Abakozi ba Leta mu nzego zose z’umurimo n’abikorera bahawe amahirwe yo gutunga inzu zo guturamo mu mudugudu wa Vision City, ku giciro cyagabanyijweho 60%.
Izi nzu zubatse mu mudugudu w’icyitegererezo wa Gaculiro mu Karere ka Gasabo, zikaba zigizwe n’amacumbi y’ubwoko butandukanye, arimo inyubako zigeretse zifite ibyumba kuva kuri bitatu kugeza kuri bitanu ndetse na za ‘apartments’.
Itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo Ultimate Developers Limited (UDL), gikurikirana uyu mushinga, rigaragaza ko ibisabwa ngo umuntu atunge icumbi yishyura mu byiciro, ari ukuba ari umunyamuryango wa RSSB niba yikorera cyangwa akorera abandi.
Ku bakozi ba Leta, inzego zose z’umurimo ziremerewe no kuba iri cumbi ariryo rya mbere bikaba akarusho.
Icumbi ry’ibyumba bine riri kuri metero kare 208, rifite ibyumba bine n’ubwogero bubiri, ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni n’ububiko. Rifite kandi imbuga yo hanze yisanzuye n’icyumba gihagije cy’umukozi.
Icumbi ry’ibyumba bitatu riri kuri metero kare 199, rigizwe n’ibyumba bitatu n’ubwogero bubiri, ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni, ububiko ndetse n’icyumba gihagije cy’umukozi n’imbuga yo hanze yisanzuye.
Icumbi ry’ibyumba bibiri riri kuri metero kare 116, rigizwe n’ibyumba bibiri n’ubwogero bumwe, ubwiherero, uruganiriro n’aho gufatira amafunguro, igikoni, ububiko n’imbuga yo hanze yisanzuye.
Muri ubu buryo, inzu y’ibyumba bibiri izajya igurishwa miliyoni 63,000,000 Frw, zivuye ku giciro gisanzwe cya miliyoni 108 Frw. Iy’ibyumba bitatu izajya igurishwa miliyoni 94Frw mu gihe ubusanzwe yagurishwaga miliyoni 163, naho iy’ibyumba bine igurishwe miliyoni 108Frw mu gihe yagurishwaga miliyoni 187Frw.
Ku bakeneye inguzanyo, bazajya bayihabwa kuri 11% ishobora kwishyurwa mu myaka 20. Umuntu ukeneye inzu ku nguzanyo ashobora gusabwa 10% by’igiciro n’ubwo atari ihame.
Iyi gahunda nshya yo gutanga inguzanyo z’inzu yashobotse ku bufatanye bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwishingizi, RSSB, gifite imigabane igera kuri 25.1% muri Banki ya Kigali, kikaba ari nacyo muterankunga w’umushinga w’ubwubatsi ushyirwa mu bikorwa na UDL.
UDL isobanura ko umuntu ushaka inzu azajya agenda bakumvikana, noneho bakamwohereza muri banki, ikareba ibisabwa hanyuma yakumvikana na banki agasinyana na UDL amasezerano y’ubugure, akoherezwa muri banki ikishyura, ubundi nawe agasigara ayishyura.
Gusaba guhabwa inzu byemewe guhera tariki 10/12/2018 kugeza tariki 31/01/2019. Kugenzura no gutoranya abujuje ibisabwa bizaba hagati y’ itariki ya 1-28 Gashyantare 2019; naho kumenyesha abasabye bemejwe bizakorwa mu mpera za Gashyantare 2019.