• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Benin: Umuhanzi Bikindi Simon waririmbye indirimbo “Nanga Abahutu” yitabye Imana

Editorial 16 Dec 2018 Mu Mahanga

Umuhanzi Simon Bikindi, wabarizwaga muri Benin kuva mu 2012 akaba ari naho yarangirije igifungo cy’ imyaka 15 y’igifungo kubera uruhare rwe mu gukangurira abantu ubwicanyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yamaze kuva mu Isi y’abazima, aho amakuru agera ku Itangazamakuru  avuga ko yitabye Imana azize indwara ya Diabète yari amaze iminsi arwaye.

Simon Bikindi waririmbye indirimbo zirimo nka Nanga Abahutu n’izindi zashishikarizaga Abahutu kwanga Abatutsi no kubikiza, yavukiye mu cyahoze ari Komini Rwerere, mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1954 aza kuva mu Rwanda ahunze mu 1994 u Rwanda rumaze kubohozwa na RPF Inkotanyi.

Yaje gufatirwa mu Buholandi mu mujyi wa Leiden mu 2001 akurikiranweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yoherezwa mu Rukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda I Arusha mu 2002.

Mu 2006 nibwo urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa, maze mu 2008 akatirwa igifungo cy’imyaka 15 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gukangurira abantu ubwicanyi.

Iki cyemezo cy’urukiko yaracyijuririye, maze mu 2010 urukiko rw’ubujurire narwo rushimangira igihano yahawe.

Mu mwaka wa 2012 Bikindi yoherejwe muri gereza yo muri Benin arangije igihano cye aba ariho akomeza gutura, aho yari asigaye aba mu bworozi bw’inkoko n’ubuhinzi.

Bikindi yari umuhanzi ukunzwe ufatwa nk’inararibonye y’umuhanzi nyarwanda aho yaririmbaga mu njyana za kinyarwanda yifashishije ibikoresho gakondo ariko ngo ntiyakozwaga imbyino yitwa Umushayayo kuko yayitiriraga Abatutsi ahubwo akimakaza imbyino z’Ikinimba kuko ngo zari zibereye Abahutu.

2018-12-16
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar

Perezida Museveni ni we ugiye kunga Salva Kiir na Mashar

Editorial 25 Jun 2018
Polisi y’u Rwanda yagize  icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Polisi y’u Rwanda yagize icyo itangaza ku modoka yahiriye ku Gishushu

Editorial 28 Feb 2016
“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

“URwanda ntirushobora gucecekeshwa igihe hari abategura kurugirira nabi -Perezida Kagame

Editorial 08 Feb 2025
Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Gushyira igitutu ku Rwanda ngo Paul Rusesabagina arekurwe, Lantos Foundation irabiterwa n’ikimwaro cyo kuba yarahaye igihembo umugizi wa nabi

Editorial 14 Oct 2021

Igitekerezo kimwe

  1. bobo
    December 18, 20187:36 am -

    ntabwo yitabye imana kuko ntiyamuhamagaye!!!!
    yapfuye nicyo mukwiye kuba mwandika!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda
Mu Mahanga

Batatu bafungiye kunyereza imisoro ingana na miliyari y’amanyarwanda

Editorial 05 Nov 2016
Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports
IMIKINO

Tubane James yeruye avuga impamvu yatumye asohoka muri Rayon Sports

Editorial 26 Aug 2016
Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube
Mu Mahanga

Diamond Platnumz yasinyanye amasezerano akomeye n’urubuga rwa Youtube

Editorial 25 Jun 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru