Umuvugizi wa FDLR , La forge Fils Bazeyi yatawe muri yombi. Amakuru aravuga ko yafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Congo na Uganda aho ngo yaba yari avuye muri Uganda.
Ibi biravugwa nyamara mu gihe uyu mugabo yaherukaga gutangariza BBC ko FDLR ariyo yagabye igitero mu Rwanda.
Wari umuvugizi w’Ingabo za FDLR zirwanira mu mashyamba ya Congo yatawe muri yombi kuri iki cyumweru tariki 16 Ukuboza 2018.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ni we watagngaje ayo makuru abinyujije kuri Twitter, aho yavuze ko yizeye ko, uwo mugabo uzwi ku izi na rya Le Forge Fils Bazeye, ingabo za Congo zizahita zimushyikiriza u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru giheruka kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ukuboza 2018, Perezida Kagame yabwiye abanyamakuru ko u Rwanda ruri gukorana bya hafi na Leta ya Congo kugira ngo abarwanyi ba FDLR bamaze iminsi bahungabanya umutekano w’u Rwand batabwe muri yombi.
Perezida Kagame kandi yavuze ko igihe cyo kujya kwihigira abahungabanya umutekano w’u Rwanda cyarangiye, ariko u Rwanda rukazahora rwiteguye uzarusagarira arwinjiramo.
Ibitero bitatu biherutse mu Karere ka Nyamagabe, harimo n’icyo kuwa Gatandatu tariki 15 Ukuboza, byahitanye abantu binangiza ibintu bitandukanye, kuko abari babyihishe inyuma batwitse ibikoresho birimo imodoka ndetse banica abantu bakomeretsa n’abandi.
Guverinoma y’u Rwanda yasezeranyije ko izakora ibishoboka byose ababigizemo uruhare bagatabwa muri yombi kandi bakabiryozwa.