Perezida Paul Kagame w’u Rwanda unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa ubwo bari bahuriye muri Argentine aho bombi bitabiriye inama y’ibihugu 20 bikize ku Isi.
Ni inama iri kubera mu Mujyi wa Buenos Aires muri Argentine, aho by’umihariko Perezida Kagame azatanga ikiganiro kivuga ku ‘gushyira imbere umuntu’ kizibanda ku guhangira urubyiruko imirimo no kongerera ubushobozi abagore.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije kuri Twitter byavuze ko Kagame na Ramaphosa baganiriye icyakora ntihatangajwe icyavuye mu biganiro byabo.
Ibiganiro by’aba bombi bibaye mu gihe hari gahunda yo kuvugurura umubano umaze igihe kinini utifashe neza hagati y’ibihugu.
Guhera mu 2014 umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo wakunze kuzamo agatotsi. Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Vincent Karega aherutse kubwira Itangazamakuru ko kuva Ramaphosa yajya ku butegetsi hari intambwe iri guterwa mu kuwubyutsa umubano.
U Rwanda rubangamiwe n’abahamijwe ibyaha birimo iby’iterabwoba bihishe muri Afurika y’Epfo nka Kayumba Nyamwasa ndetse no kuba abanyarwanda bakigorwa no kubona viza yerekeza muri icyo gihugu.
Muri Werurwe Perezida Cyril Ramaphosa yatangaje ko ikibazo cy’Abanyarwanda bagorwa no kubona viza zo kujya muri Afurika y’Epfo kigiye kuba amateka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame gusa ntibirakorwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, aherutse gutangaza ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, amusaba ibitekerezo ku mugambi w’icyo gihugu wo kuganira n’u Rwanda, hagamijwe kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.
Ambasaderi Karega yavuze ko ari uburenganzira bwa Sisulu kuvugana n’impunzi bacumbikiye gusa ‘si igikorwa cyashingirwaho mu kunoza umubano w’ibihugu bitabanje kuganirwaho n’impande zombi’.
Hari n’amakuru aherutse gutangazwa y’uko u Rwanda rugiye gutanga impapuro zisaba Afurika y’Epfo zita muri yombi Kayumba Nyamwasa.
Perezida Kagame na Ramaphosa baherukaga kuganirira i Nouakchott muri Mauritania mu mpera za Kamena uyu mwaka, ubwo habaga inama ya 31 y’ibihugu na Guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.