yakundaga igihugu cye cyane.
Idi Amini icyo gihe yoherejwe kujya kwiga ibya gisirikare Wiltshire mu Bwongereza mu 1963 ari naho yaherewe ipeti rya Colonel .
Mu 1951 mbere y’uko ajya mugisirikare yabanje kuba umuteramakofe ndetse atsindira kuba umuteramakofe wa mbere muri Uganda yose igihembo yamaranye imyaka 9 yose ntawe uramutsinda.
Uyu mugabo n’ubwo yari umunyagitugu ariko yakundaga abantu cyane ndetse ugasanga arajya mu mihango y’umuco wabo mu giturage, usanga yicaranye n’abaturage agenda asuhuza buri umwe ,ubona ko yicisha bugufi cyane.
Amaze kumenya ko abazungu bamukoresha amaze gutera Israel yabaye inshuti na Perezida wa Libya Col.Mu’ammar al-Qaddafi, agira imbaraga nyinshi yirukana n’Abazungu cyane cyane Abahinde yabahaye amasaha 24 kuba bavuye mu gihugu afata imodoka zabo zihenze n’indi mitungo akajya ayiha abasirikare bakuru mu rwego rwo kubashimisha kugirango ntibamurwanye.
Igihugu cyahuye n’ikibazo cy’ubucyene kubera ko nta bashoramari bari bahari nibwo Obote yongeye aragaruka amukura kubutegetsi afatanije na Museveni kuko bari baragiye kwitegura intambara muri Tanzania.
Idi Amini Dada
Obote yarongeye afata ubutegetsi ariko nawe ntiyabutinzeho kuko hagati aho hagiyeho abandi ba Perezida nk’uwitwa Binayisa n’abandi bategetsi iminsi ,uyu Binayisa we ntiyategetsi n’ukwezi kuko bivugwa ko yategetse iminsi hagati ya 24 na 28 nawe bamukuraho.
Museveni kubera yari umusirikare kandi afite ubwenge kurusha abakomoka mu Majyaruguru ya Uganda yagiye mu ishyamba akoresheje ubwenge bwinshi cyane ari nabyo bitumye amara imyaka myinshi atava kubutegetsi no kumukuraho bitapfa koroha.
Yagiye iwabo Mbarara kuko yari azi ko hariyo abasore benshi bakuranye nawe atangira kubabwira ko baza bakajya mu gisirikare harimo amahirwe menshi kandi ko ashaka gukuraho Perezida wariho icyo gihe ndetse yabanzaga kubyumvisha ababyeyi babo basore kugirango bamube hafi batazamurwanya ko yakoze ibintu atabibabwiye byamahirwe barabyemeye baramushyigikira.
Ubundi bwenge yakoresheje ni uko hari abasore yarazi nka Gen. Fred Rwigema n’abandi banyarwanda benshi azi ko ari impunzi arabiyegereza abumvisha amahirwe ari mukujya mugisirikare ko azabafasha gutaha mu gihugu cyabo bari barabujijwe na Habyarimana Juvenal wayoboraga u Rwanda icyo gihe.
Perezida Museveni byaramuhiriye ajya kubutegetsi ariko nawe ubu abagande bamaze kumurambirwa ni nde uzamukura ku butegetsi?
Perezida Museveni ubu biravugwa ko igihugu nawe amaze kucyica kuko ruswa yarakirenze ,nta mutekano w’abantu n’ibintu ,abantu baricana buri munsi ,ubu Inteko ishingamategeko ikaba imaze gucikamo ibice bamwe bamurwanya ko igihe kigeze ngo ave kubutegetsi abandi bamushyigikiye.
Kubera ukuntu yagiye azamura umuhungu we Muhoozi ,amwongeza amapeti bamwe batangiye kuvuga ko ariwe uzamusimbura n’ubwo Brig.Muhoozi ibyo yabihakanye ariko Museveni ntacyo arabivugaho. Ikigaragara ni uko Perezida Museveni, ashaka kwiyongeza indi manda , ariko yigizayo abasirikare bakomeye kugirango batazamurwanya.
Ikindi kandi arimo gukora ibishoboka byose kugirango ahungabanye umutekano w’u Rwanda ariko arangaza abanyauganda , yiyegereze bagenzi be nka Perezida Bashiir wa Sudan ndetse na Kiir n’abandi barimo Nkurunziza w’uBurundi akaba yaragerageje Kabila Perezida wa Congo arabyanga ubu Museveni akaba ashaka kumukuraho mu ibanga.
Sunday
Let them go. We shall escort them as we did to rpf
Sunday
Let them go. We shall escort them as we did to rpf
Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
Arikose Ko Museveni Na Kagame Bose Ko Bameze Nkabavandimwe Bari Gupfa Iki?