• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana

U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

Ubwanditsi 18 Dec 2018 POLITIKI

Leta y’u Rwanda igaragaza ko amahanga akigenda biguruntege mu kuyifasha gushyikiraza ubutabera abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakidegembyayo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, igahitana abasaga miliyoni, bamwe mu bayikoze bahise bahungira hirya no hino ku Isi, ibihugu bimwe bibaha ubuhungiro, biba imbogamizi ku Rwanda mu kubashyikiriza ubutabera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko ‘U Rwanda rwohereje mu mahanga, impapuro zisaga 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ariko abafashwe n’ababuranishijwe babarirwa ku ntoki.’

Yabivugiye mu kiganiro yatangiye mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, cyagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuzirikana amateka ya Jenoside tubumbatira indangagaciro zacu”

Dr. Bizimana yagaragaje ko hari intambwe ikomeye amahanga yateye mu gufasha ubutabera bw’u Rwanda ku bijyanye n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi.

Harimo kuba Jenoside yakorewe abatutsi yaremewe ku rwego mpuzamahanga, mu muryango w’Abibumbye no mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu bimwe byo ku mugabane wa Amerika n’u Burayi byashyizeho amategeko ahana kuyipfobya no kuyihakana, binatangira gucira imanza abayikoze.

Gusa ngo haracyari imbogamizi z’ibihugu bikigenda biguruntege, bigashyigikira abayihakana n’abayipfobya, ibindi bikanga gufata abayikekwaho ngo bashyikirizwe ubutabera.

Dr. Bizimana ati “Nubwo navuze ko hari intambwe yatewe mu gushyiraho amategeko ahana abapfobya n’abakoze Jenoside, ariko hari ibihugu bikigenda biguru ntege mu gukurikirana abo bantu.”

Yakomeje agira ati “Ubu ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro zirenga 900, zireba ibyaha by’abakoze Jenoside mu Rwanda ariko mwumvise imibare uko ingana. Aboherejwe mu Rwanda ni 19, abaciriwe imanza muri ibyo bihugu ni 23.”

Mu boherejwe mu Rwanda harimo nka Twagirayezu Wenceslas woherejwe na Denmark, Mbarushimana Emmanuel na we woherejwe n’icyo gihugu, akaba yarahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cya burundu n’abandi.

Yakomeje avuga ko hari intambwe ibyo bihugu bigikeneye gutera zirimo gufata ingamba ku bakekwaho ibyo byaha.

Mu zindi mbogamizi Dr. Bizimana yagaragaje mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi harimo ababyeyi bakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko, ihungabana, ubupfubyi, ubupfakazi n’izindi.

2018-12-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Protais Zigiranyirazo igisobanuro cy’umunyembaraga wishe Abatutsi akagirwa umwere n’abazungu bateguye Jenoside

Ubwanditsi 10 Aug 2025
U Bufaransa: Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande

U Bufaransa: Umuriro watse hagati ya François Fillon na François Hollande

Ubwanditsi 25 Mar 2017
Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Uganda imaze guhomba miliyoni 454 z’amadolari kubera umubano mubi n’abaturanyi

Ubwanditsi 28 Jan 2020
DRC: Hagati ya Tshisekedi na Kabila ishyamba si ryeru

DRC: Hagati ya Tshisekedi na Kabila ishyamba si ryeru

Ubwanditsi 12 Nov 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu
IMIKINO

Afrobasket: Mali yegukanye igikombe cya gatandatu, u Rwanda ruba urwa gatandatu

Ubwanditsi 04 Aug 2019
Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Ubwanditsi 31 Jan 2019
Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana
INKURU NYAMUKURU

Ikindi kimenyetso gihamya Kayumba Nyamwasa ibura rya Ben Rutabana

Ubwanditsi 05 Feb 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru