Leta y’u Rwanda igaragaza ko amahanga akigenda biguruntege mu kuyifasha gushyikiraza ubutabera abanyarwanda bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakidegembyayo.
Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, igahitana abasaga miliyoni, bamwe mu bayikoze bahise bahungira hirya no hino ku Isi, ibihugu bimwe bibaha ubuhungiro, biba imbogamizi ku Rwanda mu kubashyikiriza ubutabera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr. Jean Damascène Bizimana, avuga ko ‘U Rwanda rwohereje mu mahanga, impapuro zisaga 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ariko abafashwe n’ababuranishijwe babarirwa ku ntoki.’
Yabivugiye mu kiganiro yatangiye mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 16, cyagarutse ku nsanganyamatsiko igira iti “Kuzirikana amateka ya Jenoside tubumbatira indangagaciro zacu”
Dr. Bizimana yagaragaje ko hari intambwe ikomeye amahanga yateye mu gufasha ubutabera bw’u Rwanda ku bijyanye n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi.
Harimo kuba Jenoside yakorewe abatutsi yaremewe ku rwego mpuzamahanga, mu muryango w’Abibumbye no mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ibihugu bimwe byo ku mugabane wa Amerika n’u Burayi byashyizeho amategeko ahana kuyipfobya no kuyihakana, binatangira gucira imanza abayikoze.
Gusa ngo haracyari imbogamizi z’ibihugu bikigenda biguruntege, bigashyigikira abayihakana n’abayipfobya, ibindi bikanga gufata abayikekwaho ngo bashyikirizwe ubutabera.
Dr. Bizimana ati “Nubwo navuze ko hari intambwe yatewe mu gushyiraho amategeko ahana abapfobya n’abakoze Jenoside, ariko hari ibihugu bikigenda biguru ntege mu gukurikirana abo bantu.”
Yakomeje agira ati “Ubu ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro zirenga 900, zireba ibyaha by’abakoze Jenoside mu Rwanda ariko mwumvise imibare uko ingana. Aboherejwe mu Rwanda ni 19, abaciriwe imanza muri ibyo bihugu ni 23.”
Mu boherejwe mu Rwanda harimo nka Twagirayezu Wenceslas woherejwe na Denmark, Mbarushimana Emmanuel na we woherejwe n’icyo gihugu, akaba yarahamijwe icyaha cya Jenoside ahanishwa igifungo cya burundu n’abandi.
Yakomeje avuga ko hari intambwe ibyo bihugu bigikeneye gutera zirimo gufata ingamba ku bakekwaho ibyo byaha.
Mu zindi mbogamizi Dr. Bizimana yagaragaje mu guhangana n’ingaruka za Jenoside yakorewe abatutsi harimo ababyeyi bakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko, ihungabana, ubupfubyi, ubupfakazi n’izindi.