Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Burundi, yatangaje ko hatawe muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’uwari Perezida w’iki gihugu, Melchior Ndadaye wishwe mu 1993.
Ni nyuma y’uko abaregera indishyi bakomeje gusaba ko abari abasirikare bakuru bakekwaho kumwica bafatwa dore ko abari barafashwe bose bari abasirikare bato. Bavuga ko abakuru ari bo bateguye umugambi wo guhirika ubutegetsi nyuma yo kwivugana umukuru w’igihugu.
Abavugwa ko bafashwe ni Gen Celestin Ndayisaba (Kibadashi ), Col Gunungu, Col Nahigombeye hamwe na Col Niyonkuru.
BBC yaganiriye n’umunyamategeko w’umuryango wa Ndadaye witwa Fabien Segatwa, asobanura impamvu hari abagifatwa nyuma y’imyaka 25, mu gihe hari n’urubanza rwabaye bamwe bakagirwa abere abandi bagakatirwa igifungo.
Ati “Urwo rubanza rwari rwatangirijwe mu rukiko rukuru , rukomereza mu rukiko rusesa imanza icyo gihe hari mu 1999. Kuva icyo gihe kugeza ubu urukiko rusesa imanza ntacyo rwigeze rubivugaho. Abantu bari bakurikiranwe bari abasirikare bato 79, abagera kuri 50 baciriwe urubanza bidegembya, nibwira ko abaciriwe urubanza batarenga 20.”
Yakomeje avuga ko abo basirikare bari bakurikiranwe ndetse n’abasabaga indishyi z’akababaro bavugaga ko abari gukurikiranwa atari bo kuko abasirikare bato batafata icyemezo cyo guhirika ubutegetsi babyibwirije.
Ati “Umusirikare mukuru wagombaga gukurikiranwa utarakurikiranwe yari uwigeze kuba umugaba w’ingabo, Col. Jean Bikomagu, yagizwe umwere, harimo uwitwa Charles Ntakije yari Minisitiri w’Ingabo nawe yagizwe umwere, harimo Isai Niyibizi wari komanda ya Kamuha yari ishinzwe umutekano w’umukuru w’Igihugu, harimo n’uwitwa Ngeze wari wahise afata ubutegetsi, abo bose ntibigeze bakurikiranwa.”
Yakomeje avuga ko aba basirikare bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize ntacyo bigeze babazwa mu rubanza rwa mbere, kandi ngo bari barashinjijwe abacamanza bakabyirengagiza nkana.
N’ubwo hashize imyaka isaga 25 Ndadaye yishwe, birashoboka ko hari ibimenyetso byasibanganye, ariko kandi ngo haracyari abatangabuhamya biteguye kuvuga ukuri ku byabaye kwafasha abacamanza.
Mu ijoro ryo ku wa 21 Ukwakira 1993, umutwe w’abasirikare b’u Burundi wafashe umukuru w’igihugu Melchior Ndadaye, wa mbere wari ugiyeho biciye mu matora ya demokrasi, uramwica.
Iyicwa rye ryakurikiwe n’ubwicanyi bwo kwihorera hagati y’abahutu n’abatutsi, abarundi benshi bagera mu bihumbi 300 barishwe abandi benshi barahunga