Muri Kamena 2017, Amerika yivanye byeruye mu masezerano ya Paris arebana n’imihindagurikire y’ibihe yashyizweho mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ihangayikishije Isi.
Ni icyemezo, Perezida wa Amerika, Donald Trump yavuze ko kigamije kuzuza inshingano ze zo kurinda Amerika n’abayituye.
Ibiro bye bya White House byasohoye inyandiko igaragaza ko ibyemezo bye birebana no kubungabunga ibidukikije bizatwara abenegihugu miliyari $500.
Ni imibare yatangajwe nyuma ya raporo y’impapuro 100 yasohowe ku wa Gatanu nyuma y’ibirori bizwi nka “Thanksgiving.”
Ivuga ko “Hari ibihamya ko imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku muntu yiyongera ubutitsa. Ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere ziteye inkeke mu gihugu cyose ndetse impungenge ku buzima bw’Abanyamerika, imibanire n’ubukungu ntibigarara.”
Itsinda rya Trump ryirinze kugaragaza ko politiki yo kureberera ibyangiza ikirere izoreka igihugu.
Abahanga mu by’ubumenyi bw’Isi bahuriye mu Kigo cyita ku Bidukikije cya National Climate Assessment (NCA) batanze impuruza ko kuba nta gikorwa bizagira ingaruka ndetse bigatwara Abanyamerika miliyari $500 ku mwaka bitewe n’ubwiyongere bw’indwara n’impfu, iyangirika ry’inyubako, igabanuka ry’umusaruro w’abakozi n’ibindi.
Ni ubusesenguzi bushingiye ku nyandiko ikubiye mu mpapuro 600 yakozwe kuva mu 2017, igaragaza ingaruka ibyemezo bya Trump bifite ku Banyamerika.
Ikinyamakuru Thinkprogress cyanditse ko White House yabonye raporo ariko yirengagiza ibyayivuyemo.
Raporo ivuga ko uburemere buterwa no kuba ubutegetsi bwa Trump ntacyo bukora buzagira ingaruka zikomeye ku bazadukomokaho mu myaka 50 iri imbere.
Ku butegetsi bwa Obama nibwo Amerika yemeye amasezerano ya Paris yashyizweho umukono n’ibihugu hafi 200 mu Ukuboza 2015. Yasabaga ko igabanya imyuka ihumanya ikirere yoherezwa, nibura kuri 30% bitarenze 2025.
Amerika ni iya kabiri ku Isi mu bihugu byohereza Carbon nyinshi mu kirere nyuma y’u Bushinwa.
U Rwanda ku wa 20 Ukwakira 2016 rwinjiye mu mubare w’ibyageraga kuri 80 byari bimaze kwemeza burundu amasezerano y’i Paris. Agena ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukumira izamuka ry’igipimo mpuzandengo cy’ubushyuhe bw’Isi, kikaguma hasi ya dogere Celcius ebyiri ariko intego ikaba ko kigera hasi ya dogere Celcius 1.5.
Tom
Trump ni umugabo w umucuruzi azi neza icyo gukora kuko ibyo kunguka no guhomba abisobanukiwe kurusha uwanditse iyi nkuru.Ubwose urashaka kutwumvisha ko kuba Trump yarahinduye Kagame umuntu nk abandi akanamubuza gokomeza gutera Congo ari byo bizahombya USA izo miliyari 500 ? Propaganda