• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IMIKINO»APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali

APR FC yagabanye amanota na Club Africain i Kigali

Ubwanditsi 29 Nov 2018 IMIKINO

Umukino ufungura irushanwa rya CAF Champions League, wabereye kuri stade ya Kigali, hagati ya APR FC na Club Africain yo muri Tunisia, warangiye nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’iyindi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Ugushyingo 2018 nibwo APR FC yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakuraho amateka yanditswe na mukeba wayo Rayon Sports mu marushanwa ya CAF.

Yagiye muri uyu mukino idafite ba rutahizamu babiri bayo; Sugira Ernest wagize ikibazo cy’imvune mu itako na Byiringiro Lague urwaje umubyeyi (nyina), byatumye umutoza Jimmy Mulisa ahitamo kubanza Muhadjiri Hakizimana nka rutahizamu rukumbi muri uyu mukino.

Igice cya mbere APR FC yagitangiranye ishyaka no gushaka igitego hakiri kare. Ku munota wa kabiri gusa iyi kipe y’ingabo z’u Rwanda yashoboraga gufungura amazamu ubwo Ombolenga Fitina yahinduraga umupira usanga Savio imbere y’izamu ariko umunyezamu Saifedine Charfi aratabara.

Nyuma y’iminota icumi yo gusatira kwa APR FC ikipe ya Club Africain, nayo yatangiye kwinjira mu mukino cyane ku bakinnyi bayo bakina ku mpande Bilel Khefifi na Yassine Chamakhi.

Impande zombi zasatiranye ariko ntizitegure uburyo bwabyara ibitego bwinshi byatumye abanyezamu nta kazi gakomeye bakora mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri Jimmy Mulisa yongereye imbaraga mu busatirizi; yinjiza Issa Bigirimana mu mwanya wa Fiston Nkinzingabo, Moustapha Nsengiyumva asimbura Iranzi Jean Claude naho Savio Nshuti asimburwa na Mugunga Yves.

Kongera mo umubare munini wa ba rutahizamu byagabanyije imbaraga mu kibuga hagati bituma Club Africain itangira kuyirusha guhererekanya neza ariko nayo ntigere ku izamu rya Kimenyi Yves.

Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ariko Jimmy Mulisa afite icyizere cyo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho.

Ati “Nari nasabye abakinnyi banjye kwitonda kuko ikipe tutari tuyizi. Ubu ikipe twayibonye n’abakinnyi bo kwitondera turabazi. Mu mukino wo kwishyura tuzagenda dushaka intsinzi. Nta gitutu kituriho kuko tutsinzwe igitego kandi twe nitukibona iwabo bizadufasha cyane.”

Umukino wo kwishyura uzabera kuri Stade Olympique de Radès iri mu Mujyi wa Tunis muri Tunisia tariki 5 Ugushyingo 2018.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga ku mpande zombi

APR FC: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Herve Rugwiro, Buregeya Prince, Emmanuel Imanishimwe, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ (c), Iranzi Jean Claude, Butera Andrew, Dominique Savio Nshuti, Fiston Nkinzingabo na Muhadjiri Hakizimana.

Club Africain: Saifedine Charfi, Bilel Efa (c), Bilel Khefifi, Ibrahim Mouchili, Yassine Chamakhi, Ayoub Ben Mcharek, Ali Abdi, Mokhtar Belkhithel, Derrick Sasraku, Ghazi Ayadi na Fakherddine Jaziri

2018-11-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Liverpool vs Man City, Real vs Juve muri ¼ cya UEFA Champions League

Liverpool vs Man City, Real vs Juve muri ¼ cya UEFA Champions League

Ubwanditsi 16 Mar 2018
Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima – ishimwe rya Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamari.

Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima – ishimwe rya Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamari.

Ubwanditsi 08 May 2021
Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Amafoto: Musanze FC yakoze imyitozo ya mbere yibanze yo kongerera abakinnyi imbaraga, Seninga uyitoza avuga ko bafite akazi gakomeye we n’abasore be.

Ubwanditsi 20 Apr 2021
Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Police HC na Kiziguro SS begukanye igikombe cy’ubutwari cyakiniwe mu karere ka Gicumbi

Ubwanditsi 19 Jan 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Musengimana Jean Claude Ruhango Mbuye Rugarama
    November 29, 201811:02 am -

    Biragoye Gutsindira Iyikipe Iwabo Amahirwe Menshi Twari Tuyafite Inaha Gusa Imana Izadufashe

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UK: Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya
ITOHOZA

UK: Abanyarwanda barokotse Jenoside babangamiwe n’abayikoze bacyidegembya

Ubwanditsi 30 Nov 2016
Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe  z’impimbano
Mu Mahanga

Rusizi: Polisi yafatanye umugabo kashe z’impimbano

Ubwanditsi 20 Feb 2016
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!
Amakuru

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Ubwanditsi 15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru