• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Burundi: Bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye batawe muri yombi

Burundi: Bane bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Perezida Ndadaye batawe muri yombi

Editorial 26 Nov 2018 POLITIKI

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi, yatangaje ko hatawe muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwari Perezida w’iki gihugu, Melchior Ndadaye wishwe mu 1993.

Muri aba batawe muri yombi harimo n’abahoze ari abasirikare bakuru barimo n’ufite ipeti rya Jenerari nk’uko byatangajwe na Sylvestre Nyandwi, gusa yirinze gutangaza amazina yabo.

Yagize ati “Ntidushobora guhita tuvuga amazina yabo kuko tukiri mu iperereza kandi tubavuze uwaba ataratabwa muri yombi yahita aducika.”

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko ku bibaza ko itabwa muri yombi ry’aba bahoze mu gisirikare cya cyera bishobora guteza ibibazo mu Burundi, Nyandwi yabamaze impungenge, avuga ko itabwa muri yombi ry’abo basirikare ari uguca umuco wo kudahana.

Yahakanye kandi ko itabwa muri yombi ry’aba bahoze ari abasirikare ridaciye ukubiri n’amasezerano ya Arusha yatangaga imbabazi ku mpande zombi zashyamiranye kuva mu 1993.

Urubanza rwaba rwaciwe mbere ku bishe Perezida Ndadaye ngo ruzasubirwamo kuko rutararangira.

Nyandwi asaba ko rusubirwawo, nyuma yo kumenya ko hari abandi bagize uruhare mu kwica uwahoze ari Perezida w’u Burundi batigeze bakurikiranwa.

Nubwo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga atigeze avuga amazina y’abatawe muri yombi, ku mbuga nkoranyambaga nka Whatsapp na Facebook, guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu hari kuvugwa amazina y’abafashwe.

Abari guhwihwiswa ko batawe muri yombi ni Gen Celestin Ndayisaba (Kibadashi ), Col Gunungu, Col.Nahigombeye hamwe na Col.Niyonkuru.

Perezida Melchior Ndadaye yishwe tariki ya 21 Ukwakira 1993, ari kumwe n’abajyanama be harimo n’uwari umuyobozi w’Inteko ishinga amategeko, Pontien Karibwami.

Urupfu rwe rwakurikiwe n’ubwicanyi bushingiye ku moko bwahitanye abantu barenga ibihumbi 300, abandi ibihumbi amagana bahunga igihugu.

2018-11-26
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yatumiye Macron kuzasura u Rwanda

Perezida Kagame yatumiye Macron kuzasura u Rwanda

Editorial 24 May 2018
Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Perezida Paul Kagame yakiriwe na Papa Francis

Editorial 20 Mar 2017
Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura

Jammeh wayoboye Gambia yarezwe mu rukiko n’abarwayi ba Sida yabeshyaga ko ayibavura

Editorial 02 Jun 2018
Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Kwa Petoro Nkurunziza haranuka urunturuntu

Editorial 29 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 Madagascar ibonye ubwigenge

Editorial 26 Jun 2019
Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, ni amatora abereye muri BK Arena
Amakuru

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere, ni amatora abereye muri BK Arena

Editorial 16 Mar 2023
Burundi : Umunyarwanda Jacques Bihozagara  yaguye muri gereza ya Mpimba
Mu Rwanda

Burundi : Umunyarwanda Jacques Bihozagara yaguye muri gereza ya Mpimba

Editorial 01 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru